Amakuru

Bamwe mubakinnyi bahoze bakinira amakipe atandukanye n’ikipe y’igihugu Amavubi bakomeje kuyoboka ishyaka FDU Inkingi rirwanya FPR inkotanyi

Uko bucya bukira umwe k’uwundi usanga bagira ibibazo bitandukanye hakaba ibishingira k’ubuzima bwite, umuryango we nko k’umugabo cyangwa umugore baba barashakanye.Ibindi bikaba biva aho avuka cyangwa aho yashatse.Ikindi kibazo akagiterwa n’akazi akora.Ibi bikaba aribyo byaje kwibasira Uwiringiyimana Aman.Iyo uhereye 2005 kugeza 2015 ukavuga izina Uwiringiyimana Aman umwibukira mu mupira w’amaguru mu Rwanda nko mu ikipe ya Police fc yayibereye Captaine.Ahandi ni nko mu ikipe y’igihugu Amavubi nayo Uwiringiyimana Aman yarayikiniye.Kugeza ubu abantu batandukanye bakaba baratangajwe n’uko Uwiringiyimana Aman yahindutse umunyapolitiki amaze guhagarika gukina umupira w’amaguru mu Rwanda.

Amakuru akomeje kuzenguruka arahamyako bamwe mubakinnyi bahoze bakinira ikipe zitandukanye mu Rwanda,kongeraho n’ikipe y’igihugu Amavubi bakomeje kuyoboka ishyaka FDU Inkingi rirwanya FPR iyoboye u Rwanda.Kuba Uwiringiyimana Aman yarinjiye mu ishyaka FDU Inkingi rirwanya FPR inkotanyi byafashe indi ntera.Undi mukinnyi wavuzwe mu makipe atandukanye akaba yarayobotse FDU Inkingi n’uwitwa Nshimiyimana Iddy.

Uwiringiyimana Aman agikinira Amavubi (photo archives)

 

yagaragaye mu nama ziri shyaka mugihugu cy’u Bubiligi.Uyu Nduhiranandi Abdallah akaba ari umuvandimwe wa Uwiringiyimana Aman.
Abayoboka ishyaka FDU Inkingi rirwanya FPR inkotanyi ,kandi barahoze bakina umupira w’amaguru mu Rwanda byerekana ko bawureka bakigira muri politiki.Nduhirabandi Abdallah ngo niwe wabanje kuba umurwanashyaka w’ishyaka FDU Inkingi none murumuna we Uwiringiyimana Aman arimusanzemo.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *