Kigali: Abaturage basabwe kwita ku biti nk’uko bita ku bindi bihingwa

Hirya no hino mu gihugu habaye umuganda rusange usoza ukwezi kwa cumi, mu mugi wa Kigali ukaba wakozwe haterwa ibiti ku buso bukikije icyanya cyahariwe inganda imasoro.

Ni umuganda witabiriwe n’abaturage batuye mu Karere ka Gasabo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’ibidukikije, intumwa za rubanda, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ndetse n’abandi .

Ni umuganda wateguwe na Minisitiri y’ibidukikije ifatanije n’inzego zitandukanye harimo n’ibigo bifite aho bihurira n’inshingano zo kurengera ibidukikije, bikaba byahuriranye no kwizihiza imyaka 60 u Rwanda rumaze mu umuryango w’abibumbye.

Mu kwizihiza umunsi w’igiti w’uyu mwaka wahujwe no gutangiza ku mugaragaro igihembwe cy’amashyamba umwaka wa 2022-2023, hanizihozwa isabukuru ya 47 umunsi w’igiti umaze wizihizwa mu Rwanda. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Tera igiti urengere ejo hazaza”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence yijeje Minisitiri w’ibidukikije ko bazakomeza kubungabunga ibiti byatewe kuri uyu munsi w’umuganda.

Yagize ati” Turwbizeza ko ibiti twateye tugiye kubibungabunga, tukabikurikirana ko bikura ndetse tunakomeze gahunda yo gutera ibiti mungo zacu n’ahandi hose mu bice bigize umugi wa Kigali”.

Uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku majyambere Maxwell Gomera avuga ko ubukungu bukomeje kubangamirwa cyane cyane n’imihindagurikire y’ikirere bagasaba ko ibihugu byashyira imbaraga mu gutera ibiti, dore ko ari bimwe mubyafasha mu guhangana n’iki kibazo.

Minisitiri y’ibidukikije Mujawamariya Jeanne D’Arc yasabye abaturage kwita kubiti byatewe nkuko bita kubindi bihingwa.

Yagize ati” Gutera igiti kandi ntabwo ari akazi karangirira ku munsi w’igiti, ni uguhozaho, cyane cyane mu kubungabunga ibiti byatewe kugirango bizatange umusaruro tubyitezeho, twite kugiti nkuko twita kubindi bihingwa dusanzwe duhinga. Igiti gifite akamaro kubuzima bwacu, ku bukungu bwacu ndetse no kurengera ibidukikije cyane cyane ibi bihe isi yugarijwe n’imihindagurikire y’ikirere”.

Abagize ishyirahamwe ry’abanyamakuru barengera ibidukikije ( Rwanda Environment Journalists, (REJ) hamwe n’Umuyobozi wabo Rubangura Daddy Sadiki nabo bifatanyije n’abayobozi ndetse n’abaturage mu gikorwa cyo gutera ibiti na cyane ko kurengera ibidukikije biri mu nshingano zabo.

Usibye ibiti byatewe kuri uyu munsi, biteganyijwe ko igikorwa kizakomeza cyane cyane ko hanatangijwe k’umugaragaro igihembwe cy’amashyamba ingemwe zose hamwe zizaterwa zikaba zingana na 26,227.930, zigizwe n’ingemwe z’amashyamba 7,609.374, ibiti by’imbuto 1.601.931 n’ibiti by’imigano 1,014.400. Mu Mujyi wa Kigali, hegitari 20 z’amashyamba zizasanwa mu gihe ingemwe z’ibiti kavukire 44,660 n’ibiti by’imbuto 191.714. Kuri uyu wa gatandatu wonyine hakaba hatewe ibiti bigera ku bihumbi icumi.


 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *