Umuryango wa Mbatezimana Petero Selesitini n’umuryango we uratabaza kuko Malimalima Jean Baptiste n’umugore we Mukarurangwa Immaculle bawuhohotera ntibagire kirengera.
Mukarurangwa Immaculle yakoresheje icyangombwa cy’umutungo gifite UPI17991 kandi cyari igihimbano acyandikaho amazina ya Kayitare Manase.Uyu mutungo bizwiko ari uwa Iraguha Edisa cyane ko tariki 5 ukwakira 2020 saa munani n’iminota 26 ikigo cy’igihugu cy’ubutaka kibarizwa ku biro by’intara y’iburasirazuba cyagaraje ko ubwo butaka butabaruje.Ikindi n’uko mubavugwa kwandika no gutanga izo nyandiko bahakana ko batigeze bazandika.Kuba rero Mbatezimana n’umuryango we batarahwemye kugaragariza inkiko ko izo nyandiko Mukarurangwa Immaculle yitwaza ar’impimbano ,ariko ntibihabwe agaciro ngo bahabwe ubutabera.Ubu Ubucamanza yagiriye inama Mbatezimana n’umuryango we kugana urwego rw’ubugenzacyaha RIB kugirengo rukore iperereza kuri zo nyandiko bavugako ar’impimbano.Uko imanza zikomoka ku mitungo ya Iraguha Edisa yahinduraga inyito nibwo Mukarurangwa Immaculle yafungishije musaza we Mbatezimana.Akamasa kazaca Inka kazivukamo kuko Mukarurangwa Immaculle yigeze no gufungisha nyina umubyara ariwe Nyakwigendera Iraguha Edisa.Ikibazwa na benshi gishingira kuri raporo yo kuwa 3 Werurwe 2023 niyo kuwa 11 Kanama 2021 yakozwe n’Akagali ka Musenyi,ndetse niy’Umudugudu wa Kiringa 29 Werurwe 2023 n’indi yo kuwa 29 Kamena 2023 ukanareba indi yo kuwa 25 Nzeli 2017 zigaragaza ihohotera urugo rwa Mukarurangwa Immaculle n’umugabo we Malimalima Jean Baptiste bafashe imihoro bakagaba ibitero murugo rwa Mbatezimana bakirikankana umugore we Mukarukundo Angelique bashaka kumwica.Iyi raporo ivugwamo ko ubwo Malimalima na Mukarurangwa baburaga Mukarukundo Angelique bahise batema imbago z’imbibi z’ubu butaka buburanwa.Ubu umuryango wa Mbatezimana wimukiye mukagali ka Nyagihunika murwego rwo gushaka umutekano.Tariki 4 Ukuboza 2024 uyu muryango wifashishije umunyamategeko bongera gutanga ikirego giherekejwe n’ibimenyetso ,ariko igitangaje n’uko ubuyobozi bukuru bwa RIB ya Kigali bwacyoherereje RIB ya station Nyamata . Umuryango wa Mbatezimana uti twatangajwe naho twabanje kubwirwa ko habanje kubura ibimenyetso,ubu inkuru zitugeraho n’uko tariki 10 Werurwe 2025 bavuzwe ko nta byaha biriho gukorerwa uwo muryango wa Mbatezimana ko inyandiko mpimbano zakozwe na Malimalima n’umugore we Mukarurangwa nta ngatuka zabagizeho.Ubwo rero ibimenyetso byatanzwe na Mbatezimana n’umuryango we byateshejwe agaciro.
Mbatezimana n’umuryango we bo baregeraga indishyi,ariko ubugenzacyaha bukababeirako ubwo ntarundi rubanza ruhari ruregerwamo izo nyandiko mpimbano cyangwa urwo baba bararenganyirijwemwo.Isesengura hibazwa icyashingiweho bavugako ziriya nyandiko ntabigize icyaha biteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.Mukarukundo Angelique ati”ubuhamya twatanzwe turega butandukaniyehe n’ubugize ibikorwa bihanwa n’ingingo ya 255 y’iryo tegeko?hakarebwe ingingo ihana uwakoresheje inyandiko mpimbano yihesha ikintu cy’undi muburiganya cyangwa kwihesha no gukoresha icyangombwa cy’ubu butaka turegera.

Mukarukundo Angelique yakomeje adutangariza ko hakoreshejwe inyandiko mpimbano harimo niy’uwitwa Semutwa Appolinaire yo kuwa 25 Nzeli 2021 n’indi ya Buhutu Dismas yo kuwa 25 Nzeli 2021 ,udasize niya Mukarage Francois yo kuwa 10 Ukwakira 2012 , kongeraho niyo kuwa 10 Ukwakira 2021 ya Kamana Jonas .Dufite kopi yakozwe ku iperereza ry’abantu 9 yo kuwa 13 Werurwe 2009 yerekanamo ibya Harerimana Juvenal yo kuwa 20 Werurwe 2009 n’indi yo kuwa 2 Kamena 2009 zivuguruza iyo kuwa 25 Gicurasi2009 n’indi yo kuwa 16 Mutarama 2009 n’indi bakoze ari abantu 25 isobanura irage yo kuwa 20 Nzeli 2009 zaje zibeshya ko umutungo UPI 1791 bawise uwa Kayitare Manase na Mukarurangwa Immaculle bagakuramo abavandimwe babo.
Urubanza RC00187/2020TB NYT rwo kuwa 15 Ugushyingo 2022. Urundi rubanza ni RCA 00003/2023 /TGI GSBO rwo kuwa 8 Gashyantare 2024 zaranzwe nazo bongeye kwandika no gucura no gukoresha inyandiko mpimbano n’ubuhamya bw’ibinyoma ,kuko tariki 23 Nzeli 2022 Kampire Esperance yatanze ubuhamya bw’ibinyoma murubanza RC00187/2020 /TB NYMTA babuhuje n’ubwo yatanze kuwa 22 Mutarama 2008 murwego rw’abunzi.,ndetse nibyo banditse munyandiko yo kuwa 13 Werurwe 2007.Ubundi buhamya n’ubwo ku itariki 20 Nzeli 2009 zagize ingaruka k’umuryango wa Mbatezimana .
Ikitaravuzweho rumwe naho urukiko TB NYMTA yeguriye Mukarurangwa Immaculle gucunga umutungo uri muri UPI 1791 urimo n’uwa Mbatezimana Petero Selesitini .Ubu buriganya ninabwo bwahise buhesha Mukarurangwa kwiyandikishaho umutungo wa Kayitare Manase.Hirengagijwe irage ryo kuwa 25Ugushyingo 2005.Uku gukoresha inyandiko mpimbano bya Mukarurangwa Immaculle byaje kumufasha kuwa 2 Kamena 2009 afatanije n’uwayoboraga Umudugudu Harerimana Juvenal ,ndetse tukanagaragaza inyandiko yo kuwa 21 Nzeli 2009 yahawe na Mutabaruka.Kwanga gukurikirana ikirego cy’umuryango wa Mbatezimana cyatanzwe muri RIB byateye benshi kwibaza impamvu kitahawe agaciro? Isesengura ryimbitse ryerekanako Mukarurangwa Immaculle yafungishije musaza we Mbatezimana kugirengo yigabize imitungo yabo bavaga indimwe kongeraho niy’umubyeyi wabo Nyakwigendera Iraguha Edisa.Inzego bireba nizirenganure umuryango wa Mbatezimana kuko ukomeje guhohoterwa na Malimalima n’umugore we Mukarurangwa Immaculle.Iyo ibibazo by’akarengane bibaye umurengera niho havamo urugomo.
Kalisa Jean de Dieu