Title: Mu Rwanda abana bafite imyaka iri hagati yi 5 na 11 bagiye gukingirwa icyorezo cya Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu ntangiriro z’ukwezi ku Ukwakira abana bafite hagati y’imyaka 5 na 11 bazatangira gukingirwa icyorezo cya Covid-19, ababyeyi bavuga ko bishimiye aya makuru kuko iki gikorwa kigaragaza uburyo Leta yita ku baturage ishinzwe.

Ni igikorwa kizatangira tariki 03 Ukwakira 2022 ubwo bazatangira gukingira covid-19 abana bafite imyaka iri hagati ya 5 na 11 kizakorwa.

Hari ababyeyi bavuga ko bishimiye iki gikorwa cyo gukingira abana babo kuko ngo icyorezo cya Covid -19 cyaje kitarobanura abana ndetse n’abakuru bakavugako gukingirwa kw’abana bato nabyo byari bikenewe kandi ko bizeye ko nta ngatuka urukingo ruzabagiraho nk’uko nizo babakingizaga bakiribi bato ntacyo zabatwaye.

Mukeshimana Eugenia yagize ati “Mu by’ukuri numva ari ibintu byiza kuko niba nanjye narikingije nkumva bigize umumaro ndumva n’abana bagomba kwikingiza ntakibazo, nk’uko twabakingije za nkingo zose za kera bajya bakingirwa ukabona nta ngaruka umwana agize kandi natwe twikingije covid nta ngaruka byagize ubwo rero bigaragara ko abantu bose bakeneye izo nkingo.”.

Nyirandimukaga Justine nawe yagize ati? Ese ubundi twakwanga gukingiza abana urukingo rwa Covide- 19 dukeka ko rwabagiraho ingaruka kuko bakiri bato, izo twabakingizaga kera za tetanosi, impasa n’izindi zo twabaga tuzizi? Rero nubu nashishikariza ababyeyi bafite imyumbire yo kutazapikingiza abana ko bayikuramo kuko n’izindi ntacyo zabatwaye”.

Dr Mpunga Tharicisse Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, ashishikariza ababyeyi kuzitabira gahunda yo gukingiza abana.

Yagize ati”, Iki gikorwa cyo gukingira abana kizakorerwa ku mashuri mu ntangiriro z’igihembwe nyuma y’ibiganiro bizahuza Minisiteri y’ubuzima, abarezi n’ababyeyi. Usibye Afurika y’Epfo yatangiye gukoresha izi nkingo z’abana n’u Rwanda rugiye gutangira gukingira abana nta kindi gihugu cy’Afrika kiratangira gahunda yo kukingira abana”.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko gukingira abaturage bigeze ku kigero cya 99% abarenga 70% nibo bamaze gufata urukingo rwo gushimangira mu gihe abamaze gufata urukingo rwa kabiri rwo gushimangira bafite imyaka guhera kuri 60 kuzamura bo bageze kuri 30% Minisiteri y’ubuzima ikavuga ko bitarenze mu kwezi kwa Gashantare 2023 bazaba bamaze gukingirwa bose.

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *