Kayonza: Barishimira aho bageze mu iterambere.

 

Kayonza n'ikamwe mu turere tugize intara y'iburasirazuba.Iterambere mu baturage niwo muhigo.Iterambere risesuye rikura umuturage mu bukene rikamushyira mu rwego rw'ubukungu. Minisitiri-wImari-Claver-Gatete

                      Gatete Claver Ministiri  w'imari n'igenamigambi

Abaturage bo mu mudugudu wa Kabuye, umurenge wa Gahini, akarere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba bishimira ibyo bamaze kugeraho kubera imiyoborere myiza bagererenyije n’ubuzima bari babayeho mbere mu butegetsi bwa mbere1994.

Umwe mu baturage bari batuye mu murenge wa Gahini mbere ya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 Makaka Jean Claude wari umucuruzi icyo gihe yabwiye umunyamakuru w’ikinyamakuru ingenzinyayo.com ko n’ubwo yacuruzaga bikagenda ariko nta terambere ryari rihari nk'iryo bafite ubu ngubu.

Yamubwiye muri aya magambo: "nyuma ya jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 iterambere ryariyongereye, imiturire myiza ijyanye n’igihe, imihanda yakozwe neza bikatworohereza mu bucuruzi bwacu. Makaka ati:Cyera nta mwana w’umukobwa wigaga none ubu arajyana na musaza we. Ubu twibumbiye mu mashyirahamwe aduteza imbere ndetse na za sacco zaratwegereye nta muntu ukigira ikibazo cy’amafaranga, haba kubika no kuduha inguzanyo".

umurenge wa Gahini ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba urimo ikigo cy’abakobwa kizwi nka Fawe Girl School ukaba wegeranye n’umurenge wa Rukara ubarizwamo Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi.Buri muturage wese utuye umurenge wa Gahini yishimira uko ayobowemo ,kuko ayobowe mu bwisanzure bw'ibitekerezo bye.

Iyo ugenzuye uko u Rwanda rwari ruyobowemo ukareba n'ubu usanga ngo bitandukanye. Umwe aganira n'ikinyamakuru ingenzinyayo.com yagize ati:Ubu kirazira kugenda utambaye inkweto,iryo rikaba ariryo terambere ryihuse .Ikindi kuba umuntu yagira irangamuntu ikoreshwa mu gihugu hose bitagombeye aho wavukiye cyangwa aho utuye. Abaturage bo mu murenge wa Gahini icyo basaba inzego nkuru za Leta ni ukuborohereza mu ihinga ryo guhinga igihingwa kimwe kuko iyo havuye izuba ryinshi bagira inzara.

Umuturage arasaba inzego ko zakongera imbaraga mu irondo kuko hajya ahabaho abajura biba imyaka mu mulima cyangwa amatungo mu ngo ,cyane iyo bwije.

Mukazayire Laetitia.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *