Bamwe mubakozi bo mukarere ka Rulindo bakoranaga na Ndagijimana Floduard kwatsa umuriro bagize ubwoba.
Abakera bati”uguhiga ubutwari muratabarana”bamwe mubakozi bo mukarere ka Rulindo bagiye bagirana ubucuti na Ndagijimana Floduard wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo, Akarere ka Rulindo,Intara y’Amajyarugu.Uyu Ndagijimana Floduard yaje gufungwa akurikiranyweho ibyaha .Urukiko rwaje kurekura Ndagijimana Floduard nawe aza yiyemeje kuba ikiraro cyo kudurumbanya nyobozi y’Akarere ka Rulindo.Ubwo Madamu Angelina Muganza uyobora Komisiyo y’Abakozi ba Leta yemeza ko Ndagijimana Floduard agomba gusubizwa mu kazi.Amakuru ava ahizewe yemezako igihe Musabyimana Jean Claude yari Ministeri w’ubutegetsi bw’igihugu ariwe washakaga ko Ndagijimana Floduard asubizwa mu kazi.Ndagijimana Floduard yaje gushyirwa mu mwanya mu karere ka Rulindo.N’iki cyatumye Ndagijimana Floduard na Mporanyimana Eugene bafungwa?n’ubwo iperereza rigikorwa tuzakora inkuru aruko baburanye,ariko bivugwako bakekwaho icyaha aricyo cyatumye urwego rw’ubugenzacyaha RIB rubafunga.
Kuba rero harimo ikibazo cy’uko Ndagijimana Floduard yahaye Usengimana icyangombwa akitwa Usenga ,hano benshi mubasesenguye basanze Ndagijimana Floduard n’itsinda rye ririmo abayobozi bo mukarere ka Rulindo baratunguwe kubona uko biteguraga guteza amakomine,uwo bagize ikiraro atawe muriyombi .Kuki Mporanyimana Eugene yaguye mumutego umwe na Ndagijimana Floduard?ibyo bakoze bigize icyaha kizatuma Ndagijimana Floduard azakurikiranwa n’ubutabera ntagaruke mukazi ka Leta.Andi makuru agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com arahamya ko Ndagijimana Floduard yagiriwe inama na FPR ahava yemeye gushyira mubikorwa ibyo bamutegetse.Ubwo ngo Ndagijimana Floduard yaravuye kugirwa inama yabujijwe kongera gusubira ku mbuga nkoranyambaga,abakurikirana uko Ndagijimana Floduard yasuye mu itangazamakuru bemeza ko yari yaratinze gufungwa.Umwe mubakozi bo mukarere ka Rulindo twaganiriye ,ariko akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we yagize ati”iyi ntambara yashojwe na Ndagijimana Floduard yarafite abakozi bandi bamuhaga imbaraga zaba iz’ibitekerezo niz’amafaranga kugirengo yivuge imyato.Uburero amagara yatewe hejuru umwe asama aye.