Umurenge wa Kigali: Umutekano n’isuku nibyo nkingi y’iterambere by’umuturage harwanywa igwingira ry’abana.

Kwigisha nuguhoza kuko nta muntu utigishwa uko angana kose kuko biba bifasha uwize agafata neza inyigisho yigishijwe.Iyi n’iyo ntumbere yo mu murenge wa Kigali wo mu karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali.Igikorwa ngarukamwaka cyo kwimakaza umutekano,isuku no kurwanya igwingira ry’abana cyongeye gukorerwa ubukangurambaga mu buryo bwihariye mu murenge wa Kigali.Itangazamakuru nk’umufatanyabukorwa n’inzego zose zitandukanye natwe twageze mu murenge wa Kigali uyoborwa na Ntirushwa Christopher.

Itangizwa ry’ubukangurambaga(photo Ingenzi)

Igikorwa cyatangijwe hakorwa urugendo rurimo inzego z’ubuyobozi zikorera mu murenge wa Kigali , urugendo rwatangiriye Nyabugogo aho umurenge wa Kimisagara n’uwa Kigali bigabanira.Urugendo rwakozwe harimo ubukangurambaga bwakanguriraga buri muturage ibi bikurukira:Umutekano.Impamvu hibandwa k’umutekano n’uko udatekanye utagera ku iterambere.Ninayo mpamvu iki gikorwa ngarukamwaka cyitwa(police month activities)kubufatanye n’inzego zibanze.Ubwo uru rugendo rwakomezaga ruzenguruka mu murenge wa Kigali hakorwa ubukangurambaga umwe k’uwundi mubarwitabiriye,kongeraho nabari basigaye mu ngo nabo baje bifatanya n’abandi . Inyigisho zabaye imbamutima kuri buri wese witabiriye ubukangurambaga bw’uy’umunsi niyo gukangurirwa kurwanya igwingira mu bana .

Umwana ugwingiye akurana umushiha,kuko abayarabuze byinshi mubuzima bwe akiri muto.Umuyobozi w’umurenge wa Kigali ya wiye abaturage ko hagiye gusinywa amasezerano y’umuturage n’umuyobozi bigahera ku rwego rw’Isibo kuzamura.Mu rwego rw’isuku abaturage bakanguriwe gukaraba amazi meza n’isabune kandi bakabigira umuco bakabitoza abana .Aho batuye naho bakahagirira isuku bakirinda ibihuru ,ahandi bakirinda ibizenga by’ibiziba kuko byahisha imibu itera marariya ,kuko ubuzima burwaye butagira iterambere.Urwego rw’igihugu rushinzwe imikurire y’abana NCDA gitanga icyizereko igwingira rihagurukiwe neza buri wese akabigira ibye ryaranduka burundu.Ahategurirwa indyo ihabwa abana (amarerero)naho hakabaye habamo uburyo buhagije bukangurira ababyeyi kwigira ,aho guhora bumva ko bazajya bahabwa imirire nkunganire yo guha abana.Abafashe amagambo bose muri ubu bukangurambaga bwo kugira umutekano uhamye berekanye ko nuwaba yibye icyo mugenzi we atunze aba yangije umutekano.Aha niho hashingiwe ubukangurambaga burebure.Isuku nayo yaje mubyavuzweho ,kuko isuku igomba kuba Inkingi ihamye ya buri wese yirinda kujugunya ibyangiza ibidukikije,gutandukanya imyanda ibora n’itabora.Ikindi cyo cyahawe undi mwanya nuwo kwita k’umwana arindwa igwingira.Umuntu yakwibaza ngo kuki umwana agwingira?Abazi iby’ubuzima bw’umwana bavugako igwingira riterwa no kutabona amashereka ahagije,mugihe umwana akivuka kugera kugihe cy’umwaka n’igice,ikindi kuba umwana atabonye indyo ihagije.Amarerero mu bukangurambaga yibanda kwereka buri mubyeyi uko hategurwa indyo yuzuyemo intungamubili ifasha umwana gukura neza.Umuyobozi w’umurenge wa Kigali Ntirushwa Christopher yasoje igikorwa cy’ubukangurambaga aha umukoro uwakitabiriye ko agomba kukigira icye inyigisho zatanzwe akazishyira mu mihigo,yanatumye abitabiriye kugenda nabo bakigisha aba baturanye guhera mu Isibo, umudugudu kuzamura.

Isuku nayo bayishyize mu mihigo (photo Ingenzi)

Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru batangajeko bahora bahabwa ubukangurambaga,ariko ko bagiye bashyira mu mihigo kugeza ubwo nabo bazageza 2024 nta gwingira rizaba rikirangwa mu murenge wa Kigali.Abaturage barasaba ko inzego z’umutekano zashyiramo ingufu zikajya zikumira abirirwa ku Gitikinyoni kuko ariho honyine mu murenge wa Kigali hakunze kuvugwa umutekano mucye.Umutekano n’isuku no kurandura igwingira riterwa no kutabona indyo yuzuyemo intungamubili nibyo abaturage bagize umuhigo wabo,ko bazasinyana n’ubuyobozi.Guhiga umuhigo no kuwuhigura nibyo byitezweho mu baturage bo mu murenge wa Kigali.

Kalisa Jean de Dieu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *