ULK havumbuwe diplome yinkorano
Imyaka itanu kugeza kuri irindwi irakomanga Kayezu Jean Marie naramuka ahamwe n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ya diplome yo muri ULK.
Kayezu Jean Marie yavumbuweho gukoresha diplome yinkorano yise ko yize muri ULK ishami rya Gisozi.Ubu biravugwa ko Kayezu Jean Marie ari mu mayira abili:Guhunga kuko byavumbuwe ko akoresha inyandiko mpimbano. Gufungwa nk’uko itegeko ribihana.Urugiye kera ruhinyuza intwari:Kayezu Jean Marie yavumbuweho inyandiko mpimbano ya diplome yo muri ULK ishami rya Gisozi. Inkuru ikimara gusakara muri ULK hatangiye gushakishwa izina Kayezu Jean Marie bivuga ko rikoresha diplome yabo kandi atarahize. Amakuru dukura ahizewe yemeza ko Kayezu Jean Marie yagiye akora ahantu hatandukanye kandi yerekana ko yize ULK akaharangiza 2008. Imishahara yose yagiye ahembwa ubu agomba kuyigarura. Amakuru twakuye mubizerwa ba ULK ni uko Kayezu Jean Marie ntawigeze ahageza ikirenge.
Inzego zishinzwe kurengera abanyarwanda nizibaze Kayezu impamvu yitwikiriye diplome yinkorano akayigenderaho agahembwa imyaka n’imyaniko kandi atarigeze yiga Kaminuza. Ikibazwa na benshi kubigendanye niyo diplome ya Kayezu yaULK ,ese aho yagiye ayikoresha agahembwa azayasubiza cyangwa bazahomba?ubujura bw’inyandiko mpimbano buhanishwa ingingo ya 612 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Ikindi twagiye twumva mu bantu batandukanye ni uko bavugaga ko Kayezu yaba yibitseho diplome nyinshi zo muri Kaminuza zitandukanye . Kayezu Jean Marie aracyekwaho Diplome y'impimbano
Ibi byaha biramutse bihamye Kayezu nk’uko biteganywa mu gitabo cy’amategeko ahana aho bigira biti:Umuntu ukoresha inyandiko zijya mu mahanga cyangwa diplome z’impimbano ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu(5)kugera kuri irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atatu(300000 frw) kugera kuri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda(3.000.000 frw)ibi rero nibyo twagiye dukusanya dukurikije ibivugwa.
Kayezu Jean Marie we yemera ko yize ULK ko ntabwoba bimuteye. Tuganira yanze kugira byinshi atangaza akavuga ko hari abamurwanya badashaka ko yatera imbere. ULK yo yaba ngo yaratangiye gushyikiriza ikirego ubugenzacyaha kugirango bubatabare ku bw’inyandiko mpimbano yakozwe igakoreshwa na Kayezu Jean Marie kandi atarigeze yiga mu ishuri ryabo.
Murenzi Louis