Rwamagana: Abarimu basabwe gukoresha Ikoranabuhanga kuko ibyo bigisha bisaba ubushakashatsi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB) rwasabye abarimu gukoresha Ikoranabuhanga kuko ariho isi igana ndetse ko kugirango umwana abashe kubika igihe kinini mu bwonko ibyo bamwigisha yabibona mu buryo bw’amashusho agenda ndetse n’amajwi.

Umwarimu ubasha gukoresha mudasobwa bituma umwana abasha gufata ibyo yigishije akabishyira mu bwonko yabasha gushaka ayo makuru bikagaruka mu buryo bwihuse bityo abarimu gukoresha ikoranabuhanga bagasabwa kubishyiramo imbaraga kugirango bagendane ni igihe mu gutanga uburezi bufite ireme.

Ibi ni ibyatangarijwe mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nzeri 2022, ubwo habaga inama y’Uburezi yahurijwemo abarimu bose bo muri aka Karere yari ifite insanganyamatsiko igira iti” Iterambere rya mwarimu, umusingi w’ireme ry’uburezi”.

Hari aho byari bikigaragara ko umwarimu usanga afite amakaye ateguriramo amasomo ye yo kwigisha ariko bikaba byabagoraga cyane ko yanacika cyangwa ikaba yanabura, bakavugako gukoresha ikoranabuhanga bizabafasha mu kugira umutekano wa note zabo bazajya baba bateguye.

Mwumvaneza Jean Claude umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Gatsi giherereye mu Umurenge wa Gishari avuga ko umwarimu udakoresha ikorana buhanga bimugora kujyana n’igihe.

Yagize ati”, Umwarimu utegura amasomo akoresheje Ikoranabuhanga bimworohereza umwanya bikihuta, no kubona imfashanyigisho bikamworohera bitandukanye n’umwarimu ushobora kumara iminota 50 ategura isomo mu buryo bw’impapuro, nibyiza ko umwari wese yatunga Smart phone kuko niba ageze mu rugo akenera gukomeza kwihugura kubumenyi no gukurikirana ibyo yigishije. Rero imbogamizi z’umwarimu udafite smart phone ntabwo ajyana n’igihe”.

Nyirazanazose Rachel ni umurezi mu urwunge rw’amashuri rwa Karenge avuga ko umwarimu agomba kuba uw’ikoranabuhanga mu kazi ke.

Yagize ati” Tugaragaze ubushobozi bwa mwarimu bwubatswe turanahiga kugirango tutazahora dusaba nibura uyu mwaka uzarangire buri mwarimu afite smart phone ariho badushakira, kuburyo n’umuyobozi azajya yandika ku rubuga amakuru tukayasangirira hamwe, kandi nk’uko umuyobozi yabivuze nta mwarimu wo mumpapuro”.

Musengayire Narcisse Umuyobozi w’Ikigo cya Bihembe giherereye mu Umurenge wa Nyakariro avuga ko ikoranabuha rizafasha abarimu ku menya amakuru atandukanye ajyanye n’iterambere.

Yagize ati” Ikoranabuhanga ku myigire bizafasha ikintu kinini cyane, ntabwo mwarimu azafata wa mwanya munini wo kwandika ahubwo azakoresha Ikoranabuhanga akoreshe umwanya muto ndetse akoreshe na interineti kugirango abashe gushaka amakuru hirya nohino, nkakangurira abarimu ko igihe tugezemo atari icyo gukoresha impapuro ari icyo gukoresha ikoranabuhanga kugirango adasigara inyuma mu iterambere”.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson yibukije abarezi ko igihe tugezemo ari icyo kugendana n’ikoranabuhanga.

Yagize ati”, Ikinyejana tugezemo cya 21 gisaba ko umwarimu wigisha aba yifitiye Ikoranabuhanga bivuze gukoresha mudasobwa, kuba ufite umurongo, kuko munshingano umwarimu akora zo kwigisha bigomba gukora ubushakashatsi, mu kubukora muri iki gihe tugezemo bisaba Ikoranabuhanga, kujya kumbuga nkoranyambaga, kuri google n’izindi mbuga zitandukanye mwarimu shobora kubonaho amakuru yakoze ubushakashatsi, aho niho dushishikariza abarimu ko na telefone ashobora kuyikoresha mu ubushakashatsi, cyangwa se mudasobwa, cyane cyane izo nyigisho mwarimu aba afite kuko uko iminsi igenda ni nako ibintu bigenda bihinduka, iyo ufite inyigisho zibitse mu uburyo bw’ikoranahuhanga, iyo ukoze ubushakashatsi ukagira icyo ubona za nyigisho ushobora kuzihindura mu buryo bworoshye ukoresheje mudasobwa”.

Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, yavuze ko abarimu bakorera mu Karere ayobora icyo abitezeho ari umusaruro bagomba gutanga mubo bigisha.

Yagize ati “Ubutumwa duha abarimu n’uko bazamura ireme ry’uburezi, bikazagaragarira mu mitsindishirize y’abana bigisha ikindi rizanagararira mu mirimo itandukanye abanyeshuri bazakora mu gihe bazaba barangije kwiga kugirango tubone umusaruro nwiza w’ibyo bakora”

Minisiteri y’uburezi ivuga ko abarimu bo mu mashuri abanza bagera ku 68 207 bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, A2, abarimu bakorera kandi bagahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, A1 bagera ku 12 214 nabarimu bagera ku 17 547 bakorera kandi bagahemberwa ku mpamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, A0.


 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *