AMIR na MHC bahuguye abanyamakuru ku mahame agenga imikorere y’ibigo by’imari.

Kuri uyu wa kane taliki ya 14/6/2018, Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR –Association of Microfinance Institutions of Rwanda) kubufatanye n’inama nkuru y’itangazamakuru Media High Council(MHC) bahuguye abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye, Radio, Televiziyo, ibinyamakuru byandika kuri murandisi(Internet) ndetse no mumpapuro (print).

abayobozi batandukanye b'AMIR bari bayoboye amahugurwa.

Aya mahugurwa yagarutse ku mahame agera kuri arindwi akwiye gukurikizwa hagati y’umukiriya n’ikigo cy’imari akorana nacyo haba kuri serivisi ahabwa cyangwa se inguzanyo yaka.

Insanganganyamatsiko yaya mahugurwa yagiraga iti:"Uruharerwanjye"(Client Protection).

Jackson Kwikiriza ushinzwe gahunda muri AMIR Yari ahagarariye umuyobozi wa AMIR Afungura amahugurwa  yasabye abanyamakuru bitabiriye iki gikorwa kugira uruhare bigisha abanyarwanda bagana ibigo by’imari iciriritse ndetse n’ibindi by’imari itubutse kwita no kumenya amumahame ndetse n'uburengenzira bwabo bakwiye guhabwa n'ibigo by'imari bakorana nabyo.

Yagize ati:"Uruhare runini nuwanyu rwo kwigisha abantu ,mwe mutugerera aho tutari kandi mukabikorera mu gihe gito, none muri aya mahugurwa by’umwihariko  turabasaba kwegera abanyarwanda cyane mukabashishikariza gukorana n'ibigo by'imari kugirango bibafashe kwiteza imbere".

abanyamakuru batandukanye bitariye amahugurwa

Amahame 7 yagarutswe muri aya mahugurwa naya akurikira :

1 Mbere yuko ikigo cy’imari gena ibyo gikorera umukiriya gikwiye kubanza kumenya ibyo abakiriya bakigana bakeneye, harimo kureba uburyo kubona inguzanyo byakoroshywa.

2. ikigo cy’imari kigomba kugenzura neza abakiriya bakigana cyane cyane abaka inguzanyo nimba bazabasha kwishyura inguzanyo ntamananiza ajeho hirindwa guta umukiriya mu mutego wamuganisha muguterezwa cyamunara imitungo.

3.Buri kigo cy'imari kigomba gukora ibintu biciye mu mucyo.

4. Ikigo cy’imari kigomba gushyiraho ibiciro kuburyo bugaragarira abakiriya hirindwa imikorere mibi ishobora kugaragara hagati y’ikigo cy’imari ndetse n’umukiriya wakiganye.

5. Ikigo cy’imari gifite inshingano zo kwita kubakiriya bakigana hirindwa akarengane umukiriya ashobora guhura nako karimo kwakwa ruswa, kwimwa serivisi ndetse n’ibindi bishobora guhungabanya uburenganzira bw’umukiriya.

6. Amakuru yatanzwe n’umukiriya mu kigo cy’imari runaka akwiye kugirwa ibanga hirindwa ingarumba mbi zishobora kugera kumukiriya mu gihe amaye agiye ahagaragara.

7 Ikigo cy’imari kigomba kugira uburyo gikemura ibibazo bigaragazwa n’abakiriya bakigana haba kubibazo bigaragazwa kumitangire ya serivisi ndetse n’ibindi bibazo abakiriya bahura nabyo.

ubukangurambaga bwatangijwe na AMIR kubufatanye na Media High Council hagamijwe ko buzasozwa mu mpera z'uyu mwaka wa 2018 ahazatangwa ibihembo kunkuru zagize uruhare runini mu kwigisha abanyarwanda no kubakangurira gukorana n'ibigo by'imari.

Muri rusangae imibare igaragazwa na  Banki Nkuru y’u Rwanda, yerekena ko  mu Rwanda habarurirwa ibigo by’imari iciriritse 489 iki bikaba bikora mu buryo bwemewe n’amategeko.

 

NSABIMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *