Umuryango wa Nyakwigendera Munyabarenzi Boniface uratabaza Perezida Kagame kuko Gahene Gaspard yigabije isambu yabo.

Munyumvishirize ikomeje kuvuza ubuhuha hagati mu banyarwanda byagera kuri nyakamwe we bikarushaho.Inkuru yacu iri mu mudugudu wa Ryakibogo, Akagali ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo,Akarere ka Gasabo,Umujyi wa Kigali.Ubwo FPR yahagarikaga jenoside yakorewe abatutsi 1994,yahise ishyiraho inzego zitandukanye z’ubuyobozi, kugirango hubakwe ubutabera.Ibi rero harimo bamwe batabikozwa harimo Gaspard Gahene wigabije isambu ya Nyakwigendera Munyabarenzi Boniface,none abo yabyaye barimo Noheli Twagirayezu bakaba bangara batagira ikibatunga.Ubwo twumvaga iy’inkuru y’uko Gahene Gaspard yigabije isambu ya Nyakwigendera Munyabarenzi Boniface nafashe umwanya wo gukora iperereza.

Bene Nyakwigendera Munyabarenzi Boniface bateze igisubizo kuri Perezida Kagame (photo archives)

Ubwo twageraga mu Ryakibogo ah’isambu iri twaganiriye n’abaturage batandukanye ,ariko umwe k’uwundi banze ko hatangazwa imyirondoro yabo kubera umutekano wabo,ariko bagize bati”Jenoside yakorewe abatutsi igihagarikwa twabonye umugabo witwa Gahene Gaspard ari mu isambu ya Nyakwigendera Munyabarenzi Boniface.Twese ubwoba bwari bwose cyaneko muribyo bihe umwe k’uwundi yarabohozaga wavuga ugafungwa ,ugakubitwa ukagerekwaho ibyaho bitandukanye.Yakomeje adutangariza ko umuryango wa Nyakwigendera Munyabarenzi Boniface watangiye inzira zo kwaka isambu yawo yabohojwe na Gahene Gaspard.Ubwo inzego z’ubuyobozi zatangiraga kwinjira mu kibazo,haje kigaragara ko Gahene Gaspard yagabana n’umuryango wo kwa Nyakwigendera Munyabarenzi Boniface, nk’uko byariho bigenda bikorwa mugihugu hose hakorwaga isaranganya.

Uwari visi Meya w’Akarere ka Gasabo mu nama yakoreshereje mu murenge wa Bumbogo havuzwe ikibazo cy’uko Gahene Gaspard ari mu isambu ya Nyakwigendera Munyabarenzi Boniface,kandi afite indi yagabanyemo na Meraniya Mukabaruta, Umudugudu wa Rubungo, Akagali ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo.Abaturage babwiye Visi Meya w’Akarere ka Gasabo ko iyo sambu Gahene Gaspard yagabanye yayigurishije na Sekimondo,bityo ko adakwiye kugabana inshuro ebyeri mu kagali kamwe.Andi makuru dukesha bamwe mubo munzego zikorera mu karere ka Gasabo aremezako naho Gahene Gaspard atuye mu murenge wa Kimironko naho yasaranganyije.Ibi rero bikaba bunyuranije n’uko Leta y’u Rwanda ibikorera abanyarwanda mu isaranganya isambu.Twavuganye n’umwe mubana ba Nyakwigendera Munyabarenzi Boniface witwa Twagirayezu Noheli kuri Telefone tumubaza uko ikibazo bafitanye na Gahene Gaspard giteye nicya giteje? Twagirayezu Noheli yagize ati”Twebwe twahuye n’ikibazo kuko Gahene Gaspard yafashe isambu yacu akatamo ibibanza aragurisha,ahandi atuzamo umuhungu we.
Ingenzi isambu yanyu mwatwawe na Gahene Gaspard iherereye he?ifite agaciro kaganga gute?kuva Gahene Gaspard ayikoresheje mwe mutayikoresha mwagize igihombo kingana gute?
Twagirayezu Noheli isambu iri mu mudugudu wa Ryakibogo, Akagali ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.Isambu twatwawe na Gahene Gaspard ifite agaciro kaganga n’amafaranga y’u Rwanda nka miliyoni maganatatu n’imisago.Igihombo cyo n’ikinini cyane kuko twahingagamo ibihingwa bitandukanye tugatunga imiryango none inzara yaratwishe.Ikibanza cyo guturamo kigeze kuri miliyoni mirongo itatu z’amafaranga y’u Rwanda,kandi amaze kugurishamo ibibanza byinshi niba wahageze nawe wabyiboneye.

Twagerageje gushakisha Gahene Gaspard ngo twumve nawe icyo atangaza kubimuvugwaho kubijyanye n’isambu ya Nyakwigendera Munyabarenzi Boniface.Umunsi tuzabona Gahene Gaspard tuzabagezaho icyo abivugaho.Inzego zitandukanye zagejejweho ikibazo cy’uko Gahene Gaspard yigabije isambu ya Nyakwigendera Munyabarenzi Boniface ,twagiye tuganira bakagihunga.Umukozi wo k’urwego rw’umuvunyi tuganira yanzeko twatangaza amazina ye kubera umutekano we,ariko yantangarijeko Gahene Gaspard yigabije isambu ya Nyakwigendera Munyabarenzi Boniface,ariko kugirengo ayirekure bikaba aricyo kibazo gikomeye.Umukozi w’Umujyi wa Kigali nawe namubajije icyakorwa kugirengo bene Nyakwigendera Munyabarenzi Boniface barenganurwe, ansubiza yagize ati”nibagane inkiko kuko bigaragarako barenganye,ariko inkiko nizo zibifite mu nshingano.Uko bizagenda bikorwa tuzagenda tubibagezaho.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *