Azam Rwanda Premier league umunsi wa cyenda
Umupira w’amaguru aravuza ubuhuha.
Ikipe Mukura n’umutoza wayo Okoko ninde ufite ukuri?
Video igaragaza uko Mukura yaroze ikipe ya Rayon Sport
Ibyo bikaba ari ibyagaragaye kuri uwo mukino uhuza amakipe abiri ahangana mu mukino ubahuza cyane cyane ko anakomoka mu Ntara imwe y’Amajyepfo. Wari umukino w’icyumweru aho amakipe yose yaracyeneye intsinzi ndetse Mukura yo yariyemerwe agahimbaza musyi gatubutse n’umukunzi wabo akaba n’umutera nkuga Shekh Hamudani baramutse batsinze uwo mukino. Uyu Hamudani akaba akomeje kuvugwaho kubiba urwangano muri iyi kipe ya Mukura. Amakuru ava i Huye aramushija ko yaba yihishe inyuma y’udutsiko twirirwa turwanya bamwe mu bayobozi bayo.
Nguwo umutoza Okoko uwo uhagaze ukomeje kuvugwaho amarozi
Ni muri urwo rwego buri mutoza yakoze aho bwabaga ngo abone intsinzi yaba Rayon Sport yari iyakeneye ayo manota ngo ikomeze kwanikira mucyeba, naho Mukura bari bashishikajwe nako gahimbazamusyi (prime).
Ma mupira w’amaguru twakwita (amateur) usibye ukinwa i Burayi (professional) hose havugwamo ikitwa amaroz icyangwa idawa (mu Rwanda) Juju (muri Tanzaniya) no mu bindi bihugu bya Afrika bagenda bafite izina babyita ndetse buri kipe iba ifite umuganga cyangwa “umutalaam”uyifasha muri icyo gikorwa.
Uwambaye nimero makumyabiri niwe Mazimpaka umunyezamu wa Mukura wagaragayeho amarozi
Okoko n’amarozi,Uyu mutoza w’Umurundi Godrey Okoko yavuzweho ko akoresha amarozi kenshi ariko abantu bakabura gihamya, Okoko yashijnjwe n’umukinnyi we bakomoka mu gihugu kimwe Ngandu Omari wari wirukanywe mu ikipe ageze iwabo yabwiye itangazamakuru ko umutoza icyo bapfa ni uko we Ngandu yanga gukoresha icyo yise “ibintazi”aribyo mu Kinyarwanda byitwa amarozi.
Rayon Sport ikeneye umushahara nayo ikerekana intsinzi
Ibyo ntawabitinzeho ariko ku mukino wahuje Mukura na Rayon Sport nibwo ukuri kwagaragaye hakurwa mu izamu rya Kapiteni Mazimpaka Andre inshinge (koroshi) yarishingikirije dore ko yirukankanye Kamara nkaho amutwaye ubugingo.
Niyonzima Ally ntacana uwaka n'umutoza wa Mukura Okoko
Usibye Okoko wafatanywe ubwo burozi, hari nandi makipe avugwaho icyo gikorwa kandi kiba gishyigikiwe n’abayobozi. Icyo twakwibaza ese koko idawa irafasha? Niba ifasha se ko Mukura itari ku mwanya mwiza. Usibye n’ibyo ko amakipe nyafurika akoresha iyo system ko atajya arenga umutaru iyo ahuye n’amakipe adakoresha atayikoresha. Ese ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ribivugaho iki?tariki21/ukuboza 2016 nibwo inteko ya Ferwafa yateranye yamagana amarozi ishyiraho n’ibihano kuzabifatirwamo.
Umutoza Kayiranga yanenze uburyo yakiniye i Nyamirambo yari gukinira ku Ruyenzi
Iyo nama yize ku marozi ihereye ku mukino wahuje Mukura na Rayon sport. Abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere bari bitabiriye iyo nama. Ferwafa yafashe imyanzuro ikurikira: Abayobozi b’amakipe bagomba kumenya ko amarozi afite ingaruka mbi ku myumvire.
Musanze Fc amanegeka arayisatira
Amarozi afite ingaruka mbi k’umupira w’amaguru. Umutoza bizagaragaraho azajya ahanishwa kudatoza imikino ine n’amande y’ibihumbi magana abili y’u Rwanda.Umukinnyi uzagaragaho amarozi azahanishwa imikino itatu adakina n’amande y’ibihumbi ijana by’u Rwanda. Ikipe byagaragayeho inshuro eshatu,izajya ikatwa amanota atatu n’amande y’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda.
Mu yindi mikino yabaye kuri uwo munsi wa cyenda, AS Kigali yatsinze Kirehe 4-1,Espoir itsinda Pepinieri 3-0, Police FC itsinda Etencelles 2-0, Bugesera itsinda Gicumbi 2-1, APR FC nk’ibisanzwe itsinda Kiyovu 1-0, Musanze itsinda Marines 1-0 naho Sunrise inganya n’amagaju 0-0.
Kugeza ubu abakinnyi bahiga abandi mu bitego ni;
Kambale Salita Gentil ibitego 7 (Etencelles)
Usengimana Danny ibitego 7 (Police FC)
Nahimana Shasir ibitego 6 (Rayon Sport)
Shampiyona izakomeza ku munsi wa cumi
23/12/2016 : APR FC vs Police FC Kigali Stade (Kigali)
: Bugesera FC vs Mukura FC Bugesera stade (Bugesera)
:Etencelles FC vs Espoir FC Umuganda stade (Rubavu)
:Amagaju FC vs Gicumbi FC Nyagisenyi stade (Nyamagabe)
24/12/20 :Kiyovu FC vs Sunrise FC Mumena stade (Ku Mumena Nyamirambo)
: Pepinieri FC vs AS Kigali FC Ruyenzi stade (Ku Ruyenzi)
:Marines FC vs Kirehe FC Umuganda stade (Rubavu)
:Rayon Sport FC vs Musanze FC Kigali stade (Kigali)
James Gakwandi