U Rwanda rwashimiwe uburyo rwakira ibicuruzwa bivuye mu mahanga
Kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2019, nibwo ibihugu bihuriye Ku muhora wo hagati (Central Corridor transit transport facilitation agency) , byasuye u Rwanda bishimira urwego rugezeho mu kwakira ibicuruzwa biturutse muri ibi bihugu bihuriye ku muhora wo hagati. Bakaba basuye ububiko bw’igihugu buzwi nka MAGERWA buherereye i Gikondo, nyuma bagakomereza mu kigo DUBAI PORT WORLD giherereye mu Murenge wa Masaka , akarere ka Kicukiro.
Central Corridor transit transport facilitation agency) , ni itsinda ry'abantu baturutse mu bihugu nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse na Tanzania ,inshingano zabo akaba ari ukureba uko ubucuruzi bukorwa ni igikorwa kiba buri mwaka hagamijwe kureba uko ibikorwa remezo bimeze guhera Dalisalamu Ku mipaka no mu bihugu hagati.
Octavian Amani Kiviro uyobora Tanzania trucks owners Association, avuga ko kimwe mu byabagenzaga ari ukureba uko bimwe mu bikorwaremezo birimo imihanda bimeze. Cyane ko mu minsi yashize hakunze kugaragara impanuka nyinshi z'amakamyo.
Ati:" Ibyo njye nashakaga kumenya nabibonye kuko twari duhangayikishijwe nuko hari hamaze iminsi haba impanuka, tugatekereza ko biterwa n'imihanda bityo nkabo mu muhora wo hagati tukaba twagombaga kuza kureba uko bihagaze kugeza ubu."
Yongeyeho ko bishimiye ko ibikorwa remezo bimaze gutera imbere ku buryo yizeye ko mu minsi mike bizafasha cyane.
At: i" Batubwiye ko barimo gukora ibishoboka byose ngo ikibazo cyariho gikemuke, bityo rero icyo nababwira ni uko twishimye kandi bizakomeza kugenda neza."
Ngarambe Thierry waje aturutse mu ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo gutwara ibicuruzwa byambukiranya imipaka, avuga ko kugeza ubu boroherezwa kuko kugeza ubu usanga amakamyo adatinda mu nzira, byanagera muri Magerwa bikihutisha.
Ngarambe ati” icyambere twishimira ni uko amakamyo atagitinda mu nzira, kuko Mbere wasangaga dutinda mu nzira ariko kugeza ubu biratworohera , birangira mu gihe gito bigatuma dukora akazi kacu neza kubera ko hari porogaramu nshya zaje zihutisha isuzuma ry’ibicuruzwa tuba twazanye."
Rutagengwa Emmanuel umuyobozi mu kigo gishinzwe ubucuruzi mu karere avuga ko baje mu Rwanda gusura aho ibicuruzwa binyuzwa mbere yuko bigera kuri ba nyirabyo biturutse hanze.
Agira ati “Niyo mpamvu twasuye u Rwanda , dusura MAGERWA na Dubai Port World n’umupaka wa Gatuna mu Karere ka Kirehe ( Rusumo) , twasanze u Rwanda ruhagaze neza , rwateye imbere cyane mu bushobozi bwo kwakira ibintu byinshi kandi mu gihe gito aho twasuye hose, ikindi ni uko aho twasuye twasanze bafite aho guparika imidoka heza kandi hajyanye n’igihe”.
Akomeza avuga ko u Rwanda ruteye imbere cyane cyane mu bushobozi, avuga ko yishimiye uburyo ibikorwa remezo biteye imbere harimo imihanda myiza,ububiko bw'ibintu
Umuhora wo hagati ugizwe n’ibihugu birimo u Rwanda , Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (DRC), Tanzaniya, Uganda n’igihugu cy’Uburundi. ibihugu byose bikoresha icyambu cya Dar-es Salam , ni ikigo cyashyizweho mu masezerano yasinywe mu mwaka w’2006 ariko gitangira gukora mu mwaka w’I 2010.
Amakamyo aba yazanye ibicuruzwa bivuye hanze
Octavian Amani Kivuro avuga ko bishimiye ko ibikorwa remezo bimaze gutera imbere
Aho imodoka zibanza kunyura ngo basuzume ibyo zinjiranye
Ngarambe Thierry uturuka muri asosiyasiyo ishinzwe gutwara ibintu
Ubwo basuraga Dubai Port World
Abari bitabiriye gusura ibikorwa remezo, ndetse n'uburyo ibicuruzwa biturutse mu mahanga byakirwa mu Rwanda
Rutajyengwa Emmanuel umukozi mukigo gishinzwe ubucuruzi mu karere
Amakamyo aba yazanye ibicuruzwa Magerwa
MUKANYANDWI Marie Louise
Ingenzinyayo.com