NESA yashyize mu myanya abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta, abarenga ibihumbi 17 bahawe amashuri y’icumbi muri S1
Kigali – Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA) cyatangaje ko cyashyize mu myanya abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta, hagaragazwa abagiye gukomereza amashuri mu cyiciro rusange, mu mashuri yisumbuye, mu mashuri y’imyuga ndetse no mu masomo nderabarezi n’ay’ubufasha mu buvuzi.
Mu mibare yatangajwe, abanyeshuri 17,412 nibo bahawe umwanya wo gukomereza mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye (S1) bacumbikirwa ku bigo, mu gihe abandi 226,546 bahawe kwiga bataha iwabo.
Ku banyeshuri bagiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye (S4), NESA yatangaje ko 18,944 bahawe kwiga bacumbikirwa, mu gihe 57,276 bazajya biga bataha iwabo.
Abagizwe abanyeshuri b’imyuga
Mu mashuri y’imyuga, abanyeshuri 26,098 bahawe amahirwe yo kwiga bacumbikirwa, mu gihe abandi 17,747 bahawe kwiga bataha iwabo.

Ibi bijyanye n’imbaraga igihugu gikomeje gushyira mu guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, agamije gutegura urubyiruko rufite ubumenyi bubafasha kubona imirimo no kwihangira imirimo.
Abaziga amasomo nderabarezi n’ay’ubufasha mu buvuzi
NESA kandi yatangaje ko abanyeshuri 7,497 bahawe kwiga amasomo nderabarezi ndetse n’ayategura abafasha mu rwego rw’ubuzima, aho bahawe ibigo bibacumbikira.
Ku rundi ruhande, 148 bahawe kwiga bataha iwabo.
Muri rusange, imibare yatangajwe igaragaza ko abanyeshuri bahawe amahirwe yo gukomeza amashuri mu byiciro bitandukanye, bamwe bagenerwa amashuri y’icumbi abandi bakiga bataha, bitewe n’icyiciro n’aho bagenewe kwiga.
Abanyeshuri n’ababyeyi basabwe gukurikirana amakuru atangwa na NESA ndetse n’ibigo bagenewe, kugira ngo bamenye neza aho baziga, igihe bazatangirira n’ibisabwa mbere yo gutangira umwaka w’amashuri.
Hakizimana Jean Elie

