Umuryango inshuti ba Nyakwigendera Nyiringabo hamudun bati”tuzahora tukwibuka ntwali utabarutse gitore
Mu isi tuza ntacyo dufite nibyo dushatse tukabiyisigaho.Ubu turi kuri Nyakwigendera Nyiringabo hamudun wavukiye mu karere ka Rwamagana.Amateka ya Nyakwigendera Nyiringabo hamudun turayajyamo mu rwego rw’umupira w’amaguru cyane ko arinaho ibigwi bye byabaye rurangiranwa.
Nyakwigendera Nyiringabo hamudun yaboneye izuba muri Rwamagana 1966.Mugihe cye cyo muriyo myaka yagize impano zo kumenya no gukina umupira w’amaguru.
Amateka ya Nyakwigendera Nyiringabo hamudun mu mupira w’amaguru yaje kuzamukira mu ikipe yitwaga Miloplastic fc y’umuherwe Mironko warufite uruganda rwakoraga ibikoresho bya Plastic.
Nyakwigendera Nyiringabo hamudun yaje kuyivamo yerekeza mu ikipe ya Rayon sports 1988.
Ibihe bya Nyakwigendera Nyiringabo hamudun mu mupira w’amaguru mu Rwanda rwo hambere byabaye byiza.Imana imutuze aheza.
Nkurikiyinka Abdou