N’izihe nyungu abayobozi b’Akarere ka Nyanza bafite kuri Bizumuremyi Philippe bashaka kugira Daf w’ibitaro ku ngufu adafite ibyangombwa?
Ibihe by’iminsi bihishira ikinyoma,ariko igihe cy’umunsi umwe kikagihishura ukuri kugatsinda.Aha niho ruzingiye mu bitaro by’Akarere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo. Imyanya y’ubuyobozi itonesha n’ibindi bibangamira umudendezo nibyo byubatswe .Bizwiko mu mahame ya Leta y’u Rwanda uhawe inshingano zo kuyobora, mbere yo gutangira akazi arahirira ku Idarapo ry’igihugu agira ati”sinzakoreshe ububasha mpabwa n’itegeko mu nyungu zanjye bwite” ubuse nibyo Kajyambere Patrick meya w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza akora? reka twinjire mu nkuru yacu.
N’izihe nyungu abayobozi b’Akarere ka Nyanza bafite kuri Bwana Bizumuremyi Philippe? Kuki bashaka kumugira Daf w’ibitaro by’Akarere ka Nyanza ku ngufu kandi atujuje ibisabwa?
Mu karere ka Nyanza hamaze iminsi havugwa impinduka mu buyobozi, ariko ibiri kubera mu bitaro by’ako birihariye noneho.
Mu mwaka wa 2023 komisiyo y’abakozi ba Leta yakoze igenzura iza gusanga hari bamwe mu bakozi bari mu myaya kandi batujuje ibisabwa kuri uwo mwanya: Urugero ni uwari DAF icyo gihe Bwana Twagiramungu Zacharie wawukuweho kuko kuba uri DAF byasabaga kuba warize amasomo y’abakontabure CPA nibura akaba arangije icyiciro cyo hagati .Komisiyo y’abakozi ba leta yatanze inama ko yakurwa muri uwo mwanya hagashakwa ufite iyo ayo masomo.
Bidateye kabiri muri 2024 Akarere ka Nyanza mu kumusimbuza uri nyuma ye nk’uko bivugwa Kajyambere Patrick ubu usigaye ariwe muyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza,ari visi meya ushinzwe ubukungu,aca hasi no hejuru we na Gitifu w’Akarere bashyize muri uwo mwanya by’agateganyo Bwana Bizumuremyi Philippe nawe utujuje ibisabwa kuko adafite icyiciro cy’iyo certificate, ari nako bari kumutegura ku zaguma muri uwo mwanya mu buryo bwa burundu.
Mu ntangiriro za 2025 umwanya wa DAF ushyirwa ku isoko ngo hakorwe ibizamini Bwana Bizumuremyi Philippe yemererwa gukora ibizamini kandi nyine atujuje ibisabwa. Ubu rero akaba agiye gushyirwa mu mwanya kuko uretse n’ibyo, uko amanota yasohokaga yarajuriraga ngo yongererwe amanota akunde ajye mu mwanya, bikavugwa ko abifashwamo n’ubuyobozi bw’Akarere.
Tubajije umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo ukaramutswa mur’ibibihe ariwe Bwana Kajyambere Patrick yasubije ko uwo mwanya watangiwe ibizamini bategereje uzatsinda, ariko ntiyigeze ahakana ko Bwana Philippe Bizumuremyi yeremerewe gukora ibizamini kandi atujuje ibisabwa.
Byaba se ari bya bindi ko “udahakanye aba yemeye”.
Bwana Bizumuremyi Philippe afitwemo izihe nyungu zituma abayobozi b’Akarere ka Nyanza bica itegeko babizi cyangwa babishaka?
Yaba se ari Visi meya ushinzwe imibereho myiza Madamu Kayitesi Nadine umukorera umuti akemeza abamushyigikira ko ntawundi ushoboye biriya bitaro uretse Bwana Philippe?
Igisubizo kiratangwa nande?

Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com twashatse kumenya icyo abarebwa n’ikibazo cyo ku bitaro bya Nyanza bakivugaho.Twakoze ikiganiro na Perezindante w’Inama y’ubutegetsi y’ibitaro Umubyeyi Jeanne.
Muraho
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Hariho amakuru avugwa mubitaro bya Nyanza bikorera mu karere ka Nyanza mukaba arimwe bayobozi bakuru babyo.Ayo makuru ashingiye ku gushyira bamwe mubakozi batanze ikizamini, urugero Daf,twagirengo muduhe ishusho y’icyo kibazo?
Umubyeyi Jeanne
Muraho neza! Usibye ko ntasobanukiwe neza message umpaye, N’umuyobozi mukuru w’ibitaro ni DG w’ibitaro. niwe cyangwa Ubuyobozi bw’ Akarere mwabaza imicungire y’ abakozi. Murakoze
Ikinyamakuru ingenzi
Munshingano mufite nazo ziyobora ibitaro kuko hariho amakuru avugako 23/5/2025 mwaba ngo mwarakoranye inama n’abamwe mubakozi bo mubitaro,iyo micungire y’abakozi namwe mwagira icyo muyitangazaho?
Uri umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’ibitaro, munshingano mufite nicyo gukurikirana imikorere y’abakozi birimo,ubwo nicyavuzwe mubitaro ko habayemo imyigaragambyo mugire icyo mugitangazaho?
Umubyeyi Jeanne
Iyi nama ntayo nitabiriye.
Ikinyamakuru ingenzi twakoze ikiganiro na Kajyambere Patrick umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyanza.
Muraho
Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Muyobozi biravugwako mubitaro bya Nyanza bikorera mu karere ka Nyanza mubereye umuyobozi harimo ikibazo cy’uko mwebwe mububasha muhabwa n’itegeko mwahaye Bizumuremyi Philippe umwanya wo kuba Daf atujuje ibibimwemerera, twagirengo muduhe ishusho y’icyo kibazo?
Muraho neza
Umukozi umbwiye witwa Bizumuremyi Philippe ni Umukozi w’akarere ushinzwe ubugenzuzi watijwe I bitaro bya nyanza kubafasha ku mwanya wa DAF kuko uwari urimo yari yahinduriwe umwanya.
Ubundi umwanya wa DAF ukorerwa ibizami nkuko amategeko y’umurimo abiteganya. Ntabwo ari akarere kawutanga
Examen zarakozwe hategerejwe uzatsindira uwo mwanya
Murakoze ijoro ryiza
Ikinyamakuru ingenzi
Amakuru ava munshuti za Bizumuremyi Philippe akatugeraho ahamyako mwamaze kumushyira muri uwo mwanya,kandi ibyasabwa atabyujuje? muduhe ishusho y’icyiswe imyigaragambyo yabereye mubitaro bya Nyanza?
Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ava mu nshuti za Bizumuremyi Philippe ahamyako ngo yabatangarijeko n’ubwo yatsinzwe,ariko yizeye umwanya wo kuba Daf w’ibitaro by’Akarere ka Nyanza.Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije ibitaro bya Nyanza bikorera mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo tuzabibagezaho ubutaha.
Ubwanditsi