Rwanda:Gufunga Kaminuza zigenga ikimenyetso cyo kuniga uburezi no guteza ubukene mu banyarwanda bananiza FPR

Abanyarwanda bati :impamvu Kaminuza zigenga  zafunzwe ni uko baziragije umunyakenya ngo aziyobore mu gihe atanarusha  abenegihugu ubumenyi?

Mu kiganiro n’itangazamakuru umunyamabanga wa leta Munyakazi Aizak yatangaje ko ubugenzuzi bwakozwe n’umunyakenya busanga hari Kaminuza zimwe zitujuje ibisabwa. Ubuse koko Kenya ko ari igihugu kivugwamo ruswa no kuniga uburezi uyu nawe nicyo bamuzaniye?ese ashungura gute uburezi bw’u Rwanda kandi hari abamurusha ubumenyi?ngarambe

                                                       Ngarambe Francois SG FPR [Photo archive]

Amahame ya FPR ni ukuzamura umunyarwanda uri mu murongo w’ubukene kugirango abandi batazamuka bakamusiga.FPR iteka ivuga ko buri munyarwanda agomba kuzamukana n’undi ntawusigaye. Ubu ikibazwa n’ifungwa rya za Kaminuza,mu buryo bwatunguranye. Abandi bati: niba Minisitiri Malimba yarabanje kureba aho zihagaze nicyo yazifasha mbere yo kuzifunga?Abanyarwanda bati:Ingoma zabanjirije FPR amashuri yari makeya kuva kuyo bita ay’incuke kugeza kuri za Kaminuza,ni muri urwo rwego abaturage   bishyize hamwe bashinga amashuri kuva kuyo twavuze haruguru kugeza kuri izo ntiti. Ubu biribazwa ngo ese Minisitiri Malimba yafunze ariya mashuri byizweho n’impande zose?abandi nabo bati:Umunyamabanga wa FPR Ngarambe Francois we abivugaho iki?Ihame ngenderwaho iyo rihutajwe ikinyoma kiryamira ukuri mwene  ngofero akabura kirengera.

Uburero  hari amwe mu makuru akomeje gucicikana akagera ku kinyamakuru ingenzinyayo.com avuga ko bamwe mu bashinze za Kaminuza zigenga,aho baboneye ko zafunzwe mu buryo butaribwo noneho ngo baba bategura gutakambira umukuru w’igihugu kugirango bumve ijambo rye ryo kubahumuriza ,ko  Kaminuza zabo zakongera zigafungura imiryango.  Bamwe mu balimu bigisha muri za kaminuza zitandukanye tuganira banzeko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo ,ariko bagize bati:Niba Minisitiri Malimba avugako aharanira ireme ry’uburezi nk’abana basaga ibihumbi bitanu(5000) kubera za Kaminuza yafunze,iryo reme rizavahe?ikindi cyanenzwe nabo balimu bigisha muri izo za Kaminuza ngo ni uburyo Minisitiri Malimba yashyizeho amananiza asuzuma ko zujuje ibisabwa kandi zaratangiye kwigisha ahari yanazihaye ibyangombwa.papias                                                      Malimba Papias Minisitiri w' uburezi [photo archive]

Bamwe mu bayeyi bagurishije utwabo ngo abana babo bige tuganira bo bagize bati: Twategereje n’ijambo ry’umukuru w’igihugu ryaduhumuriza ko abana bacu basubira kwiga turabibura,undi ati:Twe dutegereje aho umukuru w’igihugu Paul Kagame azasura abaturage tukamugezaho akarengane kacu kuko yenda buriya ntiyakamenye.Ikindi cyababaje banyiri izo Kamunuza zigenga zafunzwe n’ijambo ry’umunyamabanga wa Leta Munyakazi yavuzeko ibyo bakoze ari ubucuruzi,nabo bati:Ese ubucuruzi burafungwa cyangwa burafashwa bukagirwa inama bugatera imbere.

Munyakazi yayoboye amwe mu mashuri yigenga cyane ashamikiye kuri Islam none se nayo ko hari ibyo abura azayafunga ryari?Ikibazwa ese izi Kaminuza zizafungurwa ryari?ese zizafungurwa n’umukuru w’igihugu ko ariwe gisubizo cy’abanyarwanda?Niba rero Minisitiri Malimba akomeje gufunga izi Kaminuza ,Leta izasobanurire abanyarwanda ahoabazigaga bazaganishwa mu gihe byari byavuzweko bazahabereka bika byararangiye bitabaye. Umuti ntuvura kuko ari mwinshi?umuti ntabwo uvura kuko watangiwe mu mujyi?hagomba kumenywa ko n’umuti w’umuganga wo mucyaro uvura.

Ese abanyarwanda bose baba mu mujyi gusa?abatabara nimutabare amazi atararenga inkombe kuko byasakuje ko bamwe mu bakobwa b’abanyarwandakazi bigaga muri y’amashuri yafunzwe na Minisitiri Malimba bagiye gukora uburaya mu gihugu cya Uganda. Umuti utegerejwe kwa Ngarambe umunyamabanga wa FPR kuko ariyo yavuzeko buri munyarwanda agomba kwigira atagizwe na bandi ,kandi adategereje  gutega amaboko.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *