Urugiye kera ruhinyuza intwali: Mupenzi Eto mu nzira eshatu z’umusaraba zimutegereje mu ikipe y’APR Fc n’umupira w’amaguru muri rusange.

Mu Rwanda hashize igihe kitali gito mu mupira w’amaguru havugwamo ibibazo,ariko ababikorerwa bagaceceka,ariko noneho Umugabo w’Umwarabu Adil Mohammed Erradi ukomoka mugihugu cya Maroc yabishyize hanze.Inkuru yacu irimo ingingo nyinshi ariko ikaza kugenda yibanda kuri kizigenza Mupenzi Eto wihaye kuyobora Umupira w’amaguru nk’indagizo,kugeza n’ubwo uyobora ikipe adashaka avaho,umutoza adashaka akavaho.Imvugo ya Eto Mupenzi ngo Afande yavuze!Afande yatumye !igomba gucika mu mupira w’amaguru.

Mupenzi Eto ushyirwa mu majwi mu bibazo byugarije ruhago nyarwanda (photo archives)

Reka duhere ku kibazo cya Eto Mupenzi n’umutoza Adil Mohammed Erradi ugiye kuganisha ikipe y’APR fc mu nkiko.Adil we aragira ati “Mupenzi Eto nkigera mu ikipe y’APR fc nagirengo nawe ni Afande ufite ipeti nk’irya Gen ariko kuko nd’umwana wavukiye mu gisirikare nza gusanga nta n’ubwo ari sldts.Adil ati”nibwo natangiye kubonako Mupenzi Eto ari umusiviri wawundi w’umukomisiyoneri.Adil ubu arasaba ikipe y’APR fc kwirukana Mupenzi Eto kugirengo ibibazo bigabanuke.Ikipe y’APR fc irahitamo Mupenzi Eto cyangwa umutoza Adil?ikipe y’APR fc irarekura Eto kugirengo igabanye ibibazo cyangwa irajya mu manza n’uyu mutoza?Adil Mohammed Erradi yashinje Eto Mupenzi ko yamusabye ko bagurisha imikino mpuzamahanga bakinaga amwangiye niko kuza amwirukana Adil Mohammed Erradi ukuri kwe kubyo ashinja Eto Mupenzi hari ababishinzwe ngo babikurikirane.Umwe mu basirikare bafite ipeti rya Col tuganira yanze ko izina rye ritangazwa ariko yagize ati “Twabonaga Eto Mupenzi yihwangagura tukagirengo arubaka ikipe izakomera,ariko twarebeye aho mu mikino mpuzamahanga ntaho APR fc igera,kugeza naho tubaye iciro ry’umugani ngo indege iyijyanye gukina ntizima”ikindi n’uko ibyaha bya Eto Mupenzi biriho bikusanywa hashingiwe ku igura ry’abakinnyi n’ibindi ntahita nshyira mu itangazamakuru kandi bikiri mu iperereza.Inkuru yacu igeze ku gice cya Mupenzi Eto.Inzira z’umusaraba zimutegereje.Kwegura kuneza Mupenzi Eto yeguye kuneza byamufasha kuko ibyaha bimwe akekwaho byakumirwa.Kweguzwa.Mupenzi Eto niyeguzwa azabazwa ibi bikurikira.Igihombo cyo kugura abakinnyi n’iyirukanwa ryabo .

Uko Mupenzi Eto asenya amakipe yitwaje izina Afande (photo archives)

Guteza akavuyo mu makipe no muri Ferwafa yitwaje izina Afande.Igurwa rya Mugiraneza Jean Baptiste Alias Migi n’uko yavuye mu ikipe y’APR fc.Amakuru ava mu bizerwa b’ikipe y’APR fc aragira ati “Shampiyona ya 2018/2019 ikipe y’APR fc yatwawe igikombe niya Rayon sports,mugihe barangije igice cya mbere cya shampiyona ikipe y’APR fc irusha iya Rayon sports amanota cumi nane bikarangira mugice cya kabili cyayo habayemo impinduka zatumye Rayon sports iyirusha amanota arindwi.Ikindi cyaha n’uko kuva Mupenzi Eto yagera mu ikipe y’APR fc aribwo yatinyutswe kubera amakosa ayikoramo.Mupenzi Eto ashinjwa igurwa ry’umukinnyi Jaques Tuyisenge n’iyirukanwa rye.Andi makuru nay’uko Mupenzi Eto yakoranye na Muhirwa Fred alias ndimbati gusenya ikipe ya Rayon sports bayitwara abakinnyi barimo:Manzi Thiery, Niyonzima Olivier Sefu.Aha babanje gukora ikinamico ryo kubahagarika, kugirengo APR fc nibatwara byitweko Rayon sports yari yarabirukanye.Mupenzi Eto yongeye gusenya ikipe ya Rayon sports ayitwara Mutsinzi Ange na Bukuru Christopher.Aha naho byabaye ibindi bindi.Mupenzi Eto yongeye gukora inyandiko mpimbano atwara umukinnyi Manishimwe Djabel aho yavuzeko amuguze mu ikipe yo muri Kenya yitwa Gor Mahia.Ubwo Djabel yageraga mu ikipe y’APR fc Mupenzi Eto yivuze imyato ko ashenye umwanzi.Ibi bikorwa bya Mupenzi Eto bigayitse bituma Abafana b’amakipe atandukanye banga ikipe y’APR fc kuko iba yakoze amakosa.Mupenzi Eto yambuye ikipe ya Kiyovu sports umukinnyi Nsanzimfura Keddy ahimbye impapuro.Muoenzi Eto yashushanije ubuyobozi bw ‘ikipe y’APR fc igatwara ibikombe mu Rwanda,ariko mu mikino mpuzamahanga igatsindwa.Guhunga . Mupenzi Eto nahunga azaba akize ibibazo byose akekwaho.Gufungwa iyi niyo nzira ikaze cyane ko nabo yariye imodoka babona uko bamwishyuza, itangazamakuru yatutse naryo ryatanga ikirego Dutegura iyi nkuru twahamagaye Eto Mupenzi akora ibyo asanzwe akora byo kudatanga amakuru.Umwe mu basirikare baba hafi y’ikipe y’APR fc tuganira nawe yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we,ariko yagize ati “Mupenzi Eto niba atabaye muri APR fc itabaho byaratuyobeye?umwaka ushize umukinnyi wa Etoile de l’est yavuze uko bagomba guha APR fc amanota nayo ikazahabwa na Marne fc na ESPOIR kandi biza kuba uko twe twarumiwe.Kuba rero abakinnyi nka Jaques Tuyisenge na Sef baragiye muri As Kigali bakaba aribo badutsinda biratangaje?Niba ingingo zose zireba Eto Mupenzi zuzuye we namugira iyo kwegura inzira zikigendwa kuko kuba ikibazo mu mupira w’amaguru bitari byiza.Isesengura : Mupenzi Eto arava mu ikipe y’APR fc nabi cyane ko ibyaha biriho birakusanywa kuva ku bakinnyi yaguze baba abari mu ikipe nabayivuyemo harebwa ikibitera nicyabiteye.

Murenzi Louis


 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *