Amakuru

Ubutabera: Urukiko rwakatiye Nkurikiyimana Pierre igifungo cy’iminsi mirongo itatu ku cyaha akekwaho cy’inshimishamubili.

Abakera bati “utazize rubamba ya kanwa azira iyo mu maguru”Nkurikiyimana Pierre yagaragaye cyangwa yumvikanye mubikorwa byo mubutabera aho yagiye atanga amakuru kubagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Nkurikiyimana Pierre yaje kuba Gitifu w’Umurenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe.Ubwo Nkurikiyimana Pierre yari afite inshingano z’ubuyobozi mu murenge wa Musange yakozeyo amakosa atandukanye ahakurwa nkuhungishijwe yimurirwa muri Musebeya.Ubwo Nkurikiyimana Pierre yageraga mu murenge wa Musebeya yakoze amakosa muri gahunda ya girinka abishwanira na Vitarnaires wawo.Iyi nkubiri yasize Vitarnaires yirukanywe.Haje kubaho ikibazo cya Nkurikiyimana Pierre n,aba Gitifu b’utugali kugeza naho bamwe birukanywe.Amakuru azenguruka muri Nyamagabe ahamya ko uriya.

Nkurikiyimana Pierre yakatiwe iminsi mirongo itatu y’igifungo (photo archives)

mugore wareze Nkurikiyimana Pierre ko yamusabye inshimishabili yakwanga akamusabira kumujyana kure y’urugo rwe yabikoze kuko yanze gukora ikosa.Abandi bati “Nkurikiyimana Pierre iyo aza guteganyiriza isi ntiyari guhemuka”Isesengura urubanza mu mizi nirwo tuzabikemura.Uwarebye uko Nkurikiyimana Pierre yagiye arenganya abantu ,akaba nawe bimugezeho benshi bemeza ko akubiswe umunyafu.Buri wese uri munshingano abakwiye kudahutaza rubanda yitwaje kashe yatijwe.Umwe mubakorera mukarere ka Nyamagabe waganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ,ariko akangako twatangaza amazina ye kubera umutekano we,yagize ati “Nkurikiyimana Pierre yarahemutse akingirwa ikibaba”ibi byagaragajwe nuko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwigeze gufunga visi Meya Uwamaliya Agnes ushinzwe imibereho myiza akekwaho gukingira ikibaba Nkurikiyimana Pierre.Mugihe hategerejwe urubanza mu mizi Nkurikiyimana Pierre ubu ari mu igororero rya Huye.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *