Ibuka iyobowe na Nkuranga Egde yatereranye impfubyi za Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene wishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Amahano yagwiririye u Rwanda bamwe mu banyaraanda bata ubumuntu bakora amahano y’indengakanere.Nyuma yayo mahano yakozwe na bamwe mubanyarwanda,hari abandi bunamuye u Rwanda ruva ibuzimu rujya ubumuntu Aha niho FPR Inkotanyi yahise ishyiraho leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ihuriza hamwe komora ibikomere.
Uko inzego z’ubuyobozi zagendaga zishyirwaho ninabwo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batekereje gushinga umuryango Ibuka kugirengo ube ihuriro rizajya rinyuzwamo ibibazo bishakirwe ibisubizo.
Ibuka iyobowe na Nkuranga Egde yo ihagaze ite mu bibazo by’abanyamuryango ishinzwe kureberera?
Ibuka iyobowe na Nkuranga Egde irakemangwa kubo ishinzwe kureberera duhereye ku mpfubyi zo mu muryango wa Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Perezida wa Ibuka Nkuranga Egde yatereranye impfubyi zarokotse jenoside yakorewe Abatutsi (photo archives)

Perezida wa Ibuka Nkuranga Egde yatereranye impfubyi zarokotse jenoside yakorewe Abatutsi (photo archives)

Uyu muryango wari utuye mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba.Intandaro yo kunenga Ibuka iyobowe na Nkuranga Egde irava ku kibazo cyabo bana barakotse jenoside yakorewe Abatutsi ,bakarokoka biciwe ababyeyi.Muteteli Solange niwe mwana mukuru warokitse kwa Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka.FPR igihagarika jenoside yakorewe Abatutsi nibwo Muteteli Solange n’abavandimwe be bagiye mu kigo cyareraga impfubyi n’abandi bana batagiraga imiryango.Uwarushye ntaruhuka.Bene Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka baje kubona umubyeyi abakura muri cya kigo cyareraga impfubyi akibahoza ububabare nawe aba arapfuye Muteteli Solange n’abavandimwe be bahise batagira inzira y’umusaraba.Aho bamariye gucira akenge abo bari baturanye baje kubabwirako batakagombye kubaho nabi kandi bafite umutungo wabo Muteteli Solange n’abavandimwe be bagiye kureba  yabo basanga yabohojwe na Sibomana Martin.

Nguwo Sibomana Martin ukomeje guheza impfubyi mu gihirahiro (photo archives)

Abantu bamwe bagiriye Inama Muteteli Solange kuko ariwe mukuru kugana Ibuka nkirengera abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ikabaha ubufasha bwo kuburana umutungo wabo.Ibuka aho kwibuka yatereranye izi mpfubyi.Ikiniga cya bamwe mubazi uko Ubupfubyi bubabaza bateye inkunga bene Nyakwigendera Nzabonimpa Jean Damescene n’uwari umugore we Zaninka bagana inkiko.Ubu aho bigeze Ibuka iyobowe na Nkuranga Egde irasabwa gufasha aba bana kubashakira umuhesha w’inkiko w’umwuga kugirengo babone isambu yabo.Abazi imikorere iranga Ibuka muri iki gihe bagize bati “Iy’ibuka ya Nkuranga Egde ntacyo izafasha bariya bana kuko yibereye muzindi nyungu utamenya.Kuki bamwe mubarikotse batakibona muri Ibuka nkuko mbere byakorwaga? Muteteli Solange ati”ntiwakwibona muri Ibuka igutererana mu bibazo yakabaye igufasha.Higiro Claude we yatangarije ikinyamakuru Ingenzi na Ingenzinyayo com ko kuva Ibuka yashingwa ko aribwo ifite Umuyobozi mubi utajya wegera abashinzwe ko agaragara mugihe cy’icyunamo gusa.Twagerageje gushaka Nkuranga Egde ngo tumubaze kubivugwa nabo ashinzwe muri Ibuka ntiyatwitaba.Ubu har’ibibazo byakunze kuvugwa byuko hari abana barokotse jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo yabo.

Impfubyi zahugujwe isambu

Uwahera kuri Muteteli Solange n’abavandimwe be yabona ko Ibuka iyobowe na Nkuranga Egde ikwiye kwegura hajyaho komite yuzuza inshingano z’ubuvugizi bwabo ishinzwe Iki kibazo cya Muteteli Solange n’abavandimwe be tuzagenda tukibagezaho kugeza gikemutse.Ubu hasigaye kwirukana Sibomana Martin mu isambu yabohoje abeshyako yayiguze.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *