Twibuke Twiyubaka: Ishuri rya VTC Kibali mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru ryasuye urwibutso rushyinguyemo imibili y’abatutsi bishwe muri jenoside .
Itorero rya EAR Diyoseze ya Byumba , ubuyobozi bw’ishuri rya VTC Kibali,abalimu n’abanyeshuri ,kongeraho inzego zitandukanye basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ,ruherereye mu murenge wa Mutete wo mu karere ka Gicumbi Intara y’Amajyaruguru.Uru rugendo rwagaragayemo inyigisho nyinshi zitandukanye.Ushinzwe inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Gicumbi yatangiye yereka abasye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ruri mu murenge wa Mutete impamvu ariho rwubatswe.

Inyito za Repubulika ya mbere niya kabili kugeza muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 hari Komine Buyoga ya Perefegitire Byumba.Amateka yerekanako ubwo imvururu zatangizwaga 1959 abatutsi bari batuye i Mutete aribwo bamwe muribo batangiye gutotezwa barahunga ,bahungira.mugihugu cya Uganda.

Ubwo habagaho Repubulika ya mbere,hakabaho ubwigenge benshi mubatutsi batari bahunze buri gihe baratotezwaga.1963 inyenzi uko zagabaga ibitero ngo zigaruke mu Rwanda , Leta yatotezaga abatutsi igafunga,ikica ibaziza kuba ibyitso .1972 nabwo abatutsi baratotejwe cyane baricwa abari mu mashuri makuru nayisumbuye barishwe abandi bameneshwa mugihugu.1990 ukwakira ubwo FPR yarigizwe n’impunzi zagiye zihunga ubutegetsi bubi bwagiye buba mu Rwanda yafashe icyemezo cyo gutaha ,no gucyura impunzi.Urugamba rwarakomeye kugeza hemejwe imishyikirano hagati ya Leta na FPR.Icyizere cy’iyo mishyikirano ntacyo yagezeho kuko bamwe mubahutu b’intagondwa bahanuye indege yaritwaye Perezida w’u Rwanda Gen Habyarimana Juvenal na mugenzi we w’igihugu cy’u Burundi.Tariki 6 Mata 1994 n’ibwo mu ijoro rishyira iya 7 hatangijwe jenoside yakorewe abatutsi.Umurenge wa Mutete hakozwe ubwicanyi burenze kugeza naho bamwe mubari bafite abagore b’abatutsikazi babishe babatangaho ingero . Ubwicanyi bwagize ubukana cyane ko bari batuye baziranye,kuko ari mucyaro.Ikiganiro cyakomereje murwibutso herekanwa uko buri gice kigiye gushyirwamwo amateka ya jenoside n’ububi bwayo hafatwa ingamba ko itazongera ukundi mu Rwanda.Ijambo ryahawe Pasiteli wo mu itorero rya EAR Diyoseze ya Byumba .Yagize ati “birababaje kubona umuntu yica umuturanyi we amuhora ubwoko,kandi atigeze yiha.Twe nk’abavugabutumwa twigisha urukundo,kuko nirwo rwubaka ubumwe mubenegihugu.Umuyobozi w’ishuri rya VTC Kibali we yagize ati”ibyakozwe 1994 birenze urugero,ariko kubera ko twavuye habi tukajya aheza tuzahora turwanya ingengabitekerezo ya jenoside,twubaka u Rwanda ruzira icyasha.
Ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Byumba ariho ishuri VTC Kibali ribarizwa nawe yafashe ijambo.Yagize atie”twagize ubuyobozi bubi bukora bibi ubu turi hano twereka abana ibibi byakozwe icyo gihe abangana nk’uko ubu nabo bangana.Ubuyobozi bw’u Rwanda rw’ubu twigisha urukundo kuko niwo musingi twubakiraho ubumwe bw’ubudaheranwa.
Umwana w’umunyeshuri VTC Kibali Jean Rambert we yagize ati “kuba nsuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi hano i Mutete nungutse amateka akomeye,kandi bizamfasha kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside.Ndabwira urubyiruko bagenzi banjye isomo mpakuye ndibasangize bityo buri wese abigire intwaro.

Vivine nawe n’urubyiruko akaba n’umunyeshuri wa VTC Kibali.Yagize ati”numvise amateka ntarinzi cyane ko jenoside yakorewe abatutsi yakozwe ntaravuka.itangazamakuru n’irihe somo.ukuye hano k’urwibutso rwa Mutete usangiza bagenzi bawe?
Vivine isomo rya mbere nuko numvise uko jenoside yakorewe abatutsi,uko yateguwe n’uko yashyizwe mubikorwa.Nukurwanya ingengabitekerezo ya jenoside,nkongeraho no kurwanya uhakana n’upfobya jenoside yakorewe abatutsi.Uhagarariye inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi abatutsi mu karere ka Gicumbi yagize ati “ingabo zari iza FPR ,arizo APR iyo zitegera hano muri Buyoga n’uwarokotse ntiyari kurokoka.Imyenda imwe twasanganye abishwe,kongeraho bimwe mubikoresho abicanyi bakoresheje byose bizashyirwa mugice cy’urwibutso bige byerekanwa mu mateka yububi bwa jenoside yakorewe abatutsi.Iyo umuntu asuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi haricyo amenya kinini kuko hari ibimenyetso byerekana uko ubwicanyi bwakozwe.Hangana n’uhakana akanapfobya jenoside yakorewe abatutsi.
Ubwanditsi

