Iburasirazuba: Hari bamwe mu baturage bitiranya serivise za RFL, n’ izitangirwa kwa muganga

Mu Ntara y'Iburasirazuba hasorejwe  igikorwa cyari cyigamije kumenyekanisha ibikorwa na serivise za RFL cyari cyimaze iminsi mu Ntara zose z'Igihugu cyahurizwagamo abayobozi bo munzego z'ibanze.

Ni igikorwa cyagiye kigaragaramo ko abanyarwanda bari bafite inyota yo kumenya RFL kuko bose batari bayizi kimwe ndetse bose badasonanukiwe kimwe imikorere y'iki kigo.

Nubwo bimeze gutyo harimo abayizi Koko hari nabo usanga  batazi gutandukanya serivise  zitangwa no kwa muganga, cyangwa se kubitaro, n'izitangwa na RFL abayobozi mu nzego z'ibanze bakavuga ko nyuma yo kubisobanurirwa bagiye gufasha abari bafite ubwo bumenyi bike kubimenya ndetse abashaka kugana RFL bakajyayo  bazi gutandukanya serivisi bagiye gushakayo, n'izo bajya gushaka kwa muganga.

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga ko abaturage batari bazi gutandukanya ibikorwa byo kwa muganga nibya RFL ariko ubu bagiye kubisobanukirwa.

Yagize ati" Abaturage bacu bakunze kumenya icyo bita kwa muganga, na RFL bavuga kwa muganga kuko akenshi nk'iyo bagiye kuri RIB habayeho gukubita no gukomeretsa basanga ikitwa raporo ya muganga kuko niyo bazi ngo umuntu yabyaranye n'umwana bagiye gupimisha ibimenyetso bakubwira ko bagiye kwa muganga bigaragaza ko abenshi batari bamenya gutandukanya ibitaro bisanzwe cyangwa se amavuriro na RFL. Ubu icyo tugiye kubasobanurira ni ukugirango bamenye serivise zitwa ngo ni raporo ya muganga, ndetse no gutandukanya  raporo  ikozwe mu buryo bwa gihanga  cyane kubitaboneshwa amaso ariyo RFL"

Radjab akomeza avuga ko RFL ije kubafasha kubimenya no kubitandukanya n'uburyo bajya bayigana ibimenyetso bikigaragara, ariko ikindi gikomeye ni ukumenya serivise batanga  kuko hari abatazizi batanazisobanukiwe neza.

Yagize ati"  Nk'aho umuyobozi wa RFL yatanze urugero nko k'umwana basambanyije ku ngufu usanga umubyeyi abanza kumukarabya akabona kumujyana kuri RIB kandi iyo wamukarabije bya bimenyetso biba bivuyeho, ubwo rero abaturage bacu bakeneye gusobanukirwa imikorere ya RFL na serivisi batanga ndetse ni izitangwa no kwa muganga bisanzwe n'uburyo abantu bakwitwara kugirango ibimenyetso bitaza kuzimangatana abanyabyaha bakaba baducika".

Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel avuga ko ubu basobanukiwe ibikorwa bya RFL

Yagize ati" Uyu munsi twakoranye inama dushobora gusobanukirwa neza, ikerekezo, inshingano, ubufasha bafite ibikoresho bafite ibabazo bakiriye  bijyanye n'ubwunganizi  mu ubutabera, ariko nanone batubwira n'ingorabahizi  bafite, ariko na none basoza basaba ubufatanye ni inzego za Leta, ubw'inzego z'ibanze kugirango dushobore kumenyekanisha RFL hirya no hino mu Turere mu Mirenjye mu Tugari no mu Midugudu".


Dr, Charles Karangwa Umuyobozi wa RFL avuga ko ibimenyetso biba bigomba kubungwabungwa.

Yagize ati" Nibyo Koko buriya ikimenyetso gipfira aho icyaha cyakorewe , ubundi ahantu habereye icyaha  mbere yabyose  icyo bakwiye gukora  ni ukuzitira uburyo bushobotse bwose  kugirango ntihagire umuntu uhagera  atazahasiga ibimenyetso bizatuma bashobora kwibeshya  ku muntu wakoze icyaha, icyakabiri  ni ugufata ikimenyetso ukagifata neza kandi kigafatwa n'umuntu ubifitiye ubumenyi".

Abitabiriye ubu bukangurambaga bavugako RFL ije ari igisubizo mu kubafasha gutanga ubutabera bwuzuye kandi bwizewe ngo kuko ariho bizeye kuba bakura ibimenyetso cyane cyane mu byaha byo guhohotera, gufata kungufu abana n'abagore, kwica, ibuhungabanya uburenganzira bwa muntu n'ibindi, kuko akenshi ngo ibimenyetso byajyaga bibura kandi bikenewe kugirango ushinjwa aze kubona gihamya, ubundi ngo ntibyajyaga biborohera kubona gihamya kuko umunyacyaha iteka atemera icyaha.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *