Rwanda:Umufungwa agomba uburenganzira bwo kugororwa agasubizwa mu muryango nyarwanda

Ibihe bigomba gutandukana n’imyumvire ,bityo buri wese akumva ko gufungwa ari inzira igorora atari ihana.Ibi nibyo bihamya imiyoborere y’u Rwanda rukaba rugiye kuzakira inama mpuzamahanga izaganira ku by’Amagaereza.Umuyobozi w’Amagereza mu Rwanda CGP Rwigamba mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko u Rwanda rugiye kwakira inama itegurwa n’Ihuriro Nyafurika rishinzwe iby’amagereza (African Correctional Services Association, ACSA), izunguranirwamo ibitekerezo ku buryo bwiza bwakoreshwa mu kuyobora no gucunga amagereza ndetse ukazaba n’umwanya wo kuratira amahanga ibikorwa by’umwihariko u Rwanda rwakoze mu guteza imbere uru rwego.Ibibazo bitandukanye byose bikazabonerwa ibisubizo  ,hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’umufungwa n’umugororwa.U Rwanda rwo ubu ngo rukaba ruvuga ko rubyaza umusaruro imbaraga zabo baba bari mu magereza.Nkaho usanga  amagereza amwe namwe ahinga ,ahandi ukuhasanga ubukorikori butandukanye. Abashishoza bagasanga ariyo mpamvu Gereza ya Kigali yimuriwe mu cyaro  ahitwa Mageragere ndetse niya Rubavu yimuriwe mu gice cy’icyaro. rwigamba

                               CGP Rwigamba George  umuyobozi w' amagereza ku rwego rw' igihugu [photo ingenzi]

Kunshuro ya kane izabera mu Rwanda. Mu kiganiro ubuyobozi bw’Amagereza mu Rwanda bwatangaje ko ishobora kuzitabirwa n’abantu  bazaba babarirwa hagati ya 200 kugera kuri 500.Nkuko tubikesha ubuyobozi bw’Amagereza mu Rwanda bwatangaje ko izatangira kuva tariki 15-19 Gicurasi 2017, ikazaba ihuriyemo abayobozi b’amagereza bo mu bihugu by’ Afurika, inzobere mu kugorora, abagize imiryango itagengwa na leta na Sosiyete Sivile, abashakashatsi na  n’abandi bantu bagira uruhare mu kugorora yatangaje ko nyuma yiyo nama hazabaho gusura ibikorwa bitandukanye by’Amagereza harebwa ibikorwa byagezweho:Nko gukoresha Biogaz ,hanarebwa imirimo ifitiye igihugu akamaro(TIG) .CGP George Rwigamba

 

yavuze ko hari ibihugu bimaze gutera imbere muri urwo rwego ku buryo usanga bifite amagereza meza agezweho nk’ibirwa bya Maurice n’ahandi u Rwanda rushobora kurebera rukabyigana. Yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere amagereza mu Rwanda, hari ayatunganyijwe ajyana n’igihe nk’iya Nyanza yakira n’abanyamahanga, iya Mageragere yimuriwemo abagabo bagera ku bihumbi bitatu.   Rubavu,  Huye na Rwamagana, ariko gahunda n’iyo kuzitunganya zose.African Correctional Services Association ryashinzwe mu 2008, rigamije guteza imbere uburyo bwo kugorora ku mugabane w’ Afurika. Rihuriwemo n’ibihugu byose bigize uyu mugabane uko ari 54.

Ubuyobozi bwawo bufitwe na Uganda naho ku mwanya w’ubuyobozi bukuru bwungirije, buri karere gahagarariwe n’igihugu kimwe.Ibi bikorwa nibikomeza bizatuma umufungwa n’umugororwa batazajya bahahurira n’ibibazo nk’ibyo bajyaga bahura nabyo. Kugororwa si ugucibwa mu muryango wawe,ahubwo ni ukugirango wumve ko icyaha wakoze utazagisubira.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *