Kampani New Life NT & MV Ltd ikomeje kubangamira abacuruzi murwego rw’isuku Umujyi wa Kigali ukigira ntibindeba.

Itangwa ryamwe mu masoko mu Mujyi wa Kigali rikomeje guteza imvururu kubera kuyatanga mu bwiru.Abacururiza mu Mujyi wa Kigali rwagati baratabaza ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali,kuko Kampani yitwa New Life NT &MV Ltd ibashoraho abakozi bayo bakaza kubishyuza,mugihe babwiwe ko bazajya bakorana na Kampani yitwa Region flowers.Uyu munsi nka satanu z’amanywa kugera sasaba nta mukiriya washoboraga kwinjira mu iduka.Ubwo izi mvururu z’abakozi ba New Life NT &MV Ltd zasaga nizibangamiye ubucuruzi nibwo itangazamakuru ryahaberaga.

Ubwo ukuriye Inkeragutabara n’irondo arikumwe n’uyobora Umudugudu wa Nyarurembo mu kagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge,Umujyi wa Kigali yahamagaye Gitifu w’Umurenge wa Nyarugenge Murekatete Patricia .Ubwo yarabanje kubwira itangazamakuru ko we atatanga amakuru atabajije Gitifu w’Umurenge.Ubwo uwo muyobozi yahise abwira itangazamakuru ko Gitifu w’Umurenge wa Nyarugenge Murekatete Patricia amubwiyeko byakemurwa n’Umujyi wa Kigali.

Twaje kubaza Meya w’Umujyi wa Kigali kugirengo twumve uko baha umutuzo abacuruzi murwego rwo kubarindira umutekano.Twarinze dukora iyi nkuru Meya w’Umujyi wa Kigali ataradusubiza.

Tubandikiye tugirengo tubabaze ikibazo cyugarije abacuruzi bacururiza mu Mujyi wa Kigali bugarijwe n’indwano n’urusaku rw’abakozi ba Kampani itwara ibishingwe.Abacuruzi batangarije itangazamakuru ko ubuyobozi bwaberetse ko buzajya bukorana na Kampani yitwa Region flowers ,none iyitwa Newe Life NT &MV Ltd ikaza gutezamo imirwano.Twagirengo mutange ishusho ya Kampani yemerewe gukusanya ibishingwe no kubitwara?

Hariho amakuru nagirengo nkubaze agendanye na Kampani ebyeri zikora isuku mu Mujyi wa Kigali ahakorerwa ubucuruzi.Ubu abacuruzi bafite impungenge zuko babwiwe ko iyitwa Region flowers ariyo izajya itwara ibishingwe,none abakozi biyitwa News Life NT &MV Ltd ikaza ikababangamira.Turashaka kumenya iyemerewe n’umujyi wa Kigali gukorera abacuruzi isuku bakayishyura?

Umukozi wa Kampani ya New Life NT &MV Ltd witwa Muhawenimana Christian Aleluya yatukanye kugeza naho yabwiye bamwe mubacuruzi ko we n’abakozi ahagarariye batazereka akazi,kuko bamwe mubatanga amasoko babwiye nyiri Kampani kuzakomeza gukora.Uwo mu Mujyi wa Kigali twaganiriye ariko akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we,tuganira yagize ati”Kampani New Life NT &MV Ltd yarifite isoko,ariko iza gutsindwa.Ubu isoko ryatsindiwe na Kampani yitwa Region flowers.Ikibazo rero cyageze murwego rw’igihugu mukigo gishinzwe amasoko ya Leta New Life NT &MV Ltd yatanze ikirego iratsinda,isoko ryegurirwa Region flowers.Twagerageje gushaka aba nyirizi Kampani ntitwabasha kubabona.Ubu uhanzwe amaso n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kuko isuku niwo ushinzwe.

Ubwanditsi.Umukozi wa Kampani ya New Life NT &MV Ltd witwa Muhawenimana Christian Aleluya yatukanye kugeza naho yabwiye bamwe mubacuruzi ko we n’abakozi ahagarariye batazereka akazi,kuko bamwe mubatanga amasoko babwiye nyiri Kampani kuzakomeza gukora.Uwo mu Mujyi wa Kigali twaganiriye ariko akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we,tuganira yagize ati”Kampani New Life NT &MV Ltd yarifite isoko,ariko iza gutsindwa.Ubu isoko ryatsindiwe na Kampani yitwa Region flowers.Ikibazo rero cyageze murwego rw’igihugu mukigo gishinzwe amasoko ya Leta New Life NT &MV Ltd yatanze ikirego iratsindwa isoko ryegurirwa Region flowers.Twagerageje gushaka aba nyirizi hi Kampani ntitwabasha kubabona.Ubu uhanzwe amaso n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kuko isuku niwo ushinzwe.
Ubwanditsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *