Kuki bamwe mubanyabubasha ba FPR bakomeje kugaba ibitero by’amagambo kuri Hon Dr Habineza Frank nyuma yo gusaba imbabazi abanyarwanda?

Ijambo imbabazi ribamo usisaba,rikabamo nuzitanga.Niryari mu Rwanda abanyepolitiki bazatanga ituze mu banyarwanda?niryari inzika izacika mu banyarwanda?niryari ubwoko buzacika mu banyarwanda?itonesha,na mpemuke ndamuke izacika ryari mu banyarwanda?inkuru yacu igiye kujya mu mizi ya politiki y’u Rwanda kuva rutangiye kwemera amashyaka menshi,tuze tugere ku ishyaka Green Party bavugako ariryo rya opposition kuri k’ubugetsi FPR.Amashyaka agitangira mu Rwanda hari MDR parmehutu ninayo yaje gutsinda amatora itegeka kugeza 4/7/1973.Ishyaka UNAR ryarimo abari k’ubuyobozi kuko u Rwanda rwari rutarigenga.UNAR yameneshejwe mu Rwanda kuko abari bayigize 99,5 bahuye n’ikibazo.Utarishwe yarafunzwe undi arahunga.Ishyaka APROSOMA niryo ryatsinzwe amatora.Perezida w’ishyaka APROSOMA Gitera yaje gusaba imbabazi agirwa Depite.Ishyaka MRND ntabwo ryigeze ryemera amashyaka kugeza FPR itangije urugamba.Kuva muri Kamena 1991 nibwo inkubiri y’amashyaka yavutse.Amasezerano yo muri Arusha hagati ya MRND yarifite ubutegetsi na FPR yabushakaga ntibyubahirijwe ,kuko ubutegetsi bw’inzibacyuho bwagiyeho kuko FPR yafashe ubutegetsi ikuyeho Leta yiyise iy’abatabazi yari yakoze jenoside yakorewe abatutsi kuva 6/4 1994 kugeza 4/7/1994.Tugiye kwinjira mu ishusho yaho abanyepolitiki basaba imbabazi abanyarwanda,uretseko iyo iminsi ishize bigira nyoni nyinshi.Bamwe mubari bagize ishyaka MDR batangije umushinga wo kurisenya abandi batabyemera.Safari stanry niwe wafunguye umurongo .Ntawutazi Dr Iyamuremye Augustin agira ati “niyo MDR yaba iba se na ba sekuru igomba gusenywa.Makuza Bernard wari Ministri w’intebe nawe afashe ijambo ati”MDR niyo yaba iyaba se na ba sebukwe igomba gusenywa.Icyi cyiciro tugezeho nicya Him Dr Habineza Frank wavuzeko ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na FPR bwakumvikana nabo batavuga rumwe.Aha mu isesengura ryacu dusanga gusaba imbabazi ar’igikorwa cyiza kuko n’intambwe nziza.Abanenga Hon Dr Habineza Frank ku mizindaro ya YouTube humvikanye umuvunyi wungirije Mukama Abas kandi nawe yari muri komisiyo yashenye MDR parmehutu n’imizi yayo aniyemerera ko abahutu bakosheje.Kuki uyu munsi Mukama yatesha agaciro imbabazi za Hon Dr Habineza Frank yasabye abanyarwanda kandi nawe yarazisabye.Uko hanzaha bivugwa!batagira bati “ishyaka Green Party ryatangiriye muri st Paul rihura n’ibibazo umwe mu barwanashyaka baryo Kagwa Andre acibwa umutwe basanga umurambo we muri Mukura ugana i Mubumbano.Ishyaka Green Party ryaje kwemerwa rikorera mu Rwanda rihatanira intebe ya Perezidanse riratsindawa.Ishyaka Green Party ryaje guhatana mu budepite ubu naho rirahagarariwe.Kuki ishyaka Green Party hari abo mu ishyaka rya FPR barishinja gukorana nabarirwanya? isesengura muri kigihe harimo abantu bo muri FPR bari mu myanya y’ubutegetsi bananirwa inshingano zubaka igihugu bagahitamo kwirirwa bafungisha rubanda,kudindiza imishinga izamura rubanda,bakaba aribo bakoresha bamwe na bamwe kwibasira abo bavugako barwanya FPR.Ibi nibidakosorwa bizuzuza inzirakarengane mu magereza,bityo abandi bahunge.Ababikora babeshya ko bakorera system nibabireke inzira zikigendwa hubakwe u Rwanda ruziraurwikekwe.

Hon Dr Habineza Frank Perezida w'ishyaka Green Party (photo archives)
Hon Dr Habineza Frank Perezida w’ishyaka Green Party (photo archives)

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *