Ruhago nyarwanda:Mu ikipe y’As Kigali WFC ishyamba si ryeru umutoza Mukamusonera Theogenie biramukomeranye.

Umupira w’amaguru kuva washingwa ugahabwa igingo n’amategeko bigasorezwa ku mabwiriza agendanye n’intsinzi,henshi usanga abatoza aribo bagerekwaho ibyiza byo gutsinda,n’ibibi byo gutsindwa.Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryaje gusanga n’abagore bafite impano yo gukina umupira w’amaguru biva mubazungu bisesekara no mu Rwanda.Ubu twe turi mu ikipe y’As Kigali WFC itozwa n’umutoza Mukamusonera Theogenie ushobora gusohokamo kuko we gushaka intsinzi bisa nibyamwihishe .

Mukamusonera Theogenie utoza As Kigali WFC byamukomeranye,(photo archives)

Haribazwa byinshi k’umutoza Mukamusonera Theogenie ,haraho yigeze kwirukanwa kubera guta inshingano,haraho yigeze kunengwa ko nta bushobozi afite bwo gutoza nk’umutoza mukuru.Ese ubuyobozi bumukuriye bwo bwamuhaye inshingano bubona abishiboye?Bayingana yashyizwe mu majwi ko ariwe wagaruye Mukamusonera Theogenie muri As Kigali WFC,mugihe hari abandi batoza bari bafite urwego rw’umupira w’amaguru kumurenza.Amakuru agera k’u kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com aremeza ko As Kigali WFC ishobora gutandukana na Mukamusonera Theogenie cyane yaketsweho kugenda akorana n’ikipe zagiye zimutsinda.Abasesengura iby’ikipe y’As Kigali WFC bemeza ko aruko itagira abafana,ariko ngo iyaza kubagura abayereguye kera.Abakinnyi b’As Kigali WFC harimo abatumvikana na Mukamusonera Theogenie kubera ikimenyane ashyiramo iyo akora urutonde (liste,) akinisha.Igihanzwe amaso n’ubuyobozi bufata icyemezo inzira zikigendwa.Mukamusonera we ategereje kwirukanwa agahabwa ibiteganywa n’amategeko.
Mukeshimana John

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *