Bene Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi barasaba guhabwa isambu yabo yabohojwe na Sibomana Martin.

Itotezwa n’ihohoterwa nibyo bikomeje gukorerwa bene Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka .Iki kibazo cyaba bene Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene wishwe muri jenoside yakorewe abatutsi cyaburiwe umuti,kandi ntawutawufite.Biteye agahinda kubona abana barokotse jenoside yakorewe abatutsi bangazwa,bakabaho nabi kandi ababyeyi bari bafite itongo ryakabatunze.

Izabayo Cynthia (photo archives)

Ibuka yarabatereranye yigira ntibindeba kugeza n’ubu Muteteli Solange na barumuna be ntibagira aho bakinga umusaya,mugihe inzego zitandukanye zirirwa zivuga imyato ko ntawarokotse jenoside yakorewe abatutsi uriho nabi.Bene Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka bo bibaza icyaha bakoze kikabayobera.Aba bana bo bibaza impamvu Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda itabahesha isambu yabo iri mu karere ka Rwamagana?Ubu bizwiko bene Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene batangiye kuburana umutungo ugizwe n’isambu yabo iri mu karere ka Rwamagana yabohojwe na Sibomana Martin,inzego zigizwe n’Umudugudu kugeza ku kagali bose bemejeko ariho Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka ariho bari batuye bakwicwa muri jenoside yakorewe abatutsi bagasenyerwa.Ibyo bimenyetso urukiko rwarabyirengagije ruvugako Muteteli Solange ahawe isambu ariko aharimo amazu ya Sibomana Martin batemerewe kuhagera.Ibi biratangaje kuko Muteteli Solange mbere yo kuburana isambu yaburanye itongo.Ikindi kibabaje urukiko rwirengagije n’uko Sibomana Martin yivugiye murukiko ko atari uwo mutungo gusta Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka bari bafite gusa ko hariho n’indi irimo abandi bayibihoje.Ubu rero haribazwa uzarebganura izi mpfubyi zitangira aho zishyira umusaya.Ubwo urubanza rwaburanishwaga murukiko rufite icyicaro i Rwamagana buri wese wumvise uko impande zombi zisobanuraga imbere y’inteko iburanisha yatashye yizeyeko Muteteli Solange nabo bavukana basubijwe itongo basigiwe n’ababyeyi babo bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.Icyizere cyaraje amasinde uwagize impfubyi Muteteli Solange n’abavandimwe be akomeza kubatoteza abangaza.Amakuru ava ahizewe tubabajije kuri ki kibazo banze ko dutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,ariko tuganira badutangarijeko batangiye iperereza ryimbitse kugirengo izi mpfubyi zihabwe uburenganzira k’umutungo bemerewe cyane ko aribo barokotse jenoside yakorewe abatutsi kwa Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka.Ministeri y’ubutabera iteka ibwira abacamanza kwirinda ikosa ribogamira k’uruhande rumwe,ariko uwaburanishije Sibomana Martin ushinjwa kubohoza umutungo wa Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore aburana na Muteteli Solange n’abavandimwe be yabonyemo kubogama gukabije.

Muteteli Solange (photo archives)

Aba bana kuva batangira imanza na Sibomana Martin nta mutekano bagira,kuko n’ubwo bahunze bakava mu karere ka Rwamagana bakajya kure umutekano wabo uragerwa ku mashyi.Abo twaganiriye kuriki kibazo bo batangazako Muteteli Solange n’abavandimwe be bakwiye kuzandikira Umukuru w’igihugu Paul Kagame akaba ariwe ubarenganura.

Ingabire Francoise (photo archives)

Aha babishingira ku mvugo Sibomana Martin yivugiye murukiko ntazibazweho.Ibi bikorwa bigayitse bikorerwa aba bana bibatera ishavu n’agahinda no guhora bigunze kwiyanga,guhora bahahamuka,cyane ko iyo bumva ko higeze kubaho FARG ikigega cyafashaga abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kubaho bo bumva ar’amateka cyangwa kitarabayeho Inzego bireba mwe mwumva ntasoni mufite zo kumva Sibomana Martin yigabiza uyu mutungo ba nyirawo bariho nabi?niba haruwagira icyo akora Muteteli Solange n’abavandimwe be bagashbirana umutungo wabo nabikore .

Kimenyi Claude

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *