Kuki bamwe mubanyarwanda batotezwa bazira ko bafite abari mu mitwe ya Politiki irwanya leta iyobowe na FPR?
Ikibazo cy’ubuhunzi mu Rwanda gikomeje kuburirwa umuti .Hanzaha bivugwa impande zitandukanye b’abanyarwanda zihura n’ikibazo udashinjwe ko akorana na FDLR ,agashinjwa ko akorana na RNC.Niho hava kwibaza bagira bati ”
Ese koko mu Rwanda hari itotezwa rikorerwa abafitanye isano n’abanyarwanda bari muri opposition?”
Mu Rwanda hakomeje kuvugwa inkuru z’abantu bahunga igihugu ku mpamvu zitandukanye muri iyi minsi hakaba higanjemo cyane abanyarwanda bafitanye isano nabari mu mitwe irwanya leta y’ u Rwanda.Ingero zigenda zitangwa ni nyinshi kuko ubuhunzi bukomeje kwiyongera,hakibazwa impamvu FPR yavugaga ko izakuraho ubuhunzi,ubu nayo bayihunga?Amakuru agera ku kinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com avugako umuryango wa Furaha Pascal na Monique Uwinema bari batuye mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Kamonyi umurenge wa Rugalika bahunze igihugu bikaba bivugwako bagiye kwifatanya n’abavandimwe babo bari mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda;amakuru dukura mubakora mu nzego nkuru z’iperereza twaganiriye ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,avugako umuvandimwe wa Uwinema Monique witwa Uwingabire Marie Gorethe asanzwe abarizwa muri Gouvernement yiyita iy’u Rwanda ikorera mu buhungiro ndetse na Musaza wabo akaba ari mu mitwe y’ itwaje intwaro irwanya u Rwanda ibarizwa mu mashyamba ya congo.

Ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyagerageje guhamagara ku murongo wa telefoni ngendanwa wa Monique na Pascal bose ntihagira uboneka
Iyi nkuru turacyayikurikirana.
Murenzi Louis

