U Rwanda ruzubakwa nÔÇÖamaboko yÔÇÖabana barwo.
Hashize imyaka myinshi u Rwanda rubayeho,abahanga mu mateka bavugako rwaranzwe no kutavogerwa na buri wese. Ni ubwo rudakora ku Nyanja ntirugire na petiroli nk’ibindi bihugu ariko ngo ntawaruvogera rufite imbaraga z’abana barwo.
Mu rwego rwo guha urubuga buri mu nyarwanda wese mu buhanga bwe no mubushobozi bwe bwo kubaka igihugu cye harategurwa umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga uzizihizwa ku ya 3 Ukuboza,2016 .
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo,2016 , hatangijwe ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga.Iki cyumweru kikaba cyabimburiwe n’umuganda wakozwe n’abafite ubumuga bakora ibikorwa bitandukanye harimo gucukura imyobo no gutera ibiti ahakikije inyubako y’Umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe’’Izere Mubyeyi’’
Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Dr.Alvera Mukabaramba yereka abitabiriye umuganda uburyo bateramo igiti
Uwo muganda ukaba warateguwe kubufatanye n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga(NCPD),na (Rojapd-Solidarity) Umuryango w’Abanyamakuru bakora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga. Hateguwe umuganda nkuko Leta y’u Rwanda ihora ishishikariza abanyarwanda kwigira cyangwa kwihesha agaciro abafite ubumuga nabo bagaragaje ko bafite imbaraga mu kubaka igihugu cyabo.Uwo muganda ukaba warabereye mu Murenge wa Kanombe aho witabiriwe n’abayobozi batanduknaye barimo ,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Dr Alvera Mukabaramba wari umushyitsi mukuru.
Ubwo hasizwaga ikibanza buri wese yari afite ubushake bwo gukora
Bamwe mubitabiriye umuganda baganiriye ni ikinyamakuru ingenzinyayo.com bavugako batunguwe n’igikorwa cyakozwe n’abavandimwe babo bafite ubumuga bakaba basaba Leta ko yakuraho imbogamizi zose zishobora kubuza umuntu gutanga umusanzu we.Kuko ngo kugira ubumuga bidasobanuye gutungwa n’abandi cyangwa kuba ikibazo muri sosiyete,ahubwo ko abafite ubumuga baramutse bakuriweho impamvu zituma batagera kubyiza bakubaka igihugu.Muri ibyo harimo nko kuba kwiga bitorohera buri wese ubishaka kuko usanga bihenze.
Abitabiriye uyu muganda bakaba barasije ahazashyirwa ubusitani muri iki kigo, batera ibiti birimo n’iby’imbuto ziribwa Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD), Lomalis Niyomugabo akaba yarashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu guteza imbere gahunda z’abafite ubumuga ndetse asaba ni inkunga ya buri wese mu gukemura ibibazo byugarije abafite ubumuga harimo no guhezwa.
Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Dr.Alvera Mukabaramba yibukije abanyarwanda ko abantu bafite ubumuga ari abantu nk’abandi ndetse ko buri wese agomba kubigira ibye.Tubibutse ko uyu munsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihizwa ku Isi yose buri tariki ya 03 Ukuboza. Uyu muwaka ku rwego rw’igihugu uzizihirizwa mu Karere ka Rwamagana aho ufite insanganyamatsiko igira iti’’ “ Kugera ku ntego 17 z’iterambere rirambye, duteza imbere umurimo kuri bose”
Banganiriho Thomas