“Imyuga si iy’abahungu gusa!” Uburezi budaheza muri Don Bosco bwahinduye amateka y’abakobwa bitabira amashuri ya TVET.
Mu myaka yagiye ishira, amasomo y’imyuga nka amashanyarazi, ubwubatsi, n’ibijyanye n’amazi n’andi atandukanye byafatwaga nk’ibikorwa by’abahungu gusa mu Rwanda. Ariko, gahunda zigiye zitandukanye zishingiye ku burezi budaheza (inclusive education) n’uburinganire zatangiye guhindura iyo myumvire. Ishuri rya Don Bosco Gatenga Technical Secondary School (TSS) ryabaye ku isonga mu gushyira mu bikorwa izi gahunda, rihindura ubuzima bw’abakobwa benshi binyuze mu kubaha amahirwe angana n’aya abahungu mu masomo y’imyuga. Abaseleziyani ba Don Bosco binyuze mu mushinga ushyigikiwe na Don Bosco Tech Africa yagiye ivugurura imyumvire yari imaze imyaka ihutaza abakobwa mu masomo y’imyuga.
Ni muri urwo rwego kuwa 17 Gicurasi 2025 mu Kigo cy’amashuri y’imyuga cya Don Bosco Gatenga, hatangijwe gahunda y’ubukangurambaga n’ibiganiro yiswe “Campaign and Dialogue Forum on Gender Equality in Don Bosco TVET Schools”. Iyi gahunda igamije guhindura imyumvire, guteza imbere uburezi budaheza, no gufasha abakobwa kwitabira amasomo y’imyuga, cyane ayafashwe nk’ay’abahungu gusa nko mu bijyanye n’amashanyarazi, amazi, ubwubatsi n’ibindi.

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri ya Don Bosco bavuga ko bagize amahirwe yo kwitabira ubukangurambaga nkubu bubafasha kwizamurira icyizere ndetse bakitinyuka bakumvako nabo bashoboye.
Mugwaneza Marie Louise Odrey, wiga amasomo ajyanye n’amashanyarazi, avuga ko ubukangurambaga bwamufashije kwitinyuka:
Ati:“Ubu twumvise ko natwe dushoboye. Nubwo tukiri bake, twumva dufite ijwi n’ubushobozi,dukeneye gufashwa kubona amahirwe angana n’abahungu, cyane cyane ku masoko y’umurimo nubwo mu mashuri bigaragara ko imyumvire yahindutse abantu batacyumva ko hari amasomo y’abahungu n’abakobwa ariko ku isoko ry’umurimo siko bimeze cyane cyane mu bikorera kuko nkiyo tugiye gusaba imenyereza mwuga usanga bakunze gufata umubare mu nini cyane kuruta abakobwa rero twifuza ko ubu bukangurambaga butajya buguma mu mashuri gusa.”
Mahoro Vanessa, wiga ibijyanye n’amazi, we avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa kuburyo bugaragara ariko imbogamizi zigihari ndetse no mu babyeyi hari abacyumvako abana b’abakobwa batakwiga imyuga nk’ubwubatsi cg amashanyarazi.
Ati: ” Twe twagize amahirwe tubona abatuganiriza badutera imbaraga dushima Don Bosco ko yatumye twigirira icyizere, imyumvire y’abantu benshi bishyizemo ko umukobwa adafite imbaraga nk’izo umuhungu afite irikugenda ihinduka ariko hari n’ababyeyi bamwe batumva neza ko umukobwa ashobora gukora imirimo y’imyuga, bakamubuza gukomeza amasomo ye cg bagatuma ayiga nabi icyo nababwira ni uko atariko bimeze kuko mu ishuri usanga natwe dutsinda no kurusha abahungu.”

Vanessa na bagenzi be bakomeje basaba ko ubukangurambaga butagera ku mashuri gusa, ahubwo bukagera no mu ngo ndetse no mubikorea.
Francoise Ingabire, Ushinzwe ibijyanye n’Uburinganire mu Karere ka Rwamagana, yashimye cyane ibikorwa by’amashuri ya Don Bosco mu guteza imbere uburinganire, agaragaza ko imyumvire y’abantu ku ruhare rw’abagore n’abagabo mu muryango nyarwanda iri kugenda ihinduka, ahanini bitewe n’uburezi.
Ati: “Iyo tuvuga uburinganire, tuba tuvuga imyitwarire sosiyete ishyiraho ku bagabo, abagore, abahungu ndetse n’abakobwa. Nta muntu uhitamo kuba umugabo cyangwa umugore, barabivukana,Ariko mbere hari imirimo yafatwaga nk’iy’abahungu n’iy’abakobwa, nyuma Leta yabonye icyuho kinini maze ishyiraho politiki y’uburinganire n’ubwuzuzanye, kubijyanye n’uburezi Don Bosco yateye intambwe ishimishije cyane. Iyo urebye aho bavuye n’aho bageze, biragaragara ko bafata abana bose kimwe, nta vangura n’ubu bukangurambaga bwatumwe umubare w’abakobwa biga imyuga wiyongera.”
Ingabire yakomeje avuga ko uburinganire atari amagambo cyangwa amategeko gusa, ahubwo ko bumaze kuba impinduka ifatika mu buzima bw’urubyiruko. Yagize ati: “Ubu abakobwa ni abashoferi ba moto n’imodoka, ni abatekinisiye b’amashanyarazi. Uburyo umuntu akora ntibukibarirwa ku gitsina cye. Abakobwa barashoboye kandi barimo kubigaragaza mu bikorwa.”
Basigayabo Jean Bosco, umuyobozi w’ubugenzuzi mu burezi mu murenge wa Gatenga, avuga ko ubukangurambaga bwagize uruhare runini mu kongera umubare w’abakobwa mu masomo y’imyuga.
By Hadjara Nsimiyimana.