Abatuye Akarere ka Kamonyi Umurenge wa Runda baratabaza Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie kuko umunyemari Ntivuguruzwa Ramadhan yabateje inkangu.

Amafaranga n’ubwo atera ibibazo aranabikenura.Aha niho uvuga ko ar’umunyemali Ntivuguruzwa Ramadhan yaguze ubutaka mu ntara y’Amajyepfo,Akarere ka kamonyi, Umurenge wa Runda,Akagali’ ka Ruyenzi, Umudugudu wa Rugazi,aho kuhabyaza umusaruro umuzanura inyungu agateza amakimbirane.Ikibazo cyatejwe na Ntivuguruzwa Ramadhan gishingiye ku ngingo nyinshi ,ariko reka tugishyire muri izi zikurikira.Amakuru ava mu mudugudu wa Rugazi akagera ku kinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com aragira ati “Ntivuguruzwa Ramadhan aguze ikibanza hashize imyaka igera kuri cumi n’ibili.Kuva Ntivuguruzwa Ramadhan yagura ubutaka yakoze umushinga wo kubumba amatafari akayagurisha.Uko acukura yagiye hasi cyane abaturanyi be inzu zabo abaziteje inkangu.Abaturanyi b’ikibanza cya Ntivuguruzwa Ramadhan aribo Nkurunziza Donati na Munyaneza viateur Alias Rukara bakaba batabaza,ariko sibo bonyine kuko nabatuye ruguru y’icyo kibanza imvura nigwa ibipangu byabo bizahita bigwa.Ingingo yindi n’uko inzego zibanze aho gukemura ikibazo bateza amakimbirane.Uyobora umudugudu wa Rugazi nuwo bafatanya ushinzwe umutekano nibo babangamira abaturage bakabogamira kuri Ntivuguruzwa Ramadhan aho kuzuza inshingano za kiyobozi.

 

Impamvu aba baturage batabaza Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi n’uko yatanze ikiganiro kuri TV 1 avugako,ahamyako umuyobozi utazatanga serivise nziza azajya yirukanwa.Impungenge zifitwe nabaturiye ikibanza cya Ntivuguruzwa Ramadhan n’uko igice cyaruguru kimaze kuba kirekire kandi ari hagati mungo ,kongeraho ko har’inzira abana bashobora kugwamo.Abantu bakuru nabo ntibakihanyura kuko batinya kugwamo.Inzego zibanze kuva kuri mudugudu bose bigize abavugizi ba Ntivuguruzwa Ramadhan,aho kuba ababaturage bose nk’uko babagiriye icyizere bakabatora.Umuturage umwe wanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we yabwiye itangazamakuru ko hakwiye kujya hatorwa uwifite udashibora gukoreshwa nuwifite.Akomeza agira ati “Iteka dukangurirwa kubana mu mahoro byakwanga inzego z’ubuyobozi zikabera ijisho abaturage,ariko Akagali’ ka Ruyenzi Umudugudu wa Rugazi ho wagirengo si mu Rwanda,kuko abifite bahutaza umukene.Yakomeje adutangariza ko Ntivuguruzwa Ramadhan yabwiye abo ashaka gusenyera abateje inkangu ngo bakeneye angahe ngo abagurire abimure.Aha niho hateye ikibazo kandi uyobora umudugudu yarahari akabishyigikira.Umuturage umwe yabwiye mudugudu ati “bakwimuye ukareka gushyigikira amafuti.Akarere ka Kamonyi mwe muhagaze gute muri Iki kibazo bagiye gusenyerwa na Ntivuguruzwa Ramadhan?Abafite mu nshingano kurengera abaturage nimwe mutezweho igisubizo.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *