Intambara ya Guerrilla yatumye FPR itsinda MRND

Imyaka makumyabili n’umunani irashize humvikanye intambara ya Guerrilla hagati ya FPR yashakaga ubutegetsi na MRND yagirengo ibugumane.Imyaka makumyabili n’ine irashize FPR ifashe ubutegetsi.Amateka y’u Rwanda ashamikiye k’ubwigenge na Repubulika yuzuyemo inzangano zikaba arizo zikomeza gukurura ubuhunzi n’urwikekwe rutazashira mu banyarwanda.

Gen.Habyarimana Perezida wa MRND[photo/archieves]

Abasesengura bavuga ko intamabara yabaye hagati ya FPR na MRND ko byari ibisigisigi bya UNAR na MDR Parimehutu kuko ari abuzukuru babo cyangwa abahungu babo barwanaga,kubera ko MDR yari yaramenesheje UNAR mu Rwanda. Mbere yuko intambara itangira hari ibikorwa byinshi byayigaragaza nko gushing ikinyamakuru Kanguka,imodoka zatwaraga abantu Kigali Bujumbura ntibagaruke ,Kigali Kampala nazo nko byagendaga.

Ikinyamakuru Impuruza nacyo cyavuzweho byinshi.Mu mwaka 1989 mu Rwanda hashinzwe ikinyamakuru cya Kanguka cya Rwabukwisi Vincent  na Ngeze Hassan.Muri Nyakanga 1990 hashyizweho itsinda riyobowe na Fred Rwigema ryari rifite intego yitwa “NGWINO UREBE USUBIREYO UBABWIRE BATAHE” iryo tsinda ryari riyobowe na Gen. Fred Rwigema ryagombaga gusesekara mu Rwanda ku italiki 29/10/1990.Fred Rwigema yumvaga hakorwa intambara ariko mu gihe gito(guerre eclaire) ariko itaguyemo abasivile kandi yarangira abahutu n’abatutsi bagasangira ubutegetsi! Julius Nyerere wari Perezida wa Tanzania yabibonaga kimwe na Rwigema ariko we ashishikajwe no kwica perezida Habyarimana agahorera Perezida Gregoire Kayibanda kugira ngo mu Rwanda hajyeho ubutegetsi bwa gisosiyalisiti.Rwanda: RANU yasimbuye UNAR nayo  isimburwa n FPR mu 1987.Amakuru ya  maneko za MRND yatangiye gukwira ko mu gihugu cya Uganda hari ingabo z’Abatutsizishaka gutera u Rwanda.

Ibi ntibyemejwe neza kuko  1988 Uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana yagiye mu muhango mu gihugu cya Uganda anasabwa kwambika Col Fred Gisa Rwigema Ipeti rya Gen,ibi byabaye kuko Perezida Museveni yari inshuti na Perezida Habyarimana,nubwo nta nshuti iba muri politiki cyangwa ngo habemo umwanzi. Ibi rero ntibyaciriye aho kuko Perezida Habyarimana akiva mu gihugu cya Uganda yakoze inama yuburinzi bw’igihugu dore uko byagenze:Uwambere mu bahawe Mission yikubitiro ni Colonel Mayuya Stanislas(Bn Para cdo camp Kanombe), na Major BEM Bizimungu( Bn Mukamira), Major BEM Rwendeye( Bn Recce) na Comd wa Cecdo Bigogwe, kuko aribo bari bayoboye ibyo nakwita za unités d' élités.

Ibyavugiwe muri iyo nama, byakorewe imvugo nyandiko, kandi basaba ko bakaza umurego.Nyuma yaho gato, ku italiki ya 19/4/1988, ubwo Perezida Habyarimana yari ayoboye inama ya ba Burugmesitiri i Kigali, ni bwo Sergent Biroli wakomokaga ku Gikongoro(Base AR) yivuganye Colonel Mayuya saa 12h 45.Nkaba mpamya ko ukwicwa kwa Col Mayuya, byari mu migambi yo kuburizamo stratégies zari zafashwe niyo nama nkuru yize ibya stratégies mu gukumira ibyo bitero by'inkotanyibyikangwaga imbere mu gihugu.Inkotanyi zateye Inzirabwoba zariteguye bihagije.

Nyuma y'urupfu rwa Col Mayuya, nibwo urwikekwe rwatangiye mu basilikali bakuru, kugeza naho ndetse i compagnie ya gatatu ya Bn Para cdo yaje guseswa yose, hagasigaramo Lt Hakizimana Théodore wenyine, bamwe bitaga Pink, yewe na Comd wayo, comd Habineza ahabwa mutation  ikitaraganya. Hakurikiyeho abakekwaga kwica Col Mayuya hafungwa Lt Col Ndibwami,Lt Col Nkuriyekubona nabandi.Urugamba rugitangira MRND yumvaga itashyikirana ni Inyenzi kuko muri Zayire y’icyo gihe imishyikirano ntacyo yagezeho.

Impamvu ni uko Zayire na Kenya byari byohereje Abasirikare bo gufasha Inzirabwoba bikaba ibyubusa.Intandaro y’intambara z’urudaca n’inzangano byatewe nimwe  mu myivumbagatanyo ya rubanda nyamwinshi yo 1959 ishamikiye ku kumenesha bamwe mu banyarwanda hashingiwe ku bwoko.

U Rwanda rwavuzwemo byinshi ,ariko buri wese akaganisha aho abogamiye.Kuva 1962 kugeza 1972 mu Rwanda hagiye haba ibitero by’Inyenzi zagabaga ku Inzirabwoba zari k’ubutegetsi,kuko Inyenzi zo zashakaga kugaruka  mu Rwanda hamwe n’Umwami Kigeli Ndahindurwa ,ariko ntibigire icyo bigeraho. Turebe uko FPR yakoze icyitwa Guerrilla igatsinda MRND kugeza iyikuye ku ngoma.Urugamba rwo kubohora igihugu rwanditse amateka akomeye cyane mu ngabo zigizwe n’imitwe ibili kandi bose ari Abanyarwanda barwaniriraga igihugu  kimwe.

Ingabo zimwe ni Inkotanyi zashakaga gutaha naho izindi ni Inzirabwoba zagirengo zigumane ubutegetsi. Urugamba rugitangira havugwaga ko ,kandi bivugwa na FPR  ko mu Rwanda nta Demokarasi ihari mu birego yaregaga MRND harimo ko nta mashyaka ahari,kuba nta bitangazamakuru byigenga bihari kugeza no kwivangura moko mu mirimo ya Leta no mu mashuri.Iya 01 Ukwakira 1990 nibwo mu Rwanda hatangiye imvugo Inyenzi nyangarwanda ,hakaba ari naho haviramo isesengura ry’ay’amateka mabi yumvikanishaga ko UNAR na MDR Parimehutu bongeye kurwana.

Gen.Rwigema FPR[photo archieves]

Leta ya Kigali yo yumvishaga Abanyarwanda ko Inyenzi nyangarwanda zagabye ibitero ku ngabo z’u Rwanda,ariko ko baza kuzikubita inshuro bakazisubiza i Bugande. Urugamba rwarashyushye Leta ya Kigali yari iyobowe na Gen Habyarimana Juvenal yemera ko batewe n’Inkotanyi,ariko akongera ho Inyenzi.Uru ruganba rwari hagati y’Abanyarwanda bashakaga ubutegetsi nabagirengo babugumeho nirwo rwaje gutuma mu Rwanda habamo jenoside yakorewe Abatutsi.

Uko Inkotanyi zakomezaga gukora Guerrilla ikaze niko Leta ya Kigali yarushagaho kwigisha Abanyarwanda bimbere mu gihugu ko Umututsi ari umwanzi. Inkotanyi zikinjira Kagitumba Leta ya MRND yahise ifata abo bikangaga bose babita ibyitso ,babafungira ahantu hatandukanye kugeza naho bamwe bishwe n;inzara bakarisha ibyatsi muri Stade ya Kigali.Iya 04 Ukwakira 1990 nibwo harashwe mu kirere ngo Inyenzi nyangarwanda zageze mu murwa mukuru Kigali,ariko kwari ukugirango babashe  kwibasira bamwe mu banyarwanda babita ibtitso by’Inyenzi.

Urugamba rutangira dore uko byari byifashe muri MRND Col Serubuga wari wungirije umukuru w’ingabo yari mu mahanga mu bikorwa by’ubucuruzi bya Société RWANDAFOAM yari afatanije na Bertin Makuza)Ku gicamunsi cyo ku ya 1 Ukwakira 1990, ubuyobozi bw’ingabo bwohereje Lt Col Rwanyagasore ayoboye uruvange rw’abasirikare bavuye mu mitwe y’ingabo itandukanye bahabwa ubutumwa bwo kujya gushinga ibirindiro i Gabiro.Urugamba rwa mbere rwabereye i Matimba tariki ya 2 Ukwakira 1990, aho Compagnie Mutara ya  Major CGSC Hakizimana, ifatanije na Escadron imwe ya Bn Recce na Peloton ya Mortier 120mm ya Bn AC yari iyobowe na Lt Isaac Bugingo batashoboye guhagarika ingabo za FPR.

Ndetse bamwe bakwirwa imishwaro. Kuri uriya munsi nibwo bivugwa ko Gen Major Fred Gisa Rwigema wari uyoboye FPR yapfuye ariko bigirwa ibanga.Kuri uwo munsi Inkotanyi zahise zitera abasirikare bake ba Cie Mutara barindaga umupaka i Rwempasha na Nyagatare hose zirahafata bitaziruhije, abasirikare ba FAR bahise basubira inyuma bagana i Gabiro.Inkotanyi zahise zigabamo amashami 2, rimwe ryerekeza i Gabiro irindi ryerekeza i Nyagatare na Ngarama, ndetse zikomeza zigana Muvumba na Rukomo.Mu ijoro ry’iya 3 rishyira iya 4 Ukwakira 1990 habaye kurasana mu buryo bwo kwibeshya i Rwamagana aho bivugwa ko habaye kurasana hagati y’abasirikare ba FAR berekezaga mu Mutara barimo abari bavuye muri ESO i Butare.

Ku ya 4 Ukwakira 1990, ubutumwa buvuye muri Ambasade ya Amerika i Kigali bwashyikirijwe Colonel Rusatira wakoraga muri Minisiteri y’ingabo. Ubwo butumwa bwavugaga ko umujyi wa  Kigali uterwa mu ijoro ry’iya 4 rishyira iya 5 Ukwakira 1990.  Byabaye ngombwa ko Abasirikare hafi ya bose bari mu Mutara baza gutabara Kigali.Muri iryo joro havuze amasasu menshi, bamwe babyita ikinamico ngo cyo kugira ngo babone uko bafata ibyitso, ariko abandi bo bavuga ko koko ingabo nke za FPR zari zaracengeye mu mujyi wa Kigali zarashe zigamije gutuma abasikare bari mu bigo bya gisirikare barangara ngo ingabo za FPR zari mu Mutara  zize zinjire mu mujyi n’amamodoka ariko ngo ntabwo byashobotse kuko inyinshi mu modoka z’ingabo za FPR zari kwifashisha zari zarasiwe mu Mutara na Kajugujugu za Escadrille Aviation ya FAR ku ya 3 Ukwakira 1990.

Mu mujyi wa Kigali n’ahandi habaye ikosa rikomeye rya politiki ryo gufata abantu biswe ibyitso bya FPR. Ibyo bikorwa byagize ingaruka nini ku butegetsi bwa Perezida Habyalimana ndetse no ku banyarwanda bo mu bwoko  bw’abahutu muri rusange kugeza ubu kuko bigaragara ko bahohoteye Abatutsi. Ibi bikorwa byatumye isura ya leta yangirika mu mahanga biha na FPR ibyo irega Leta yariho, abafashwe benshi bahise bahinduka abayoboke ba FPR bakomeye n’ubwo mbere hari benshi batari banayizi,  bahise bayigana bituma itsinda MRND.

Col. Kanyarengwe FPR[photo archieves]

Inkotanyi zaciye mu gace ka Nyagatare zakomeje zerekeza iya Mimuri na Ngarama ariko zishobora guhagarikirwa i Ngarama n’ingabo zari ziyobowe na Colonel BEM Nsabimana, izo ngabo zarimo Bn Para Cdo ya Cdt CGSC Ntabakuze, Escadron A ya Bn Recce ya Lt Sagahutu, 1 Bn CI Bugesera ya Major BEM Musonera n’izindi. Iyo mitwe y’ingabo yashoboye gusunika ingabo za FPR izikura i Ngarama na Mimuli nyuma y’imirwano ikomeye.Mu gace ka Gabiro ho ibintu byari  bitarasobanuka neza kuko Lt Col Rwanyagasore byamugoye gushobora guhuza ibikorwa by’uruvange rw’ingabo zavaga mu mitwe y’ingabo itandukanye ndetse harimo n’ingabo za Zaïre.

Byabaye ngombwa ko asimburwa na Major BEMS Rwendeye naho ingabo za Zaïre zisubira iwabo. Ingabo  za FAR zashoboye gusubirana Gabiro ku ya 14 Ukwakira 1990, ariko zahise zihatakaza na none ndetse n’igitero cyo gushaka kuhasubirana ku ya 17 Ukwakira nticyagira icyo kigeraho. Muri ako gace uretse Bn Recce harwaniraga za Bn Huye, Bn Ruhengeli zashoboye guhagarika inkotanyi mu bukomane bwa Nyakayaga.Mu gace ka  Ngarama, ho ingabo za Col BEM Nsabimana zakomeje kwegera imbere nyuma yo gufata Mimuri, Rukomo, Muvumba na Nyagatare iyo mitwe y’ingabo ifatanije n’abasirikare ba Cie Byumba bari bayobowe na Commandant Léodomir Mugaragu ku ya 20 Ukwakira bateye amahuriro y’imihanda ya Ryabega bashobora kuhafata ndetse hagwa n’abasirikare benshi ba FPR hanafatwa n’ibikoresho bya gisirikare byinshi birimo za 107mm Katiyusha, 37 mm Bitube .Muri ako gace bivugwa ko ari ho haguye ba Major Chris Bunyenyezi na Major Peter Bayingana ba FPR.

Iki gitero cya Ryabega cyaciyemo kabiri ingabo za FPR bityo, ingabo za FPR zari zakomeje iya Gabiro zibura uburyo bwo kubona ibikoresho no gusubira inyuma i Kagitumba. Ingabo zari mu gace ka Gabiro zari ziyobowe na Major BEMS Rwendeye zahise ziboneraho zifata Kabarore na Gabiro ku ya 24 Ukwakira maze inkotanyi zisigaye zinyanyagira mu ishyamba rya pariki y’Akagera.Major BEMS Rwendeye na za Burende ze bakomeje kwegera imbere  bahurira n’ingabo zari ziyobowe na Colonel BEM Nsabimana i Ryabega na Ntoma maze batera Nyabwishongezi, Rwempasha na Matimba ahagana ku ya 30 Ukwakira bari basubiranye Kagitumba.Inkotanyi zari zanyanyagiye muri pariki y’Akagera zagabweho ibitero zimwe zirahagwa izindi zambuka umugezi w’Akagera zihungira muri Tanzaniya.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 rishyira kuwa 5 Ukwakira, Guverinoma ya Habyarimana yavuze ko Inkontanyi zateye umujyi wa Kigali. Yahise ifunga Abatutsi basaga ibihumbi 10, n’abandi b’abanyapolitiki benshi mu bice bitandukanye by’u Rwanda.Abasore n’inkumi bagannye iy’urugamba rwo kubohoza igihugu abenshi bavaga mu Rwanda bahuraga n’ibibazo mu mayira bagenda.Abavaga hanze nko mu Burundi na Zayire byabaga bigoye gakeya kuko abenshi hari mu bice bakuriyemo.Urugamba rwahinduye isura.Urugamba rwaje kwerekezwa iy’imisozi miremire ya Byumba na Ruhengeri, kuko bwari bwo buryo bushya  bugana mu mashyamba y’inzitane mu rwego rwo gushaka ubwihisho, ibizwi nk’ ‘intambara cyane ya Guerrilla’ .Urugamba rukimurirwa mu misozi miremire nibwo icyo gihe Inkotanyi zagabye igitero kuri Gereza ya Ruhengeri kuwa 23 Gashyantare 1991, zibohoza imfungwa zari zihafungiye zerekeza y’ibirunga zihakorera ibikorwa bitandukanye byo kubohora igihugu.Imfungwa zarimo zari ibice bitandukanye,harimo ibyitso,harimo abanyabyaha basanzwe kongeraho n’imfungwa za Politiki zarimo Majr Lizinde Theoneste,Cmdt Biseruka Stanislas na Cpt Muvunanyambo.

Iki gikorwa cyari igisubizo cya tekiniki k’urugamba Inkotanyi zikesha ubunararibonye bwa bundi Twagiramungu ajya avuga ko zabafatanye igihugu. Urugamba rwahinduye isura imishyikirano iva mu gihugu cya Zayire yimukira mu gihugu cya Tanzania(ARUSHA)Ibohorwa rya gereza ya Ruhengeri ryajyanye no kugaba ibitero ku ishuri rikuru ry’abajandarume (EGENA ) n’ikigo cya gisirikare cya Camp Muhoza, amahoro atangira kwisuka mu Majyaruguru y’Igihugu.

Igitero cy’Inkotanyi mu Ruhengeli cyasize Lt col Uwihoreye Charles wayoboraga Camp Muhoza afungwa nk’umwe mu bagambanyi batanze inzira umwanzi akinjira mu gihugu. Bmawe mu banyaruhengeli bati « Indagu za Magayane ziratangiye kuko ibi yarabivuze » Itariki ya 1 Ukwakira1990  yibutsa itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye , ingabo za FPR, APR, zirwana  kugeza ku ntsinzi, zihagarika na Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Mu mwaka wa 1990 Tariki ya 1 Ukwakira, umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero.

Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara. APR, ishami rya gisirikare niryo ryarasanaga n’Inzirabwoba. Igisirikare rya FPR, ku ikubitiro cyari kiyobowe na Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema wari uyoboye uru rugamba.

Bageze i Kagitumba, Rwigema yasobanuye mu magambo make impamvu y’urugamba rwari rutangiye, avuga ko mu mateka y’u Rwanda ubuyobozi bubi ari bwo bwazanye amacakubiri n’ibindi bibazo byose byari byugarije u Rwanda.Yababwiye ko akazi kabo kagomba ubwitange, yagize ati “Abafite ubwoba basubire inyuma, kuko intambara dutangiye ikomeye ,kandi ntimwibeshye ngo hari abandi bazayidufasha atari Abanyarwanda ubwabo.”

Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba APR barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.Mu bishwe harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi, Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema wishwe arasiwe i Nyabwishongwezi nkuko amakuru yatangajwe icyo gihe yabyemeje, yarashwe tariki ya 2 Ukwakira 1990. Abari bamuri hafi bavuga ko ijambo rya nyuma yavuze rigira riti “Aduyi amenipiga”(ugenekereje bivuga ngo “umwanzi arandashe).

Majr Bunyenyezi na Majr Bayingana nabo barasiwe k’urugamba,kandi rugitangira. 20 Ukwakira 1990, Majr Paul Kagame yavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari ku ishuri maze akomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi zatumye APR itsinda FAR. Tariki ya 4 Ukwakira : Ingabo z’Abafaransa 300 zaje kurinda abaturage babo babaga mu Rwanda ndetse n’ingabo za FPR batayo ya 9 zafashe Umujyi wa Nyagatare.Tariki ya 5 Ukwakira: Abasirikare 535 b’Ababiligi n’abaturutse muri  Zayire baje gufasha ingabo za Habyarimana.

Tariki ya 6 ni ya 7: Ingabo za APR batayo ya 4 zafashe Camp Gabiro.Ku ya 8 Ukwakira : Nyuma y’isibaniro ry’Inkotanyi i Kagitumba, ingabo za FAR zishe Abahima 1,000 bo mu Mutara bo mu bwoko bw’Abatutsi. Tariki ya 11 kugera kuri 13 Ukwakira: Mu Rwanda hakozwe ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 mu cyahoze ari Komini Kibilira ku Gisenyi.Tariki ya 23 Ukwakira:: Ku wa 1 Ugushyingo 1990: Hatangiye intambara yo mu ishyamba, ndetse ku itariki ya 3 ugushyingo 1990 Inkotanyi zifata umuhanda ujya Katuna. Tariki ya 13 Ugushyingo: Habyarimana wari Perezida yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu n’ubwo bitigeze bikorwa.

Mu mwaka wa 1991Tariki ya 3 Mutarama: APR-Inkontanyi yahinduye isura y’imirwano igaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga mu rwego rwo kwima inzira ibikoresho by’ingabo za FAR.Ku ya 7 Mutarama: Abanyarwanda benshi bakatiwe igihano cy’urupfu bitwa ibyiso by’Inkontanyi. Kuri iyi tariki habayeho guhagarika intambara, hashyirwaho GOM (Umutwe w’indorerezi w’abasirikari wari uhuje Inkotanyi na FAR).

Mu mpera za Mutarama kugera ntangiriro za Werurwe , hishwe Abagogwe bo mu bwoko bw’Abatutsi bari hagati ya 500 n’igihumbi.Kuwa 16 nzeri 1991: habayeho imishyikirano ya Leta y’u Rwanda na FPR-Inkotanyi ibera mu cyahoze ari Zayire (RDC) ahitwa Nsele-Gbadolite. Mu mwaka wa 1992 Muri Werurwe, hashinzwe ishyaka rya CDR, hicwa Abatutsi bagera kuri 300 mu Bugesera.Muri Gicurasi : Igitero gikomeye cya APR cyafashe amakomini amwe n’amwe, cyatumye abaturage basaga ibihumbi 350 bava mu byabo.Aha niho hatangiye kwemerwa imbaraga zo gutsinda FAR.

Muri Kanama igitero cy’i Byumba cyemeje intsinzi : Abatutsi benshi barishwe ku Kibuye.Mu Gushyingo : Leon Mugesera yavuze ijambo ku Kabaya aho yakanguriraga Abahutu gutsemba Abatutsi, avuga ko bazasubizwa aho yavugaga ko bakomoka muri Ethiopia banyujijwe iya Nyabarongo.Mu mwaka wa 1993Ku itariki ya 8 Gashyantare: APR yigaruriye igice kinini cy’igihugu iza no gusubira inyuma, mu rwego rwo kumvisha amahanga ko Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo n’ubuyobozi bwari buriho.Ku itariki ya 8 Werurwe: Hasohotse Raporo Mpuzamanga yerekanaga uruhare rw’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.

Ku itariki ya 7 Mata: Guverinoma ya Habyarimana yakiriye iyo raporo, inahakana byimazeyo ibyari biyikubiyemo.Kanama : Hatangiye Radio RTLM yacishagaho ibiganiro byahamagariraga Abanyarwanda kwicana, Abahutu kwica Abatutsi.Tariki ya 4 Kanama: FPR na Guverinoma y’u Rwanda byasabwaga kubahiriza imyanzuro yari ikubiye mu masezerano ya Arusha,Guverinoma yari iriho yakomeje gutoza imitwe yakoze Jenoside irimo Interahamwe, Impuzamigambi ndetse n’abandi bambari bagombaga gukora ubwicanyi. Ibyitso byari mu Nzirabwoba uretse amakuru abo nakwita ibyitso bahaga FPR ku bijyanye n’uko ingabo zihagaze, ibikoresho zifite, amasasu ahari uko angana, aho imitwe y’ingabo iherereye, ibyemezo byafashwe, ibitero bitegurwa n’ibindi, mu ntambara yo mu 1994 hagaragaye ko FPR yabaga ifite amakuru ahagije ku bitero cyangwa ibikorwa bya gisirikare byabaga byateguwe mu rwego rwo hejuru.

Ku buryo ibitero byatunguraga FPR ari ibitero byagabwaga akenshi mu rwego rwo hasi navuga nka Bataillon bitateguwe mu rwego rwo hejuru muri Etat Major cyangwa mu karere k’imirwano (Secteur opérationnel).Ni ukuvuga ko za opérations zikomeye zose Inzirabwoba zagerageje gukora muri 1994, FPR yabaga yazimenye ku buryo akenshi zendaga kuburiramo ndetse zikagwamo n’abantu benshi.

Si ibyo gusa kuko n’ibitero bisanzwe byinshi byo mu rwego rwo hasi ibyinshi FPR yabaga ibizi.Ibi byakorwaga kubera kurambirwa ingoma y’ubwicanyi. Natanga urugero:-Opération yo gusohoka mu mujyi wa Byumba
-Opération yo gusohoka muri Kanombe na Kicukiro
-Opération Champagne yo gusohoka mu mujyi wa Kigali yo yabaye nk’aho itunguye FPR kubera ko ubundi yari iteganijwe mu ijoro ry’iya 4 rishyira iya 5 Nyakanga 1994, hagombaga gukoreshwa inzira ebyiri muri icyo gikorwa. Ariko ku itariki ya 3 Nyakanga 1994 imwe mu nzira zari gukoreshwa yacaga mu gace ka Runda na Gihara ikomeza muri Taba, Ingabo za FPR zarayifunze, bituma Etat Major y’Inzirabwoba yigiza imbere Opération Champagne ishyirwa mu ijoro ry’iya 3 rishyira iya 4 Nyakanga 1994 zikoresha inzira yacaga mu Nzove.

Kwigiza imbere iyo Opération byatunguye benshi kugeza kubahaga amakuru FPR, ku buryo FPR yatangiyekumenya ibibaye ari uko bucyeye itagishoboye kugira  icyo ikora ngo iburizemo icyo gikorwa. Ku buryo abashoboye gusohoka mu mujyi mu ijoro nta bibazo binini bahuye nabyo ariko abasohotse mu mujyi hakeye bo barashweho cyane za bombes ziremereye nka 120mm n’izindi ndetse n’ingabo za FPR zagabye ibitero byinshi zigerageza gufungira abasohokaga muri Kigali ariko kubera ubwinshi bwabo (hari abemezaga ko barengaga Miliyoni imwe) ndetse n’Inzirabwoba zari ziminjiriyemo agafu hafi y’abantu bose bashakaga gusohoka muri Kigali barasohotse.Aha rero ni mu rwego Leta y’Abatabazi yashakaga abaturage igira ingwate kugirengo yereke amahanga ko bahunze igihugu.

Inzego z’iperereza zitari zifite ingufu.Iyo urebye inzego z’iperereza z’Inzirabwoba uko zari zimeze ubona ahubwo kuba zarashoboye kurwana hafi imyaka 4 ari igitangaza.Ari iperereza ryo muri Etat Major y’ingabo (G2) ryategekwaga na Colonel BEM SG Aloys Ntiwiragabo, ari iperereza ryo muri Gendarmerie (G2) ryategekwaga na Major Stanislas Kinyoni, ari Diviziyo y’iperereza ryo Hanze no mu gihugu (Contre Espionage) yo muri Ministère y’Ingabo yategekwaga na Major Vénant Hategekimana, ari inzego z’iperereza zo muri Perezidansi zaje kujya mu biro bya Ministre w’Intebe zari ziyobowe na Augustin Iyamuremye(Umukwe wa   Sindikubwabo Theodore wabaye Perezida wa Leta yiyise iy’abatabazi ikanakora jenoside), izo nzego zose zari zifite ubushobozi bucye kubera abakozi bacye, ibikoresho bicye, ubushake bucye bw’abayobozi ba politiki babangamiraga imikorere y’izo nzego n’ibindi.

Iyo urebye inzego z’iperereza FPR yari ifite ikiri mu ishyamba ukareba n’izo ifite ubu iri muri Leta niho umuntu abonera ko Inzirabwoba mu rwego rw’iperereza zari hasi cyane, atari ukubura abahanga mu iperereza ahubwo ari impamvu nyinshi zijyanye n’imiterere y’igisirikare n’ubushake bwa politiki bw’icyo gihe.

Ibi byavaga kuri byinshi kuko bamenaga amaraso y’inzirakarengane aho bakarwanyije abafite imbunda.Uwavuga ko Inzirabwoba zari zifite amakuru macye cyane kuri FPR n’ingabo zayo ntabwo yaba yibeshye, mu gihe FPR yo ibyo itari izi ku nzirabwoba ari byo byari bicye cyane.Ibintu byari bimeze bite mbere gato ya Mata 1994?Kuva mu 1990 intambara itagira mu gisirikare hinjiyemo abasore benshi, ibyo byakozwe huti huti kuko hari hakenewe abasirikare bo kujya ku rugamba, bituma hadakurikizwa amabwiriza ya ngombwa ubundi yakoreshwaga mu gucagura abajya mu ngabo.

Ibyo byateye imyitwarire mibi cyane cyane mu rwego rwa discipline ku basirikare bamwe na bamwe bari bakinjira mu ngabo. Urugero: Kwiba, gutoroka urugamba, kutubahiriza amategeko y’ababayobora, guhohotera abasiviri n’ibindi..Mu 1991 hatangiye politiki y’amashyaka menshi aho abanyapolitiki barwanyaga ubutegetsi icyo gihe bibasiye cyane Inzirabwoba, aho bamwe batatinyaga kubwira abasirikare ko barwanira Perezida Habyalimana batarwanira igihugu.

Hiyongereyeho ibibazo byari mu gisirikare bitewe n’abasirikare bashya binjiye hatabanje kuba igenzura rihagije byagabanyije ingufu z’Inzirabwoba. Ibyo bibazo byahuriranye n’ibitero simusiga by’Ingabo za FPR byo mu mpera za 1991 no mu ntangiriro za 1992. Ingabo za FPR nibwo zashoboye gufata agace ku butaka bw’u Rwanda bwa mbere ahagana mu Mutara.

N’ubwo bwose inzirabwoba ntako zitagize ngo zihagarareho abanyapolitiki ba opposition y’icyo gihe ntibari bazoroheye.Mu mishyikirano ya Arusha yatangiye mu mwaka 1992, yatumye habaho guhagarika imirwano, ariko muri Gashyantare 1993 Ingabo za FPR zagabye igitero ,ari nacyo zemezaho intsinzikuko, zashoboye gufata agace kanini  kari mu karere k’imirwano ya Ruhengeri karimo ingabo za FAR zari ziyobowe na Général Major BEM Augustin Bizimungu,yananiwe urugamba akajya kwica abatutsi. Izo ngabo zarimo amabataillons akomeye nka Bataillon Commando Huye ya Major Ir Faustin Ntilikina, 1er Bataillon Muvumba ya Major BEM Emmanuel Neretse n’izindi.

Nyuma yo guhagarika imirwano na none hashyizweho akarere kiswe zone Tempo ingabo za FPR zitwa ko zisubiye mu birindiro byazo bya mbere ya tariki 8 Gashyantare 1993. Ariko mu by’ukuri ako karere kari mu maboko y’ingabo za FPR ni naho zaturutse zigaba igitero cya nyuma simusiga cyo mu 1994.Mu rwego rw’amasezerano y’amahoro yari yasinyiwe Arusha, FPR yari yemerewe kuzana abasirikare 600 ba Bataillon ya 3 ya APR mu mujyi wa Kigali bari bayobowe na Lieutenant Colonel Charles Kayonga kugira ngo barinde abayobozi ba FPR bari bateganijwe kujya mu nzego z’igihugu zari ziteganijwe n’amasezerano ya Arusha. Izo ngabo zabereye  FPR inzira ishobora kugeza mu mujyi wa Kigali abasirikare bari hagati ya 2000 na 3000 hakoreshejwe kurokora abatutsi bicwagaMINUAR/UNAMIR irebera.Mu gihugu imbere hari umutekano mucye waterwaga, cyangwa watezwaga n’Interahamwe n’Impuzamugambi bakora ubujura, abasirikare b’Inzirabwoba batorotse urugamba, amashyaka ya Politiki yasubiranagamo n’impfu z’abanyapolitiki byaje kumenyekana nyuma .

Ni muri icyo gihe kandi abasore b’abatutsi abenshi berekezaga mu nkotanyi naho ab’abahutu bakajya mu mitwe y’amashyaka ya politiki yitwaraga gisirikare.Ibi byatumaga,  urwikekwe hagati y’abahutu n’abatutsi rwiyongera ku buryo mu kwezi kwa Mata 1994 haburaga imbarutso gusa.Icyo gihe uko byagaragaye mu buhamya bwinshi, bwemeza ko haba Inzirabwoba cyangwa Inkotanyi ko nta ngabo n’imwe yari yiteguye ko hazongera kuba imirwano kubera amasezerano ya ARUSHA.

Muri Mutarama 1994, uwari umugaba w’Ingabo Général Major BEM Nsabimana Déogratias yasabye kubonana na Ministre w’Imali, Bwana Marc Rugenera ngo amusabe ko hagurwa ibikoresho kuko ibyari bihari byari bicye cyane ku buryo FPR iyo yubura imirwano byari kuba bigoye kwirwanaho, ariko Ministre Rugenera wari muri PSD ku ruhande rwari rushyigikiye FPR yanze ko ibyo bikoresho bigurwa ndetse anamenyesha bagenzi be bo muri FPR ko nta bikoresho bihagije Inzirabwoba zifite!)Ibi ariko byaje kuvugwako byari ikinyom cyari gikozwe kugirengo bice Rugenera.Igihugu cy’u Bufaransa cyari cyarafashije cyane Inzirabwoba mu kuziha no kuzigurisha ibikoresho bya gisirikare, bwari bumaze kwirukanwo mu Rwanda na Ministre w’Intebe Dismas Nsengiyaremye nawe wari wabisabwe na FPR kugira ngo azagirwe Ministre w’Intebe nyuma y’isinywa ry’amasezerano ya Arusha.

(N’ubwo atari ko byagenze hemejwe Bwana Faustin Twagiramungu ariko abafaransa bari barangije kwirukanwa.) Icyo cyemezo cyarakaje abafaransa cyane kuko bakimenyeshejwe cyarangije gufatwa batagishijwe inama. Ikindi cyatumye ibintu bizamba ni uko igihe indege ya Perezida Habyalimana yahanurwaga, ingabo za FPR zigahita zubura imirwano, abayobozi bakuru b’inzirabwoba benshi ntibari mu gihugu abenshi bagarutse mu matariki ya 20 Mata 1994.-Ministri w’Ingabo Augustin Bizimana yari mu butumwa bw’akazi muri Cameroun,Umugaba Mukuru w’ingabo Général Major BEM Déogratias Nsabimana yari yaguye mu ndege imwe na Perezida Habyalimana,Uwari ushinzwe imirwano muri Etat-Major (G3) Général de Brigade IG Gratien Kabiligi yari mu butumwa bw’akazi mu Misiri,Uwari ushinzwe iperereza muri Etat-Major (G2) Colonel BEMSG Aloys Ntiwiragabo yari mu butumwa bw’akazi muri Cameroun.


Kuba aba basirikare bakuru batari bahari byateye guhuzagurika no kudahita hafatwa ibyemezo bya ngombwa byari bikenewe muri icyo gihe. Uko guhuzagurika kwahaye FPR agahenge ishobora kwigarurira ibice byinshi kandi bitera akaduruvayo mu gihugu katashoboye guhagarikwa.Aha niho hatangiriye kwica abatutsi bituma Inzirabwoba zitsindwa,kuko zaretse guhangana ni Inkotanyi zijya guhiga abatutsi.

Inzirabwoba zageraga ku 34.000, n’ukuvuga Armée Rwandaise:28.000 naho Gendarmerie Nationale: 6000.
Bataillons nyinshi z’inzirabwoba ubundi zakagombye kuba zifite abasirikare hagati ya 600 na 800, zari zifite hagati ya 350 na 600, kubera ko hari abasirikare benshi bari baraguye cyangwa bagakomerekera ku rugamba rwo muri 1992 na 1993 batari bashoboye gusimburwa kuko amasezerano ya Arusha yabuzaga kwinjiza abasirikare bashya, hari abari barasubiye mu mashuri cyangwa bajya mu mahugurwa mu mahanga kuko bari bazi ko intambara yarangiye ingabo zigiye kuvangwa, hari abari baratorotse urugamba, bivugwa kandi ko hari abayobozi bamwe b’ingabo batangaga imibare itariyo y’abasirikare kugira go barigise imishahara yabo!Inzirabwoba zari zigabanyijemo uturere tw’imirwano (OPS) kongeraho indi mitwe y’ingabo yari ifite imirimo yihariye:Chef d’Etat-major: Général Major BEM Déogratias Nsabimana yitabye Imana mu ndege imwe na Perezida Habyalimana yasimbuwe by’agateganyo na Général BEM Marcel Gatsinzi nawe waje gusimburwa na Général Major BEM Augustin Bizimungu. Mu mategeko Inzirabwoba zagenderagaho, ahabaga imirwano hose imitwe ya Gendarmerie yabaga ihari yahitaga ishyirwa mu maboko ya Etat Major y’ingabo.G1: Colonel Joseph MurasampongoG2: Colonel BEMSG Aloys NtiwiragaboG3: Général de Brigade I.G. Gratien KabiligiG4: Lieutenant Colonel BEMS Augustin Rwamanywa OPS Kigali-Ville: Colonel BEMS Félicien MuberukaS1: Major Mutsinzi Francois XavierS2-S3:Major Gd Munyarugerero VincentS4: Major Rurangwa AndréBataillon Commando Huye:Capitaine Nyaminani yaje gusimburwa na Major Ir Faustin Ntilikina muri Gicurasi 1994Bataillon Cyangugu:Major Alfred RutayisireOPS Ruhengeri: Colonel BEM Augustin Bizimungu (yaje kugirwa Général Major ahita aba umugaba mukuru w’ingabo asimburwa na Lieutenant Colonel CGSC Marcel Bivugabagabo ku buyobozi bwa OPS Ruhengeri)S1: Major Byukusenge AlexisS2-S3: Lieutenant Colonel CGSC Marcel BivugabagaboS4: Capitaine Niyomugabo JosephBataillon Commando Ruhengeri: Major CGSC Laurent Bizabalimana32ème Bataillon: Major I.G Ruhumuriza73ème Bataillon: Capitaine Hasengineza Boniface1er Bataillon Muvumba: Major BEM Emmanuel NeretseOPS Rulindo: Lieutenant Colonel BEM Antoine SebahireS1: Major UwamunguS2-S3: Major Habimana P. ClaverS4: Capitaine Harelimana Denys2ème Bataillon Muvumba: Capitaine Niyibizi Céléstin61ème Bataillon: Capitaine Nkunzuwimye Prudence64ème Bataillon: Capitaine Rusingiza ThéodoreBataillon Gitarama:Major Ir Lambert RugambageOPS Gisenyi: Lieutenant Colonel BEMS Nsengiyumva Anatole42ème Bataillon: Capitaine Habimana FaustinBataillon CECdo Bigogwe: Lieutenant Colonel Nzungize63ème Bataillon: Major Tulikunkiko David-EmileOPS Mutara: Lieutenant Colonel BEM Léonard NkundiyeS1: Major Ndamage MartinS2-S3: Major BEM Emmanuel HabyalimanaS4: Major Habimana Donat74ème Bataillon: Capitaine Rwaburindi Léonidas3ème Bataillon Muvumba: Lieutenant Nshutiraguma Barthélemy81ème Bataillon: S2-S3: Lieutenant Musabyimana94ème Bataillon: Lieutenant Ntawunguka PacifiqueOPS Kibungo: Colonel BEM Anselme NkuliyekubonaBataillon RUSUMO: Capitaine Mugarura Alexandre OPS Byumba: Lieutenant Colonel BEM Juvénal BahufiteS1: Major Mathias MurengerantwaliS2-S3: Lieutenant Colonel BEM Edouard GasarabweS4: Major BEMS Kabera Christophe17ème Bataillon: Capitaine Kazabavamo Prudence31ème Bataillon: Major I.G Sylvestre Mudacumura51ème Bataillon: Major Karegeya Claudien53ème Bataillon: Major BEM Mutambuka Gaspard85ème Bataillon: Major Mbarushimana JacquesBataillon RUTARE: Lieutenant Kayitare ValensIndi mitwe yihariye:Bataillon Gako: Major BAM Augustin BalihendaBataillon Para Commando: Major CGSC Aloys NtabakuzeBataillon AC (Artillerie de Campagne): Major BEMS Aloys MutaberaBataillon LAA (light anti-aircraf): Lieutenant Colonel CGSC Stanislas HakizimanaBataillon Police Militaire: Major BEMS Joël BararwerekanaBataillon GP (Garde Présidentielle): Major Protais MpiranyaBataillon de Reconnaissance (Blindé/armored): Major BAM Francois Xavier NzuwonemeyeHari n’indi mitwe y’ingabo yari ishinzwe imirimo itandukanye n’ubuyobozi bw’ibigo bya gisirikare.Escadrille Aviation: Colonel pilote André KanyamanzaBase AR: Lieutenant Colonel JMV NdahimanaCompagnie Génie: Major Ladislas MunyampotoreCompagnie Batîments Militaires: Major Ir Augustin NtibihoraCompagnie Médicale: Lieutenant Colonel Dr Laurent  BaransalitseCompagnie Musique: Adjudant Chef  BabonangendaIshuri rikuru rya gisirikare ESM: Colonel Léonidas RusatiraIshuri ry’abasuzofisiye ry’i Butare ESO: Lieutenant Colonel Tharcisse MuvunyiCamp Kigali na Compagnie Quartier Général: Lieutenant Colonel Laurent NubahaCamp Gako: Lieutenant Colonel BEM MunyarugaramaCamp Gitarama: Sous-Lieutenant RukabyatoreroCamp Ngoma: Lieutenant Ildephonse HategekimanaCamp Cyangugu: Lieutenant Samuel ImanishimweB.Gendarmerie y’igihuguChef d’Etat Major: Général Major BEM Augustin NdindiliyimanaG1: Major Théophile GakaraG2: Major Stanislas KinyoniG3: Lieutenant Colonel Paul RwarakabijeG4: Major Jean Baptiste Nsanzimfura Camp Kacyiru na Groupement Kigali: Lieutenant Colonel JMV Nzapfakumunsi.Compagnie Quartier Général: Major Jérôme Ngendahimana.Groupe Mobile Kigali: Lieutenant Colonel Laurent Munyakazi.Groupe d’Intervention: Major Murangira Compagnie Sécurité: Lieutenant Colonel Innocent Bavugamenshi,Compagnie Sécurité Routière: Major Rwagakinga,CRDC: Major Damien Burakari,EGENA: Major Augustin Budura Groupement Ruhengeri: Major Emmanuel Munyawera,Groupement Gisenyi: Major Apollinaire Biganiro,Groupement Kibuye: Major Jean Baptiste Jabo,Groupement Butare: Major Cyriaque Habyarabatuma,Groupement Kibungo (Rwamagana): Major Havugiyaremye Groupement Gikongoro: Major Christophe Bizimungu,Groupement Cyangugu: Major Vincent Munyarugerero..Ingabo za FPR-Inkotanyi (Armée Patriotique Rwandaise)FPR kumenya abasirikare yari ifite icyo gihe biragoye cyane, kuko hari benshi bari baracengeye mu baturage, kandi mu gihe cy’imishyikirano ndetse n’igihe amasezerano ya ARUSHA yari amaze gushyirwaho umukono FPR yakomezaga kwinjiza mu gisirikare cyayo abasirikare bashya.Général Roméo Dallaire mu buhamya yatanze mu rukiko rwa Arusha, avuga ko FPR yari ifite abasirikare bari hagati ya 20.000 na 30.000. Bamwe mu bayobozi b’imitwe y’ingabo za FPR-DMI Col Kayumba Nyamwasa,PC Col Frank Mugambage,Unity ya High command yari iyobowe na Lieutenant Colonel James Kabarebe-Bataillon ya 3 yari muri CND: Lieutenant Colonel Charles Kayonga,Alpha Mobile Group: Colonel Sam Kaka yerekeje i Kigali,Bravo Mobile Group: Colonel Twahirwa Louis Alias Dodo yerekeje i KigaliCharlie Mobile Group: Colonel Thaddée Gashumba yagumye mu Ruhengeri na Gisenyi-59th Mobile Group: Colonel Charles Ngoga yerekeje i Kigali na Gitarama21st Mobile Group: Colonel Charles Musitu yarwanye i Byumba nyuma yerekeza i Kigali-101st Mobile Group: Colonel Charles Muhire

yerekeje i Kigali na Gitarama-7th Mobile Group: Colonel William Bagire yamanutse mu Mutara, Rwamagana, Kabuga, Kigali-157th Mobile Groupe: Lieutenant Colonel Fred Ibingira yamanutse Umutara, Kayonza, Kibungo, Bugesera, Gitarama, Butare,hiyongeraho indi mitwe y’ingabo yagiye ishingwa uko intambara yakomezaga n’indi yabaga ifite inshingano zihariye nka Mlitary Police yari iyobowe na Lt Col Karangwa Deogratias, DMI.Mobile yabaga ari umutwe w’ingabo twagereranya na Brigade n’ukuvuga abasirikare hagati ya 1500 na 2500. Mobile umwe yabaga ifite compagnie (Coy) zigera hafi mu 10. Iyi mitwe niyo yabashije kurokora abatutsi bicwaga mu duce dutandukanye.

Tariki ya 6 Mata 1994, indege yari itwaye Perezida Habyalimana na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira n’abandi bari babaherekeje yahanuwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa missile irimo kwitegura kugwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe. (abarashe iyo ndege bayirashe ibisasu bibiri cyo mu bwoko bwa Missile SA 16, kimwe kirayihusha ikindi kirayihamya).

Abari bayirimo bose bahise bitaba Imana. Iyo ndege yarimo abantu baturuka mu Rwanda, u Burundi n’u Bufaransa aribo:-Perezida Juvénal Habyalimana w’u RwandaPerezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi-Génénal Major Déogratias Nsabimana, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (FAR)-Colonel Elie Sagatwa, umunyamabanga wihariye wa Perezida Habyalimana-Major Thaddée Bagaragaza, wari ushinzwe kurinda Perezida Habyalimana akaba yari anungirije umukuru wa Bataillon Garde PrésidentielleAmbassadeur Juvénal Renzaho, umujyanama wa Perezida Habyalimana mu by’ububanyi n’amahanga-Dr Emmanuel Akingenye umuganga wa Perezida Habyalimana-Ministre Bernard Ciza wo mu Burundi,Ministre Cyriaque Simbizi w’u Burundi-abaderevu b’indege b’abafaransa Jacky HeraudE, Jean Pierre Minaberry na Jean Michel Perrine.Abakuru b’ingabo bari basigaye i Kigali dore ko na Ministre w’Ingabo Augustin Bizimana, Uwari ushinzwe iperereza G2 Colonel BEMSG Ntiwiragabo Aloys, Uwari ushinzwe imirwano G3 Général de Brigade Gratien Kabiligi bari mu butumwa mu mahanga.

N’ubwo hari ibimenyetso byinshi byagaragazaga ,icyo gikorwa cyakozwe n’intagondwa z’abahutu batishimiraga kuzabana n’Inkotanyi kuko bashinjaga Perezida Habyarimana kugurisha igihugu. .Iyicwa ry’abanyapolitiki n’abasirikare 10 b’ababiligi:Mu ijoro ry’iya 6 rishyira iya 7 Mata 1994, abanyapolitiki bari mu mashyaka ya opposition icyo gihe barishwe, bivugwa ko bishwe n’abasirikare b’intagondwa b’Inzirabwoba ngo bahorera Perezida HabyalimanaUndi wishwe ni Ministre w’Intebe, Madame Agathe Uwilingiyimana, wicamywe n’umugabo we.

Bizimungu FPR [photo archieves]

Hari amakuru avuga ko Madame Agatha Uwilingiyimana yaba yarazize ko yari amaze iminsi yibasiye Perezida Habyalimana mu mvugo zirimo agasuzuguro kenshi,  kuba yarashakaga kujya kuvugira kuri Radio Rwanda ngo ahumurize abanyarwanda hari ababifashe nk’aho Madame Uwilingiyimana yari afatanije n’abahanuye indege akaba yari agiye gukora coup d’Etat akoresheje Radio Rwanda mu bufatanye na MINUAR dore ko inkuru zari zakwiriye ko indege ya Habyalimana yahanuwe n’ababiligi bari muri MINUAR.Abasirikare b’ababiligi bari kwa Ministre w’Intebe Madame Uwilingiyimana, bari section yitwaga Mortier yari iyobowe na Lieutenant Thierry Lotin.

Abo basirikare bivugwa ko bari bagize imyitwarire idasanzwe ku munsi wabanjirije iyicwa ryabo ni ukuvuga tariki ya 6 Mata 1994.Bari bakoze urugendo rurerure barinze bamwe mu bayobozi ba FPR bazenguruka ahantu henshi harimo Pariki y’Akagera n’ahandi, kandi bivugwa ko baciye kenshi hafi y’aho indege ya Perezida Habyalimana yarasiwe.Igihe bari bamaze kwamburwa intwaro kwa Ministre w’Intebe Agathe Uwilingiyimana, haciye hafi aho Major Bernard Ntuyahaga wakoraga muri G4 ya Etat Major y’ingabo agiye ku kazi muri Etat Major y’ingabo. Lieutenant Lotin yamusabye kumugeza we n’abasirikare be ahari ingabo za MINUAR hafi, ahari hafi hari muri Camp Kigali habaga abasirikare ba MINUAR. Yabajyanyeyo, ariko bakihagera hari abantu bataramenyekana bakwije igihuha mu basirikare bakomerekejwe n’intambara byari muri Camp Kigali,ko abo babiligi bakorana n’Inkotanyi.

Icyo gihuha cyavugaga ko abo basirikare b’ababiligi aribo barashe indege ya Perezida Habyalimana, abo bakomerekeye k’urugamba  ndetse n’abandi basirikare bari hafi aho batangiye guhondagura abo babiligi, abasirikare bakuru bari hafi aho bagerageje gutabara ariko biba iby’ubusa.Muri icyo gihe hari inama yaberaga mu ishuri rya Gisirikare (ESM hafi yaho, yarimo abakuru b’ingabo n’uturere tw’imirwano yari yanatumiwemo na Général Roméo Dallaire wategekaga MINUAR.Abo basirikare bakuru baratabaye ariko biba iby’ubusa ndetse banasabye Général Dallaire kuba yabafasha akoresheje ingabo za MINUAR ariko aranga kugeza igihe abo basirikare b’ababiligi biciwe bose.Igitangaje n’uko igihugu cy’u Bubiligi mu rwego rwo guhoza abapfakazi b’abo basirikare babwo no gushaka ushyirwaho ubwo bwicanyi bakatiye Major Bernard Ntuyahaga imyaka 20 y’igifungo ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’abo basirikare!Urupfu rw’aba basirikare 10 b’ababiligi rwagize ingaruka nini cyane kuko igihugu cy’u Bubiligi cyahise gikura abasirikare bacyo mu ngabo za MINUAR bityo bigatuma n’umuryango w’abibumbye ufata icyemezo cyo kugabanya izo ngabo zikava kuri 2500 zikagera kuri 270.

Ibi byatumye ubwicanyi n’intambara bikaza umurego abo basirikare bakimara kugenda. Ku Nzirabwoba uru rupfu rw’ababiligi rwatumye zigira isura mbi n’ubundi yari imaze kwangirika kubera urupfu rw’abanyapolitiki ndetse na Propaganda yamwe mu mashyaka ataravugaga rumwe  n’abari bayashyigikiye. .Itangira ry’imirwano nyuma yihanurwa ry’Indege: Nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyalimana n’abo bari kumwe, ingabo za FPR zari mu majyaruguru hafi y’umupaka na Uganda ndetse no muri zone Tempo zahise zitangira kwerekeza mu mujyi wa Kigali.

Ku itariki ya 7 Mata 1994, ingabo za FPR zasohotse muri CND, zigaba igitero ku kigo cya Kimihurura, bamwe berekeza i Remera, abandi kuri Méridien n’ibitaro bya Faycal ugana ku Kacyiru.Ikigo cya Kimihurura cyabagamo abashinzwe kurinda Perezida wa Repubulika (Bataillon Garde Présidentielle) cyari kiyobowe na Major Protais Mpiranya. Muri icyo kigo harimo igice kimwe cya Bataillon Garde Présidentielle (abandi basirikare bari barinze ahandi hantu hatandukanye nka Perezidansi ya Repubulika mu mujyi i Kigali hagati, Village Urugwiro ku Kacyiru, ingo za Perezida Habyalimana mu Kiyovu, i Kanombe, mu Gasiza, mu Butotori n’ahandi), hari na Compagnie ya 4 ya Bataillon Paracommando yari iyobowe na S/Lieutenant Hakizimana PC yari yaje ku Kimihurura gufasha Bataillon Garde Présidentielle.Icyo gitero cyari simusiga kandi bigaragara ko cyari kimaze igihe gitegurwa neza.

Ingabo za FPR zimaze kujya mu myanya yo kwitegura imirwano zabanje kohereza ibisasu byinshi cyane ku kigo cya Kimihurura, nyuma yo kugaba igitero simusiga.Abasirikare ba Bn GP na 4ème Cie Bn ParaCdo bari muri icyo kigo bihagazeho rubura gica, bashobora gusubiza inyuma icyo gitero, abasirikare ba FPR ntabwo bashoboye kukinjiramo. FPR nayo ikavuga ko yarwanga ku bicwaga n’Inzirabwoba.Iyi iba ibaye intangiriro y’intambara simusiga hafi y’icyo kigo yamaze hafi iminsi 88 kugeza aho Inzirabwoba zisohokeye mu mujyi wa Kigali mu ijoro ry’iya 3 rishyira iya 4 Nyakanga 1994.

Ikindi gitero gikomeye cyagabwe ku kigo cya Kimihurura ahagana mu rukerera rw’itariki ya 13 Mata 1994, cyo cyari gikomeye cyane kurusha icya mbere, mbese FPR yari yiyemeje gufata icyo kigo, icyo gitero cyari cyibasiye kandi Etat-Major ya Gendarmerie yari hafi y’ikigo cya Kimihurura .

Tugarutse ku itariki ya 7 Mata 1994, ingabo za FPR zerekeje i Remera zigana i Kanombe zafashe amahuriro y’imihanda yo kwa Lando, zigaba igitero kuri Brigade ya Gendarmerie yari hafi y’isoko rya Remera ziyifata bitaziruhije. Mu mugoroba waho MINUAR yafunguriye imiryango ya Stade Amahoro ingabo za FPR.Ku ruhande rw’Inzirabwoba icyihutirwaga kwari ukubuza ingabo za FPR gufata ikibuga cy’indege cya Kanombe cyari nko mu birometero 2 by’aho ingabo za FPR zari zigeze.

Hahise hoherezwa abasirikare ba Bataillon Paracommando bari bayobowe na Major CGSC Aloys Ntabakuze, bafata igice kinini cya Centre Christus i Remera n’amahuriro y’imihanda yo ku Giporoso. Abo bapara bari bategereje mu rukerera ngo bagabe igitero ku ngabo za FPR.Ariko muri iryo joro ingabo za FPR zo ntabwo zasinziriye zatunganyije ibirindiro byazo ndetse zinegera imbere mu duce tumwe na tumwe. Ku rundi ruhande rwa stade Amahoro ahagana mu Migina kimwe no hafi yo kwa Lando, abaturage babyutse bagwa mu maboko y’ingabo za FPR boherezwa ku Mulindi nahandi hari mu bilindiro byayo.

Ku mugoroba wa tariki 7 mata 1994 ku rundi ruhande rwa CND ahagana Kacyiru ingabo za FPR zafashe Hotel Méridien n’ibitaro bya Faycal, abasirikare ba MINUAR bari bahari bararebereye iyicwa ry’abatutsi bityo barokorwa n’Inkotanyi.Mu majyaruguru, Inkotanyi zari zatangiye kwerekeza mu mujyi wa Kigali ziturutse muri Zone Tempo, zageze i Kabuye tariki ya 7 Mata 1994 mu ma saa kumi n’imwe (17h00) aho bafashe intwaro n’imyenda ya gisirikare byari bisanzwe bibitswe mu mazu ya Paruwasi ya Kabuye.

Umusirikare wo mu Nzirabwoba w’umwofficier wari i Kabuye niwe wabibonye abimenyesha Etat-major y’Inzirabwoba.Aha rero barokoye abicwaga benshi babajyana I Byumba.Bataillon Cyangugu yatagekwaga na Major Alfred Rutayisire yari ishinze ibirindiro ku Cyamutara yohereje Compagnie imwe (abasirikare barenze gato 100) i Kabuye bari bategereje kugaba igitero kuri izo ngabo za FPR mu gitondo,ariko ntibyakunze bakijijwe n’amaguru. Byari byifashe gute muri Etat Major y’ingabo tariki 7 Mata 1994?Gusohoka muri CND kw’Inkotanyi no gutera ikigo cya Kimihurura cyatumye Etat Major y’Inzirabwoba ibona ko koko FPR yubuye imirwano.Imirimo yo kureba icyakorwa yahise itangira, ababishinzwe bose bashaka amakuru ajyanye n’uko ibintu bimeze bitegura inama yo kwiga icyakorwa yagombaga kuba mu mugoroba.Uwari wagizwe umugaba Mukuru w’ingabo n’inama y’ abasirikare bakuru yari yateranye mu ijoro ry iya 6 rishyira iya 7 Mata 1994, ariwe Colonel BEM Marcel Gatsinzi yari ataragera i Kigali.

Inama yayobowe na Colonel Joseph Murasampongo wari G1 akaba n’umusirikare wari ufite ipeti rinini wari muri iyo nama.Abari muri iyo nama nta cyemezo bafashe uretse gutanga ibyifuzo by’ibyakorwa ngo imirwano ihagarare n’ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi bwari bwatangiye buhagarare.Ku basirikare b’Inzirabwoba bari muri iyo nama bumvaga FPR irimo gutera ubwoba gusa, bumvaga ko MINUAR n’ibihugu by’amahanga biribusabe FPR gusubira mu mishyikirano igahagarika imirwano. 

Akazi kajyanye n’ibya gisirikare nyirizina katangiye nka saa sita z’ijoro (00h00).Hamaze kurebwa uko ibintu byifashe byagaragaye ko FPR yafashe gahunda yo kubura imirwano kandi yashyize ingufu nyinshi muri icyo gikorwa,kubera ko yerekanaga iyicwa ry’abatutsi n’abandi bantu baziraga ibitekerezo byabo bidahuje nibya bari k’ubutegetsi.Etat Major y’ingabo muri Kigali mu guhangana na FPR yari ifite OPS Kigali ville yari ifite Bataillon 2: Bataillon Cyangugu yari ku muhanda Kigali-Gatuna na Bataillon Commando Huye yari kuri Mont Kigali. Muri za Bataillons 3 zindi Etat Major yari ifite muri Kigali: Bataillon Para Commando na Bataillon Garde Présidentielle zari zagiye mu maboko ya OPS Kigali ville kubera imirwano yaberaga ku Kimihurura na Remera.

Bataillon yindi yari isigaye ni Bataillon Reconnaissance, za Blindés zayo zari zashinze ibirindiro ahari amazu y’ubutegetsi nka Perezidansi na Radio Rwanda.Ku bijyanye n’ibikoresho ibiro bya G4 byatanze rapport y’ibikoresho byari bihari.

Iyo rapport yahise itera inkeke abari mu nama bose. Ububiko bw’amasasu y’igihugu cyose yari ku rupapuro rusanzwe rwa A4. Amasasu yari make cyane ku buryo mu bubiko bw’Inzirabwoba nta bikoresho bikurikira byarimo:-Roquettes air-sol za Kajugujugu Gazelle,-Bombes za Blindé AML 90,Bombes za Howitzer 122 mm-Bombes za Howitzer 105mm,N’ibindiTubibutse ko uwari Ministre w’Imali Bwana Marc Rugenera yanze ko hagurwa ibikoresho bya gisirikare avuga ko intambara yarangiye. Kuba Guverinoma yariho itari ishyize hamwe ndetse na FPR yarayicengeye biri mu byatumye Inzirabwoba zibura ibikoresho. Abasirikare b’Inzirabwoba nta masasu baherukaga kubona kuva imirwano yo mu ntangiriro za 1993 yarangira.Uko bigaragara n’uko abateguraga urugamba ku ruhande rwa FPR bari bariteguye urugamba rwa nyuma mu gihe Inzirabwoba zo zumvaga zigiye kuvanga n’ingabo za FPR.

Muri uko kwitegura bashatse uburyo binjiza abasirikare benshi mu mujyi wa Kigali uretse Bataillon ya 3 yari iyobowe na Lieutenant Colonel Charles Kayonga hari abacengeye benshi cyane, ibi bikaba byari bigamije kubuza imitwe y’ingabo y’Inzirabwoba yari ikomeye nka Bataillon Paracommando, Bataillon de Reconnaissance na za Blindés zayo, Bataillon Artillerie de campagne (BAC) na za Howitzer 105mm na Howitzer 122mm zayo, ndetse na Bataillon Commando Huye gutabara aho FPR yashoboraga gutera hose iturutse mu majyaruguru.Ikindi iyi mitwe FPR yashyiragaho niyo yarokoye abicwaga n’Inzirabwoba hamwe n’Interahamwe n’Impuzamugambi za CDR. Etat Major y’Inzirabwoba yinjiye mu mirwano ifite ibibazo byinshi.

Mu ijoro ryo ku ya 7 rishyira iya 8 Mata 1994, ingabo za FPR zavaga mu majyaruguru zambutse umuhanda Kigali-Byumba ahagana kuri Paruwasi ya Kabuye zerekeza kuri CND ziciye mu kibaya cya Kinyinya na Nyarutarama.

Abasirikare ba Bataillon Cyangugu ya Major Rutayisire bari boherejwe hafi yaho birinze gutera izo ngabo ahubwo bakurikirana ibyo zakoraga byose bakabimenyesha Etat Major y’Inzirabwoba.Kure gato y’inzira ingabo za FPR zakoreshaga hari Bataillon Police Militaire yari mu kigo cy’i Kami, ariko ntacyo yashoboraga gukora ngo ifunge iyo nzira kuko yari kure kandi byasabaga gutegura icyo gikorwa hatirengagijwe ko n’ikigo cya Kami cyari cyugarijwe.

Aba PM ba Major BEMS Bararwerekana bakoze ibikorwa byo gukurikiranira hafi ibyo ingabo za FPR zakoraga no kwitegura kuba bakwirwanaho baramutse batewe.Ingabo za FPR zaturukaga mu majyaruguru zimaze guhura n’izari muri CND ahagana tariki 8 Mata 1994, ikigo cya Kami cyaragoswe gihita kinagabwaho igitero simusiga, ariko abasirikare na Bataillon Police Militaire bari bayobowe na Major BEMS Joël Bararwerekana babuze aho bahungira ingabo za FPR zari ziyobowe na Lt Col Nzaramba Martin zikizwa n’amaguru inzirabwoba zitanga inzira yogufata Kigali..Bataillon PM  ahagana tariki ya 25 Mata 1994, aho ingabo nyinshi za FPR zari zambutse ikiyaga cya Muhazi zagabye ibitero simusiga ziturutse mu mpinga za Gikomero.

AbaPM n’imiryango yabo bashoboye gusohoka mu kigo cya Kami bashaka inzira mu mirwano itoroshye n’imitego myinshi dore ko n’amabombe yaraswaga n’ingabo za FPR atari aboroheye. Bashoboye gufungura inzira bagera ku Kimironko hari mu maboko y’Inzirabwoba bahashinga ibirindiro, kugeza ahagana mu matariki 20 Gicurasi 1994 aho basubiye inyuma kimwe n’izindi Nzirabwoba zari mu gace kegereye Kanombe na Kigali y’Uburasirazuba.

Tugarutse ku itariki ya 8 Mata 1994, mu museke ingabo za FPR zavaga i Kabuye n’izo muri CND zari zashoboye guhura no gukora umuhora zacishagamo abasirikare n’ibikoresho byaturukaga mu majyaruguru bigana kuri CND no mu tundi duce.

Aha kandi ninaho banyuzaga abo barokoye mu menyo yabicanyi.Ahagana i Kabuye ikihutirwaga ku Nzirabwoba kwari ugufunga umuhora wahuza ingabo za FPR zaturukaga mu majyaruguru n’izari muri CND. Icyo gikorwa cyashinzwe Bataillon Commando Huye ya Capitaine Nyaminani yari ishinze ibirindiro ku musozi wa Mont Kigali na Bataillon Police Militaire ya Major BEMS Joël Bararwerekana yari mu kigo cy’i Kami ahagana mu gitondo cyo ku ya 8 Mata 1994. Gutegura icyo gitero byabaye nyuma ya saa sita, byari byatinze ntabwo bashoboraga kugaba igitero bateguye ku manywa.

Ingabo za FPR zakoresheje ako gahenge maze zikomeza ibirindiro ku muhora Kabuye-CND, ndetse zikomeza kongera abasirikare muri Kigali. Tariki ya 9 Mata 1994, igitero kitari gikomeye cyane cyagabwe na Compagnies ebyiri za Bataillon Cdo Huye ku muhora w’ingabo za FPR wa Kabuye-CND ariko kiburiramo nticyashobora kuwufunga. Ikindi gitero cyagabwe tariki ya 10 Mata nacyo ntacyo cyashoboye kugeraho.

Impamvu nyamukuru n’uko izo Compagnies ebyiri za Bn Cdo Huye zateye umuhora wacagamo hafi Alpha Mobile Group ya Col Sam KAKA yose, abasirikare barengaga 2000! Ibyo byatumye ikigo cya Kami gisigara cyonyine kugeza Inzirabwoba zikivuyemo mu mpera z’ukwezi kwa Mata 1994.Ahagana i Kabuye, Inzirabwoba zari zifite umugambi wo kubuza Inkotanyi kwerekeza mu mujyi wa Kigali.

Compagnie ya Bataillon Cyangugu yari yoherejwe i Kabuye ku munsi ubanza yari yonyine kandi iyobowe nabi yari yagumye mu birindiro byayo yicecekeye hafi umunsi wose.

Ahagana mu Gasyata, Inzirabwoba za 61ème Bataillon yari iyobowe na Capitaine Prudence Nkunzuwimye zaje ziva muri OPS Rulindo yari iyobowe na Lieutenant Colonel BEM Antoine Sebahire ku ya 8 Mata 1994 nyuma ya saa sita. Zashinze ibirindiro i Karuruma hafi y’uruganda rwa gasegereti ruhari, zirebana n’ingabo za FPR zari zimaze hafi amasaha 24 zikomeza ibirindiro byazo.Ku Kacyiru, ingabo za FPR zarasaga ibisasu bya mortiers/mortars ku kigo cya Gendarmerie guhera mu gitondo cy’itariki ya 8 Mata 1994.

Mu ijoro ry’iya 8 rishyira iya 9 Mata 1994, ingabo za FPR zavaga ahagana i Nyarutarama zegereye icyo kigo cya Kacyiru ziteguye kukigabaho igitero simusiga. Ingabo za FPR zari ziziko icyo gitero cyiza kuzorohera kuko byavugwaga ko abajandarume batamenyereye urugamba.Ninako byagenze kuko baje kwivanamo.Ku ya 9 Mata 1994, mu rukerera ingabo za FPR zagabye igitero simusiga ku bajandarume ba Camp Kacyiru. Ariko abajandarume bari muri icyo kigo cyari kiyobowe na Lieutenant Colonel GD JMV Nzapfakumunsi, bashoboye kwirwanaho, ariko ntibashobora kuzirukana ngo bazisubize inyuma. Byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’akarere k’imirwano ka Kigali bwohereza Compagnies ebyiri za Bataillon Commando Huye ziturutse kuri Mont Kigali gufasha abajandarume ba Camp Kacyiru.

Ahagana nyuma ya saa sita abakomando ba Bn Cdo Huye bagabye igitero bashobora gusunika ingabo za FPR barazirukana, ariko byabaye ngombwa ko abajandarume bose bagombaga kwiyegeranyiriza mu kigo cyabo kugira ngo bashobore kukirinda barinde n’imiryango yabo yabaga muri icyo kigo. Muri uko kwiyegeranyiriza mu kigo basize agace ka za Minstères na village urugwiro ntawe uharinze hafatwa n’ingabo za FPR zitarwanye. Abajandarume bakoraga akazi gasanzwe nk’ubugenzacyaha, umutekano wo mu muhanda n’ibindi.. byabaye ngombwa ko bisuganya kugirango birwaneho bayobowe na Lt Col GD Paul Rwarakabije wari G3 wa Gendarmerie, ndetse abandi bajandarume baturutse mu yindi mitwe ya jandarumori nka Groupe mobile, Groupement Kibuye na Butare baje gutera bagenzi babo ingabo mu bitugu bashobora kwirwanaho bahagarika ibitero byose bya FPR.

Haje kuza abasirikare ba Bataillon LAA bafashaga abo bajandarume kwirwanaho bakoresheje Canon Bi-tubes 37mm. Ikigo cya Kacyiru n’uduce tuhegereye twabaye isibaniro ry’imirwano ikomeye kugeza mu ijoro ry’iya 3 rishyira iya 4 Nyakanga 1994 ubwo Inzirabwoba zasohokaga mu mujyi wa Kigali. (Muri iyo ntambara yo ku Kacyiru haguye abanyarwanda benshi ndetse n’abajandarume navuga nka Major GD Pierre Damien Burakari.)Ahagana mu majyepfo y’umujyi wa Kigali, hari harimo gutangira urundi rugamba ku musozi wa Rebero, aho ingabo za FPR zageze zifashijwe n’ingabo za MINUAR. Ahagana tariki ya 10 Mata 1994 mu mugoroba, umurongo w’abasirikare ba FPR bagaragaye ahagana Kimisange bikoreye intwaro bazamuka umusozi wa Rebero, ku buryo n’abantu bari mu biro bya Etat-Major y’ingabo bashoboraga kubona uwo murongo.

Abo basirikare ba FPR berekeje ku musozi wa Rebero ahari abasirikare b’Inzirabwoba baterenga 15 bo muri Bataillon LAA (Light Anti Aircraft) bakoreshaga imbunda yari ihari ihanura indege (ishobora kuba yari Quadriple 14,5mm cyangwa Canon Bi-tube 37mm). Abo basirikare ba FPR biyegeranirije munsi y’umusozi wa Rebero maze mu rukerera rwo ku ya 11 Mata 1994 batera Rebero barayifata. Inzirabwoba zari zihari zirwanyeho gato mbere yo gusubira inyuma,ariko ziratsindwa kuko ingabo za FPR zarwanaga nta gusubira inyuma.

Kubera imirwano yari itangiye gukomera i Kigali, tariki ya 10 Mata 1994 Etat-Major y’Inzirabwoba yavanye 1er Bataillon Muvumba yari iyobowe na Major BEM Emmanuel Neretse muri OPS Ruhengeri iyohereza i Kigali. Compagnies ebyeri zoherejwe ku i Rebero, Compagnie imwe yoherezwa ku musozi wa Jali.Ahagana nyuma ya saa sita ku ya 11 Mata 1994, akarere k’imirwano ka Kigali kagabye igitero cyo gushaka kwisubiza umusozi wa Rebero. Icyo gitero cyari kigizwe na Compagnies ebyiri za 1er Bataillon Muvumba zifashijwe na Escadron imwe ya Bataillon de Reconnaissance yari ifite za Blindés za AML 90. Ariko ntabwo bashoboye kuhakura ingabo za FPR zari zamaze gushinga ibirindiro neza zanateze ibisasu byinshi bya mines kuri uwo musozi wari ufite agaciro kanini kuko wirengeye Kigali yose.Mu minsi yakurikiyeho, ingabo za FPR za 59th Mobile ziyobowe na Lieutenant Colonel Fred Nyamurangwa zavaga muri CND zashoboye gushakisha inzira mu birindiro by’Inzirabwoba zikajya ku musozi wa Rebero ziciye ku Kicukiro na Gikondo.Mu Gatsata, igice cy’Inzirabwoba za 1er Bataillon Muvumba zari zoherejwe i Jali ntabwo zashoboye kugerayo kuko ingabo za FPR zari Karuruma zazirasheho ndetse zangiza n’imodoka y’imbere bituma abo basirikare ba 1er Bn Muvumba bagaruka i Kigali mu mujyi.Ingabo za FPR za Bravo Mobile Group ya Colonel Twahirwa Dodo ifatanije n’abasirikare bamwe ba 101st Mobile Group ya Colonel Charles Muhire zateye Jali izindi zitera Inzirabwoba za 61ème Bataillon zari Karuruma.Inzirabwoba zihagazeho karahava ariko ntabwo zashobora guhagarika inkotanyi zabarushaga umubare hafi inshuro 3. Ingabo za FPR zashoboye gusunika Inzirabwoba zifata ibigega cya Gatsata n’agace kaho ku buryo mu mugoroba w’uwo munsi Inkotanyi zari hafi gufata amahuriro y’imihanda ya Nyabugogo.

Ndetse zinarasa zikoresheje za Mortier/Mortar na za Mitrailleuses/machine gun ku duce twa Muhima na Kimisigara.Inzirabwoba zashoboye kwihagararaho amahuriro y’imihanda ya Nyabugogo ntiyafatwa cyane cyane zikoresheje imbunda za Mitrailleuses/machine gun 12,7mm zari ku Kimisagara kuri Electrogaz na za Mortiers/mortars zari kuri Mont Kigali ndetse na Canon Bi-tubes 37mm ya Bataillon LAA yari kuri MINIPLAN ku Muhima hafi y’ishuri rya APACOPE.Ibi ntacyo byatanze kuko Inkotanyi zahinduye imirwanire inzirabwoba zikizwa n’ayo zameze ziriruka.

Abajandarume b’i Jali ntabwo bashoboye kubona ubufasha, birwanyeho kugeza ku ya 20 Mata 1994 ubwo ako gace kagwaga mu maboko ya FPR.Tariki ya 12 Mata 1994, kubera ko Ingabo za FPR zari zafashe Rebero, ibisasu by’amoko yose byituraga ku duce twose tw’umujyi wa Kigali ndetse n’uko ingabo za FPR zari zugarije amahuriro y’imihanda ya Nyabugogo, Leta yari yiyise iy’Abatabazi yavuye mu mujyi wa Kigali yimukira i Murambi i Gitarama. Kandi ingabo za FPR za mobile Bravo, 59th, 101st, zari zageze mu mujyi wa Kigali zihasanga Alpha na Bataillon ya 3 ndetse n’abandi basirikare benshi ba FPR bari baracengeye zishaka gufata umujyi ma Kigali.Imirwano ikomeye yabereye ku Kagugu na Gisozi aho Bataillon de Reconnaissance yatakaje Blindé yo mu bwoko bwa AML 60 cyangwa AML 90. 

Byabaye ngombwa ko Ingabo za FPR zamanukaga ku Gisozi zigana mu mujyi wa Kigali zihagarikwa n’ibitero bya za Kajugujugu 2 zo mu bwoko bwa Gazelle z’Inzirabwoba zarashe ibisasu bya roquettes kuri izo ngabo.Inkotanyi zaje gufata ibyo bice kuko igihe kinini Inirabwoba zagihariraga kwica abatutsi.Radio RTLM nayo yarashwe n’Ingabo za FPR bivugwa ko zari ku Gisozi. Icyo gihe Inzirabwoba zarashe bikomeye inzu ya CND ndetse n’umusozi wa Rebero zikoresheje imbunda ziremereye nka za Howitzer 105mm na Howitzer 122mm ndetse zakoreshaga na LMR 107mm Katiyusha yarasiraga hafi y’ikibuga cy’indege i Kanombe irasa mu duce twa Remera.Ku mugoroba wa tariki ya 12 Mata 1994, uwari Umugaba Mukuru w’Inzirabwoba by’agateganyo, Colonel BEM Marcel Gatsinzi wari wageze mu mujyi wa Kigali mu mugoroba wa tariki 8 Mata 1994 aturutse i Butare nawe ari mu bafashwe n’ubwoba cyangwa hari zindi mpamvu zabimuteye, yasinye itegeko risaba Etat Major y’Inzirabwoba kuva mu mujyi wa Kigali zikerekeza hakurya ya Nyabarongo i Gitarama.

Etat Major ngo yagombaga kujya ku Kamonyi, Base AR ikajya i Musambira, naho ibitaro bya gisirikare bya Kanombe bikajya i Kabuga.Iryo tegeko ryanze gukurikizwa kuko Colonel BEM Gatsinzi yafashe icyo cyemezo ntawe agishije inama byaba ibiro bya G2 cyangwa G3 nta n’umwe wari ubizi. Iryo tegeko ryakuweho tariki ya 13 Mata 1994 mu rukerera kuko iryo tegeko ryari gutuma Inzirabwoba zitarwana uko bikwiye mu mujyi wa Kigali mu gihe Etat-Major yari kuba ihavuye kimwe n’indi mitwe y’ingabo. Kandi byari ugusiga abaturage bari batuye mu mujyi wa Kigali bonyine mu kangaratete.

Colonel BEM Gatsinzi wari Umugaba w’Ingabo w’agateganyo, yatangiye imirimo ye mu mugoroba wo ku ya 8 Mata 1994. Yinjiye muri Kigali ari kumwe na Perezida Théodore Sindikubwabo wari umaze gusimbura Perezida Habyalimana wari witabye Imana ku ya 6 Mata 1994. Guverinoma yari yiyise iy’abatabazi yari iyobowe na Bwana Jean Kambanda yarahiye ku ya 9 Mata 1994, ariko ibintu byarushaga kumera nabi mu mujyi wa Kigali.Kuva ku ya 7 Mata 1994, umutekano wari muke mu duce twinshi tw’umujyi wa Kigali, hari ubwicanyi, bwibasiye abaturage cyane cyane abatutsi n’abanyapolitiki kimwe n’isubiranamo hagati y’abaturage byaba bishingiye ku bwoko cyangwa ku zindi nzangano zisanzwe, ibyo byajyanaga n’ibikorwa by’ubusahuzi. Ako kaduruvayo katerwaga kenshi n’insoresore z’amashyaka ya politiki yari yivanze n’abagizi ba nabi b’amoko  ndetse bari banihishemo abasirikare ba FAR bari bashinze za bariyeri, baka ibyangombwa abahise bose n’abasirikare b’Inzirabwoba bakwaga ibyangombwa ndetse hari n’abasirikare benshi bagiye bicwa n’abo bagizi ba nabi.

Gen. Paul Kagame FPR [photo archieves]

Ibi byateye akaduruvayo kenshi mu ruhande rwagenzurwaga n’Inzirabwoba bituma bizibangamira bikomeye mu mirwano zarwanaga n’ingabo za FPR,kuko yo yavugaga ko MRND yatangiye gukora ubwicanyi ibukorera abatutsi..Ubwicanyi bwibasiraga abaturage b’abatutsi, ndetse n’abaturage bandi b’abahutu batari babushyigikiye, abasirikare ba FPR bari baracegeye mu baturage nabo bagiye bashyira mu kaga abatutsi babaga babacumbikiye, hiyongereyeho ko abo bagizi ba nabi basubiranagamo muri ubwo bwicanyi bakoraga akenshi bapfuye ibintu basahuye.

Abasirikare b’Inzirabwoba bamwe bagiye muri ibyo bikorwa ,Ibyo bikorwa by’urugomo byari mu gihugu cyose ndetse n’ingabo za FPR zagabaga ibitero byabangamiye cyane Inzirabwoba, kuko benshi mu basirikare basabaga impushya ndetse hakagira abatoroka kugira ngo bajye guhungisha imiryango yabo cyangwa bajye kuyirindira umutekano aho bakomokaga mu giturage kuko guca ku ma bariyeri byari bigoye cyane cyane kuri bamwe muri bo babaga barashakanye n’abatutsikazi.

Ntawakwibagirwa kuvuga ko ahantu henshi hari harahungiye abaturage b’abatutsi, bagiye bashyirwa mu kaga n’abasirikare ba FAR  cyane ko babonaga batsinzwe.  Urupfu rwa Général Major BEM Nsabimana, kongeraho no kuba Général de Brigade I.G. Gratien Kabiligi na Colonel BEMSG Aloys Ntiwiragabo bari mu butumwa bw’akazi biri mu byashegeshe Inzirabwoba.

Hari amakuru yemeza ko iyo ubuyobozi bukuru bw’ingabo budahindurwa ngo hajyeho umugaba mukuru mushya Général Major BEM Augustin Bizimungu naBamwe mu basirikare b’Inzirabwoba bari mu mishyikirano yo guhagarika imirwano barimo Lt Col BEM Rwabalinda, kuko Col BEM Gatsinzi yari yananiwe kuyobora urugamba.Général de Brigade I.G. Kabiligi agaruke mu Rwanda ahagana mu matariki ya 20 Mata 1994, Kigali iba yarafashwe n’ingabo za FPR bitarenze ukwezi kwa Mata 1994.Muri icyo gihe inzira yonyine yari isigaye ku Nzirabwoba yari gusaba ko habaho guhagarika imirwano kugira ngo hashobore kuboneka abasirikare n’abajandarume bo kugarura umutekano.

Colonel BEM Marcel Gatsinzi yagerageje gusaba ihagarikwa ry’imirwano asabye Général Roméo Dallaire ko yabwira FPR igahagarika ibitero.Ku ya 12 Mata 1994, ubuyozi bw'inzirabwoba bwasabye kugirana imishyikirano yo guhagarika imirwano na FPR kugira ngo bigire hamwe uburyo bwo kugarura umutekano mu gihugu. Kubera ukuntu FPR yabonaga irimo yegera imbere ntabwo yifuzaga ko habaho ayo masezerano ahubwo yifuzaga ko  hahagarikwa ubwicanyi bwakorerwaga abanyarwanda cyane cyane abatutsi.

Mu itangazo Inzirabwoba zasohoye ku itariki ya 12 Mata 1994, zasabaga ko imirwano yahagarara ku va ku ya 13 Mata 1994 saa sita z’amanywa. Ibyo ntabwo byubahirijwe kuko imirwano yarakomeje.Gen Bizimungu yagizwe umugaba mukuru w’Inzirabwoba asanga ibintu byaradogereye.Ku ya 15 Mata 1994, habayeho ibiganiro hagati y’abari bahagarariye Inzirabwoba na FPR byari bihagarariwe na Bwana Jacques Roger Booh-Booh wari uhagarariye umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’abibumbye mu Rwanda.

Icyo FPR yasabaga ni uko ngo habaho guhagarika ubwicanyi mu karere kari mu maboko y’Inzirabwoba mbere yo kwemera guhagarika imirwano. Ibyo byari bigoye kuko abasirikare n’abajandarume bagombaga kujya muri icyo gikorwa cyo guhagarika ubwicanyi bagombaga kuva mu birindiro byabo ku buryo byari guhita bifatwa n’ingabo za FPR tutibagiwe ,ibi byari byarananiranye na kare .

Ku ya 16 Mata 1994, Leta y’Abatabazi yashatse kwiminjiramo agafu maze iha abasirikare bakuru amapeti ya Jenerali.Muri bo harimo:-Général Major BEM Augustin Bizimungu wari umukuru w’akarere k’imirwano ka Ruhengeri wahise ugirwa umugaba mukuru w’ingabo ku itariki 17 Mata 1994.Général de Brigade I.G. Gratien Kabiligi wari ushinzwe imirwano muri Etat Major y’ingabo (G3)-Général de Brigade Léonidas Rusatira wari umukuru w’ishuri rikuru rya gisirikare ESM.

Yaje kwishyira mu maboko ya FPR ipeti rya Général araryamburwa kugeza aho ahungiye ntabwo yongeye kurisubirana.Général de Brigade BEM Marcel Gatsinzi wari wahariwe akazi ko kugerageza kumvikana na FPR. .Abanyapolitiki bamwe barwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana ndetse n’umukuru w’ingabo za MINUAR, Général Roméo Dallaire bashatse gucamo ibice abasirikare b’Inzirabwoba bakoresheje uturere n’ibindi, bamwe mu basirikare batashatse kwivanga mu bikorwa byabo bya politiki cyangwa ngo bibonekeze kuri Général Dallaire bafatwaga nk’intagondwa, igitangaje n’uko n’abasirikare babaga bazwiho ubutwari bwo kuba barashakaga kuvanga ni ingabo za FPR bityo urugamba rugahagarara amaraso adakomeje kumeneka mu Rwanda bashyirwaga nabo muri icyo gice cy’intagondwa cyangwa abagambanyi.

Hari igice cy’abasirikare, abanyapolitiki barwanyaga Perezida Habyalimana babonaga nk’aho badashyigikiye Perezida Habyalimana (uretse ko bibeshye kuri bamwe muri bo) akenshi bitewe n’uturere tw’u Rwanda bakomokagamo abo nibo abo banyapolitiki babwiye Général Dallaire ko ari modérés ndetse no mu gitabo cye Général Dallaire avuga ko yizeraga ko abo basirikare modérés bashobora gukora Coup d’Etat maze ibintu bikagenda neza uko yabishakaga.

Ubwo yinjiraga mu nama y’abakuru b’imitwe y’ingabo yaberaga muri ESM tariki ya 7 Mata 1994, akabonamo bamwe mubo yitaga modérés ariko abonye ko na Colonel BEMS Théoneste Bagosora yari ahari ngo icyizere cya Coup d’Etat yari yizeye cyarayoyotse.Ubwumvikane bucye hagati ya Colonel Rusatira na Colonel BEMS Bagosora nabwo bwarigaragaje butuma Colonel Rusatira atongera kwitabira inama z’abakuru b’ingabo, ngo ubwo bwumvikane bucye buturuka igihe bakoranaga muri Ministère y’ingabo.

Itegeko Colonel BEM Gatsinzi wari umugaba mukuru w’ingabo by’agateganyo yatanze ryo kwimurira Etat Major y’ingabo ku Kamonyi, bamwe mu bakuru b’ingabo bakanga kuryubahiriza rigakurwaho ritarashyirwa mu bikorwa nabyo biri mu bigaragaza ubwo bwumvikane bucye bwari buhari. Dore ko nta wundi mwanya yahawe nyuma y’aho aviriye ku buyobozi bw’Inzirabwoba uretse kugerageza kuba yashyikirana na FPR.Kuba Colonel BEM Augustin Bizimungu yaragizwe umugaba mukuru w’inzirabwoba ndetse akaba na Général Major ari uwo muri promotion ya 13 bikaba ngombwa ko ategeka abasirikare benshi bamutanze mu gisirikare kugeza no kubo muri promotion ya 6 nka ba Colonel Rusatira na Colonel Munyengango ntabwo byashimishije benshi.

Umutekano mucye n’ubwicanyi mu gihugu.Kubera ukuntu ibintu byari bimeze icyo gihe hari abasirikare bakuru bagaragaje ubushake bucye mu kurwanya FPR ndetse n’uburyo FPR yagendaga yegera imbere bityo icyizere mu baturage kiragabanuka ku buryo hari bamwe batari bakizera Inzirabwoba bavuga ko zirimo ibyitso byinshi, aha niho Leta yari yiyise iy’abatabazi yibwiraga ko abaturage bashobora kwirindira umutekano, icyo nibyo byavuyemo akaduruvayo n’ubwicanyi bwinshi kubera abaturage bari basanzwe bafitanye inzangano ziyongereyeho ibikorwa by’urugomo n’ubusahuzi dore ko abagizi ba nabi b’ingeri zose ntawe wari ukibakurikirana kubera intambara yari ikomeye, Izina rya Colonel BEMS Bagosora ryabaye icyamamare kw’isi yose kubera inkuru zukuntu yataeguye jenoside akanayishyira mu bikorwa.

Kuba Colonel BEMS Bagosora ari umwe basirikare bakuru bari basigaye bakomokaga mu Bushiru (dore ko abenshi bari baragiye mu kiruhuko cy’izabukuru) yari ikimenyetso cy’ubutegetsi bwa Perezida Habyalimana n’icyo abanyapolitiki bari barise Akazu. (Uretse ko mu manza zitandukanye mu rukiko rw’Arusha nta kimenyetso na kimwe kitamuhamye kubera ubwicanyi bwindengakamere yakoreye abatutsi,Ikindi gitangaje n’ukuntu abayobozi b’ingabo z’inzirabwoba abenshi bafashwe n’urukiko rwa Arusha uretse Général Gatsinzi n’abandi bacye bari bafite imyanya y’ubuyobozi.

Byumvikane ko mu ihigwa ry’abahoze mu Nzirabwoba, amahanga yakoreshaga Général Dallaire mu guha ubutegetsi FPR yaba yarabigizemo uruhare runini ndetse uwavuga ko Général Dallaire yabatungiye agatoki ntiyaba yibeshye.Ntawabura kuvuga ko Général Dallaire yagize uruhare runini mu gucyura abasirikare b’Inzirabwoba bari barahungiye muri Zayire bari biganjemo abashyize umukono ku itangazo ryitiriwe Kigeme. (Iryo tangazo ryavugaga ko abarishyizeho umukono bitandukanyije n’abandi ko batagize uruhare mu bwicanyi ko biyemeje kujya gukorana na FPR.

Bamwe mubarishyizeho umukono hari Colonel Rusatira, Général Gatsinzi, Major Cyiza, Major BEM Habyalimana, Major Ndamage n’abandi batandukanye.  Igenda ry’ingabo z’amahanga:Ingabo z’amahanga zari zaje mu Rwanda guhungisha abanyamahanga zari zimaze gutaha ndetse tariki ya 21 Mata 1994 Inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi yafashe icyemezo 912 cyo kugabanya umubare w’abasirikare ba MINUAR ukava ku 2500 hagasigara 270 bonyine.

Hari bamwe bakoresheje ikinyoma cyo kwemeza ko abasirikare 10 b’ababiligi bishwe kugira ngo ingabo za MINUAR zive mu Rwanda, ariko amakuru ndetse n’ibimenyetso byinshi byerekana ko iyicwa ry’ababiligi cyari igikorwa gitunguranye kandi abayobozi b’Inzirabwoba bagikoze kitabatunguye kuko bicanywe n’uwari Minisitri w’Intebe Agatha UwilingiyimanaSi abasirikare b’ababiligi 10 bapfuye gusa, kuko tariki ya 31 Gicurasi 1994, Capitaine Mbaye Diagne wakomokaga mu gihugu cya Sénégal yahitanywe n’igisasu cya mortier 82mm cyaguye ku modoka yarimo ahagana mu Kanogo kuko hari mu gace k’imirwano ikomeye..Hari abasirikare b’abafaransa baje gucyura bene wabo (bari mu cyo bise opération Amaryllis hagati yo ku ya 8 Mata 1994 kugeza ku ya 14 Mata 1994.

Col. Serubuga MRND [photo archieves]

Abo basirikare bari bavuye i Bangui na Libreville. Bari bagizwe n’abasirikare ba 3eme RPIMa na 8eme RPIM z’ingabo z’Abafaransa)Haje kandi abasirikare b’ababiligi b’abaparacommando mu gikorwa kiswe: opération Silver Back cyari kigamije gucyura ababiligi n’abandi banyamahanga babaga mu Rwanda no gufasha abasirikare b’ababiligi bari muri MINUAR gutaha ndetse hari n’abasirikare b’Abatariyani bakeya bari mu cyo bise Operation Ippocampo Rwanda.Tubibutse ko abayobozi ba FPR barangajwe imbere na Général Major Paul Kagame basabye ingabo z’amahanga kuva mu Rwanda ndetse baziha n’iminsi ntarengwa yo kuba zavuye mu Rwanda.

Aha byaterwaga ni uko batakumiraga ubwicanyi bwakorerwaga abatutsi,ahubwo bashyigikiye abicanyi bo mu Nzirabwoba. Ariko habaye igikorwa gitunguraye ubuyobozi bw’ingabo burahinduka, umugaba mukuru mushya Général Major BEM Augustin Bizimungu ndetse n’abandi basirikare b’Inzirabwoba biyemeza kurwana ku mujyi wa Kigali mpaka.-Ingabo za FPR zari zimaze kugeza mu mujyi wa Kigali hafi abasirikare barenga ibihumbi 10. Imitwe y’ingabo ya FPR ikurikira yari imaze gusesekara muri Kigali: Alpha Mobile, Bravo Mobile, 101st Mobile, 59th Mobile, kongeraho abasirikare bari muri CND n’abandi bari baracengeye mu gihugu, ndetse n’indi mitwe mito ya FPR itandukanye.

Nyuma y’ifatwa rya Byumba 21st Mobile nayo yaje kurwanira muri Kigali, ukwezi kwa Mata 1994 kujya gushira na 7th Mobile nayo yageze i Kigali iturutse inzira ya Kabuga na Rwamagana.Ingabo za FPR zagendaga zifata uduce zikiza abaicwaga ni Interahamwe hamwe nabandi bambari ba MRND,CDR na MDR power.

Ingabo z’amahanga zikimara kuva mu Rwanda, Etat Major y’Inzirabwoba yahise ibona ko igisigaye ari ukwirwanaho nta kundi kuko icyizere cy’amasezerano yo guhagarika imirwano cyari kimaze kuyoyoka. Si ibyo gusa kuko umugaba mushya w’Inzirabwoba wari umaze kujyaho ariwe Général Major BEM Augustin Bizimungu, yasanze ibintu byarazambye,ahitamo gukizwa n’amaguru.

Imirwano simusiga mu mujyi wa Kigali:I Kigali, umusozi wa Rebero wari umaze kurekerwa FPR nyuma y’imirwano simusiga yamaze iminsi 9. N’ubwo Inzirabwoba zari zifite ubushake bwo gufata umusozi wa Rebero wari hagati mu birindiro byazo ntabwo zashoboye kwirukana abasirikare bari biganjemo aba 59th Mobile ya FPR bari bayobowe na Lieutenant Colonel Fred Nyamurangwa, kubera imbunda nyinshi zo mu bwoko bwa Mitrailleuses/Machine gun ingabo za FPR zari kuri uwo musozi zakoreshaga n’ibisasu byinshi bitegwa mu butaka zari zashyize imbere y’ibirindiro byazo.

Inzirabwoba zo zagize ikibazo cyo kubura ibisasu byo mu bwoko bwa roquettes na za grenades ziraswa n’imbunda byo gusenya ibirindiro bya FPR. Iyo mirwano yari ikomeye cyane yaguyemo abasirikare benshi ku mpande zombi. Nk’uko Lieutenant Ruzibiza abivuga mu gitabo cye yise Rwanda l’histoire secrète avuga ko 59th Mobile yatakaje abasirikare bagera kuri 300 ku musozi wa Rebero.

Umusozi wa Rebero, Inzirabwoba zawurasheho cyane zikoresheje imbunda za Howitzer 105mm ndetse na Howitzer 122mm. Guhera ku itariki 19 Mata 1994 ariko Inzirabwoba zaretse kugaba ibitero ku i Rebero nyuma yo kuwurasaho ibisasu by’imbunda za Howitzer 105mm bya nyuma zari zifite. Izo mbunda ndetse na za Howitzer 122mm zahise zijya kubikwa ku Gisenyi ahitwa i Muramba kubera kubura amasasu.Ikigo cya Kami cyari kigoswe n’ingabo za FPR, ariko Major BEMS Joël Bararwerekana wari uyoboye icyo kigo ndetse na Bataillon Police Militaire yakomeje kwizera ko Inzirabwoba zishobora guhindura ibintu hakaboneka uburyo bamwoherereza abasirikare bo kumufasha.

Ariko ahagana mu matariki ya 25 Mata 1994, ingabo za FPR zari zambutse Muhazi ziturutse mu mpinga za Gikomero zagabye igitero simusiga ku kigo cya Kami. Byabaye ngombwa ko AbaPM n’imiryango yabo barwana bashakisha inzira ariko baraswaho amabombe menshi ariko amaherezo bahinguka ku Kimironko hari mu maboko y’Inzirabwoba.I Kigali, ingabo za FPR zari zishinze ibirindiro kuva ku Kimironko kugera ku Kacyiru ndetse ahagana kuri Sonatube ku Kicukiro zari zegeye imbere mu birindiro by’Inzirabwoba. Ibigo bya gisirikare bya Kacyiru na Kimihurura byari byugarijwe ingabo za FPR.

Mu majyaruguru y’umujyi, Inzirabwoba zari zashoboye guhagarika Ingabo za FPR mbere y’uko zigera ku mahuriro y’imihanda ya Nyabugogo ariko hari ibirindiro bikomeye by’ingabo za FPR ku misozi ya Jali na Gisozi.Ingabo za FPR zakomeje kugaba ibitero bikomeye ku kigo cya Gendarmerie ku Kacyiru ariko abajandarume bakomeza kwihagararaho. I Gikondo ahagana kuri Rwandex imirwano yari ikomeye cyane ndetse Inzirabwoba zatakaje Blindé yo mu bwoko bwa AML 60.

Ingabo za FPR zashoboye gufata akarere ka Kicukiro karimo uruganda rwa Bralirwa.Umujyi wa Kigali nawo warashweho n’ingabo za FPR bombes nyinshi zitandukanye harimo n’izo mu bwoko bwa 122mm Howitzer zaraswaga n’imbunda zari zishinze ahagana i Gikomero, zimwe muri Bombe zaguye ku bitaro bya Kigali, Isoko ryo mu mujyi ndetse na Sainte Famille. .

. Imirwano muri Byumba:OPS Byumba yari iyobowe na Lieutenant Colonel BEM Juvénal Bahufite yasaga nk’aho igoswe n’ingabo za FPR za 21st Mobile ya Colonel Charles Musitu n’andi mitwe mito ya za Mobile zari zerekeje i Kigali zari zagiye zisiga mu nzira kuva tariki ya 8 Mata 1994, Inzirabwoba zakomeje kwihagararaho zizeye ko hashobora kubaho guhagarika imirwano byakurikirwa no gusubira mu biganiro. Ariko byabaye ngombwa ko tariki ya 20 Mata 1994 ingabo za OPS Byumba zishakisha inzira mu birindiro by’ingabo za FPR zari zizigoze, mu gikorwa kitagenze neza cyane kuko inzira zose zasohokaga mu mujyi wa Byumba zari zafunzwe n’ingabo za FPR.

Inzirabwoba za OPS Byumba zashoboye kubona inzira zigera mu birindiro bya OPS Rulindo yari iyobowe na Lieutenant Colonel BEM Antoine Sebahire.Ku ngabo za FPR umujyi wa Byumba wari ufite agaciro kanini kuko i Kigali hari abasirikare benshi ba FPR bari bakomeretse, kugeza ku basirikare ba FPR bari i Kigali amasasu n’ibindi bari bakeneye byari bigoye, kuba Inzirabwoba zari zikigenzura umuhanda Kigali-Gatuna ndetse zigatega imitego myinshi ingabo za FPR zavaga mu majyaruguru zerekeza i Kigali, byatumye ubuyobozi bw’ingabo za FPR bukoresha ingufu zose zishoboka kugira ngo zifate Byumba.

Iyo murwano yayobowe na Colonel Steven Ndugute Karisoriso wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu ngabo za FPR (operations Commander) ndetse hitabajwe n’imbunda ziremereye ingabo za Uganda zari zaratije FPR zategekwaga na Lieutenant Colonel Kabarebe, zarimo za 122mm Howitzer ndetse hari amakuru adafite gihamya avuga ko harimo na za Canons sans recul/Recoilless 106mm zarasaga bombes ziturika inshuro nyinshi.Inzirabwoba zari zivuye muri OPS Byumba zimaze kwisuganya, Umugaba mukuru w’Inzirabwoba mushya Général Major Bizimungu igikorwa cya mbere yakoze ni ukureba uburyo akoresheje ubuyobozi bwa OPS Rulindo ya Lieutenant Colonel BEM Antoine Sebahire, yafata umusozi wa Jali kuko ingabo za FPR zari kuri uwo musozi zari zugarije amahuriro y’imihanda ya Nyabugogo.

Muri icyo gitero umugaba mukuru w’Inzirabwoba Général Major Bizimungu yakurikiranaga ubwe ari kumwe n’abayobozi b’imitwe y’ingabo yari ku rugamba hitabajwe n’imitwe y’ingabo yahoze muri OPS Byumba.Amabatayo amwe ya OPS Byumba yasubiye inyuma adatsinzwe agiye gutabara Kigali.Kuri uwo musozi wa Jali hari ingabo za FPR za Bravo Mobile ya Colonel Twahirwa Dodo ndetse na 101st Mobile ya Charles Muhire. Inzirabwoba zakoze iyo bwabaga ariko ingabo za FPR nazo zari zashyize ingufu nyinshi kuri uwo musozi.

Imirwano simusiga yamaze iminsi itatu ariko Inzirabwoba ntabwo zashoboye kugumana uduce zabaga zimaze gufata. Iyi mirwano y’i Jali iri mu mirwano imwe yari ikomeye cyane muri iriya ntambara yo muri 1994 kandi yaguyemo abasirikare benshi ku mpande zombi: Natanga urugero rwa Compagnie ya 1 ya 53ème Bataillon y’Inzirabwoba yari iyobowe na Lieutenant Anselme Ahimana yapfushije abasirikare 10 abandi 20 barakomereka ku musozi wa Jali wonyine.

Ntawabura kuvuga ko n’indi mitwe y’Inzirabwoba yatakaje abasirikare benshi muri urwo rugamba. Ku ruhande rwa FPR naho haguye abasirikare benshi abandi barakomereka cyane cyane abo muri Bravo Mobile yategekwaga na Colonel Twahirwa Dodo,kuko uari umwungirije Lt Col John Bagabo niho yarasiwe.Bamwe mu basirikare bahoze muri OPS Byumba byabaye ngombwa ko bakurwa i Jali kugira ngo bafashe mu kurinda umujyi wa Kigali, no kugerageza gutangira ingabo za FPR zisukaga mu Bugesera ku bwinshi. Uko urugamba rwakomeraga ninako FPR yerekaga amahanga ko Leta yiyise iy’Abatabazi ikomeje kwica abanyarwanda cyane Abatutsi.

Imirwano mu Mutara :OPS Mutara  ntabwo yashoboye kwihagararaho, ndetse umuntu ntiyabura kuvuga ko ugukwirwa imishwaro kw’imitwe y’ingabo yari igize ako karere k’imirwano yatumye FPR-Inkotanyi ishobora gufata igihugu ku buryo buyoroheye. Kuri benshi mu Nzirabwoba byabaye nk’igitutsi ku basirikare b’intwali bari bararwanye ku Mutara nka ba Général Major BEM Nsabimana, Lieutenant Colonel BEMS Rwendeye n’abandi.

Hari impamvu zishoboka zatumye bigenda gutyo:-Abategekaga ingabo muri ako karere ntabwo bari bamenyereye urugamba: Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye wategekaga OPS yari avuye mu barindaga Perezida Habyalimana, ntabwo yari yararwanye intambara zikomeye zo mu 1990,1991, 1992…, Major BEM Emmanuel Habyalimana wari S2-S3 yaherukaga iby’imirwano mu Kwakira 1990 ubwo yananiwe kubahiriza inshingano ze agafungwa.-OPS Mutara kandi yari igizwe n’amabataillon mashya kandi yari ayobowe n’abasirikare bato.Bivugwa ko hari abasirikare bakuru bamwe bakoranaga na FPR-Inkotanyi-Bivugwa ko hari za Bataillons zahawe amasasu adahuye n’imbunda abasirikare bari bafite.OPS Mutara yatewe na mobiles 2 za FPR (Mobile imwe yagiraga abasirikare bakabakaba 2000) 7th mobile yari iyobowe na Colonel William Bagire na OPTO Major Ngumbayingwe (waje kugwa mu mirwano i Kabuga)157th mobile ya FPR yari iyobowe na Lieutenant Colonel Fred Ibingira yungirijwe na ba Major Wilson Gumisiriza, Major Mubaraka Muganga, Lieutenant Colonel Eric Murokore..

Uko bafataga buri gace ni nako barokoraga abataricwa n’Interahamwe.Ku itariki ya 7 Mata 1994 nyuma ya saa sita, uwayoboraga akarere, Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye, yamenyeshejwe ko ingabo ze zari zegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda zari mu mirwano ikaze n’ingabo za FPR- Inkotanyi. Ingabo za FPR za 157th Mobile zateye ahagana Ryabega ahari amahuriro y’imihanda ya Nyagatare-Kagitumba-Gabiro.Bukeye bwaho, tariki ya 8 Mata 1994 byaradogereye.

Kuko amabataillons y’inzirabwoba yari mu birindiro bya Ngarama , Muvumba na Gituza zasubiye inyuma. Bitwikiriye ijoro, Lieutenant Colonel BEM Nkundiye na Etat-major ye bahise bimukira ku biro bya Komini Murambi.Ku itariki ya 9 Mata 1994, Inzirabwoba zari Kagitumba, Ryabega na Nyagatare zatangiye kurwana zisubira inyuma. Ku gicamunsi n’ikigo cya Gabiro Lieutenant Colonel BEM Nkundiye yari yaraye avuyemo cyarafashwe. Inzirabwoba zikusanyiriza mu misozi ya Nyakayaga na Rwagitima.

Nta gahenge ku munsi wakurikiyeho. Lieutenant Colonel BEM Nkundiye yongeye guhambira bundi bushya ajya mu kigo cya jandarumeri i Rwamagana, mu birometero bibarirwa muri 50 uvuye mu mujyi wa Kigali.Ni ukuvuga ko ingabo za FPR zegereye imbere ibirometero birenze ijana mu gihe kitageze ku byumweru 2.FPR yakomezaga kwerekana ko impamvu irwana ari ukugirengo irokore abariho bicwa bazira ko ari Abatutsi cyangwa abazira ibitekerezo byabo.  

Intambara mu karere ka Kibungo:OPS Kibungo yari iyobowe na Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona, ikaba yari igizwe na Bataillon Rusomo yategekwaga na Capitaine Alexandre Mugarura.Inzirabwoba zari mu gace k’Umutara ntabwo zashoboye kwihagaraho. Mu gusubira inyuma zageze mu karere ka Kayonza kabarizwaga mu karere k’imirwano ka Kibungo (OPS Kibungo) ahagana tariki ya 14 Mata 1994. Abasirikare bamwe ba OPS Mutara basubiye inyuma bagana mu cyerekezo cya Kigali abandi mu cyerekezo cya Kibungo.Igice cya Kibungo cyakorwagamo ubwicanyi kuko iyo Inkotanyi zitayibohoza ntawari kurokoka.

Bataillons zari zigize OPS Mutara zari zakwiriye imishwaro ku buryo byatumye uburyo bwo kwirinda kw’inzirabwoba bubangamirwa mu gihugu cyose ndetse no muri OPS Kibungo by’umwihariko. Byari bigoye kuri OPS Kibungo kwihagararaho kuko yari ifite Bataillon 1 gusa.Habaye inama i Kayonza tariki ya 15 Mata 1994, hagati y’umukuru w’inzirabwoba w’agateganyo Colonel BEM Marcel Gatsinzi, umukuru wa OPS Mutara Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye n’umukuru wa OPS Kibungo Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona. Basabye Lieutenant Colonel BEM Nkundiye gukoresha abasirikare yari ayoboye bakagerageza guhagarika ingabo za FPR , ariko OPS Mutara ntabwo yashoboye kubigeraho ahubwo Inkotanyi zakomeje kwegera imbere.

OPS Kibungo nayo yahise yohereza Bataillon Rusumo ya Capitaine Alexandre Mugarura. Ariko ntabwo yashoboye guhagarika ingabo za FPR kuko yarwanaga yonyine abasirikare ba OPS Mutara bari bakwiriye imishwaro. Bataillon Rusumo yagerageje kwihagararaho ndetse itakaza n’abasirikare bake ariko byabaye ngombwa ko isubira inyuma.Ingabo za FPR zimaze gufata Kayonza ahagana tariki 16 Mata 1994, zigabyemo amashami abiri, 157th Mobile ya Lieutenant Colonel Fred Ibingira yerekeza i Kibungo naho 7th Mobile ya Colonel William Bagire yerekeza Rwamagana na Kigali.

Rwamagana yafashwe n’ingabo za FPR nyuma yo kuyirasaho ibisasu bya Katiyusha. Inzirabwoba zagerageje gutabara muri ako gace zaguye mu mutego w’abasirikare ba FPR ba za 7th Mobile na 157th barashe ku mabisi bituma basubira inyuma.Icyatumaga Inzirabwoba zitsindwa ni uko zataga urugamba zikajya kwica abaturage.Hagati ya tariki ya 17 na 18 Mata 1994, OPS Kibungo yagerageje gukora uko ishoboye kugirango ikerereze ingabo za FPR ntizigere mu mujyi wa Kibungo vuba, hari abasirikare bari bavuye mu Mutara bari biganjemo abo muri Bataillon ya 74 bagerageje guhagarika ingabo za FPR i Kabarondo, ariko ntabwo byabujije ingabo za FPR gukomeza kwegera imbere.

Inzirabwoba zasubiye inyuma zishinga ibirindiro mu kigo cya gisirikare cya Kibungo, zari ziganjemo abasirikare ba 74ème Bataillon na Bataillon Rusumo.Icyo kigo cyatangiye koherezwaho amabombe n’ingabo za FPR zari ku misozi ikikije icyo kigo ariko ntabwo izo ngabo zakigabyeho igitero. Colonel BEM Nkuliyekubona wari uyoboye OPS Kibungo yasabye uruhushya ubuyobozi bukuru bw’Ingabo rwo kugerageza kurwana asohoka mu kigo cya Kibungo kuko nta bikoresho bihagije yari afite byari gutuma amenya aho umwanzi aherereye ndetse n’ibyo gutuma ashobora guhangana nawe, ingabo zimwe za FPR zari zirimo kwerekeza ku mupaka wa Rusumo.

Ubuyobozi bukuru bw’Inzirabwoba bwohereje Bataillons ebyiri mu karere ka Sake kugira ngo barebe ko bafasha OPS Kibungo. Izo Bataillons zagombaga kugera i Kibungo ahagana tariki ya 21 Mata 1994, ariko ntabwo byashobotse OPS Kibungo yakomeje kwirwanaho yonyine ndetse yari ifite inkomere n’abapfuye benshi kubera ibisasu byinshi byoherezwaga n’ingabo za FPR ku kigo cya Kibungo.

Igice cy’ingabo za FPR za 157th Mobile zari ziyobowe na Major Mubaraka Muganga zakomeje zerekeza ku mupaka wa Rusumo zirawufata, icyo gihe abaturage barenze ibihumbi 200 bahungiye muri Tanzaniya.Abari bafitanye ibikorwa byubwicanyi  nibo bahunze naho abandi basanga FPR batangira kubyina intsinzi.Hagati ya tariki ya 22 na 23 Mata 1994, OPS Kibungo yemerewe n’ubuyobozi bw’ingabo kuva mu kigo cya Kibungo ikarwana isubira inyuma igana mu burengerazuba igashinga ibirindiro hagati y’ibiyaga bya Mugesera na Sake.

Muri ako karere ka Sake OPS Kibungo yari igizwe na Bataillon Rusumo na 74ème Bataillon yari yavuye mu Mutara yahasanze indi mitwe y’Inzirabwoba yari yavuye mu majyaruguru nka 81ème Bataillon, 3ème Bataillon Muvumba na Groupement Gendarmerie ya Rwamagana. Ariko iyo mitwe y’ingabo ntabwo yari yuzuye bamwe mu basirikare bari bayigize bari bamaze kugenda.

Ingabo za FPR za 7th Mobile ya Colonel Bagire zari zaciye umuhanda Rwamagana-Kigali zerekezaga i Kigali nta ngabo zo kuzitangira zihari, byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’Inzirabwoba zisaba Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona kujya kurwana ku kigo cya Kanombe, yajyanye na 3ème Bataillon Muvumba na 74ème Bataillon, bambutse ikiraro kiri hagati ya Kibungo n’u Bugesera, baca i Gako mu Bugesera, bambuka ikiraro cya Kanzenze kiri ku mugezi wa Nyabarongo gihuza Kigali n’u Bugesera. Bakomeza iruhande rwa Nyabarongo bafata umuhanda ugana i Butamwa, na Nyarurama bahinguka kuri Stade i Nyamirambo.

Aho bahahuriye na Général I.G Gratien Kabiligi G3 (ushinzwe imirwano) mu buyobozi bukuru bw’ingabo, ajyana nabo baca i Gikondo, Kicukiro, Rubilizi bagera i Kanombe.Ifatwa rya Kibungo ku buryo bworoshye n’ingabo za FPR kwagize ingaruka nini ku baturage ba Kibungo kuko abenshi bahuye nakaga batejwe na Leta yiyise iy’Abatabazi, Kibungo iri muri tumwe mu duce tw’u Rwanda twapfushije abantu benshi cyane. Imirwano mu karere ka Kanombe:OPS Kigali-Ville yategekwaga na Colonel BEMS Muberuka yagabanyijwemo ibice 2, Kigali y’uburasirazuba ihabwa Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona naho Kigali y’Uburengerazuba ihabwa Colonel BEMS Muberuka.Kigali y’Uburasirazuba yari igizwe na Bataillon Para Commando ya Major CGSC Ntabakuze yari i Remera ahaga ku giporoso, centre ya Remera na Centre Christus, Bataillon Police Militaire ya Major BEMS Joël Bararwerekana yari ku Kimironko aho yashinze ibirindiro imaze kuva mu kigo cyayo cya Kami, 3ème Bataillon Muvumba, 74ème Bataillon, 94ème Bataillon, Compagnie 1 ya 81ème Bataillon, na 51ème Bataillon ya Major Claudien Karegeya yari imaze kuva i Kabuga nyuma y’imirwano ikomeye yo kuyitabara aho yari yagotewe n’ingabo za FPR.I Kanombe kandi hari imitwe y’ingabo itandukanye yari ishinzwe akazi ka Tekiniki nka Base AR ya Lieutenant Colonel JMV Ndahimana, Compagnie Génie ya Major Munyampotore, Batîments Militaire ya Major Ir Ntibihora, igice cya Bataillon LAA ya Lt Col CGSC Hakizimana n’iyindi.

Gen. Nsabimana MRND [photo archieves]

Ingabo za FPR za 7th Mobile ya Colonel Bagire zari ziturutse i Kayonza na Rwamagana zageze i Kabuga ahagana tariki ya 27 Mata 1994. Zahanganye na za Bataillons zimwe zahoze muri OPS Byumba. N’ubwo bwose Inzirabwoba zagerageje kwihagararaho ntacyo byatanze kuko ingabo za FPR zaciye mu mpande zihinguka ku misozi ya Masaka, Rusororo, Ndera na Rubungo zihita zihura n’izindi ngabo za FPR zari zaturutse Gikomero, Kigali na Byumba. Ni ukuvuga ko ikigo n’ikibuga cy’i Kanombe byari byagoswe.


Igihe ingabo zari ziyowe na Col BEM Nkuliyekubona zageraga i Kanombe zivuye i Kibungo, hatarashira iminsi itatu, ingabo za FPR zashatse gutera ikigo cya Kanombe ziciye mu gace Murindi wa Kanombe, Nyarugunga, Busanza na Rubirizi ako gace nta basirikare b’Inzirabwoba bari baharinze.Icyo gihe 51ème Bataillon y’Inzirabwoba yari igotewe i Kabuga. Inzirabwoba zashoboye gusubiza inyuma ibyo bitero byose ndetse zishobora no kubohora 51ème Bataillon yari igotewe i Kabuga.

Ku nzirabwoba ikigo cya Kanombe ndetse n’ikibuga cy’indege byari bifite agaciro kanini. Inzirabwoba zakomeje kwihagararaho zisubiza inyuma ibitero byose by’ingabo za FPR za 7th Mobile yatakaje n’abasirikare benshi itera ku kigo cya Kanombe kugeza tariki ya 19 Gicurasi 1994, ubwo ingabo za FPR zashoboye gusunika bamwe mu basirikare ba 94ème Bataillon na 3ème Bataillon Muvumba bari bashinze ibirindiro hafi y’ikigo cya Kanombe. Akarere k’imirwano ka Kigali y’uburasirazuba kari kamaze kumera nk’akagoswe kuko ingabo za FPR zari zashoboye gufata Gikondo n’uduce tumwe twa Kigali y’Uburasirazuba, ku buryo ingabo za FPR zari zashinze ibirindiro kuva kuri CND kugeza ku musozi wa Rebero.

Inzirabwoba zari mu karere ka Kanombe zari zitangiye kubura ibiryo, amazi, amasasu y’imbunda nto n’inini dore ko kuva intambara yatangira Inzirabwoba nta masasu ahagije zari zifite nk’uko twabivuze haruguru.Dore imwe mu mitwe minini y’ingenzi yari igize ingabo za APR: :Gen Kabareba yategekaga Unity ya High Command Bamwe mu bayobozi b’imitwe y’ingabo za FPR.-Unity ya High command yari iyobowe na Lieutenant Colonel James Kabarebe,-Bataillon ya 3 yari muri CND: Lieutenant Colonel Charles Kayonga,Alpha Mobile Group: Colonel Sam Kaka yerekeje i Kigali,Bravo Mobile Group: Colonel Twahirwa Dodo yerekeje i Kigali-Charlie Mobile Group: Colonel Thaddée Gashumba yagumye mu Ruhengeri na Gisenyi-59th Mobile Group: Colonel Charles Ngoga yerekeje i Kigali na Gitarama-21st Mobile Group: Colonel Charles Musitu yarwanye i Byumba nyuma yerekeza i Kigali,-101st Mobile Group: Colonel Charles Muhire yerekeje i Kigali na Gitarama-7th Mobile Group: Colonel William Bagire yamanutse mu Mutara, Rwamagana, Kabuga, Kigali,-157th Mobile Groupe: Lieutenant Colonel Fred Ibingira yamanutse Umutara, Kayonza, Kibungo, Bugesera, Gitarama, Butare.

 Intambara mu Bugesera:Mu karere ka Bugesera hari ikigo cya Gisirikare cya Gako cyari kiyobowe na Lieutenant Colonel BEM Phéneas Munyarugarama, cyarimo Bataillon Gako yayoborwaga na Major BAM Augustin Balihenda.Ahagana tariki ya 17/05/1994, Lieutenant Colonel BEM Balthazar Ndengeyinka yagizwe umuyobozi wa Akarere k’imirwano (OPS) Bugesera. Kugira ngo iyo OPS ibeho byaturutse kuri OPS Mutara ya Lieutenant Colonel BEM Léonard Nkundiye yasubiye inyuma igera muri OPS Kibungo yategekwaga na Colonel BEM Anselme Nkuliyekubona, OPS Kibungo nayo yaje gusubira inyuma igera mu Bugesera.Ingabo za FPR zitera mu Bugesera zapfumuriye ahantu habiri: Komini Gashora ziturutse muri Komini Sake ya Kibungo Komini Kanzenze ziturutse muri komini Bicumbi ya Kigali-ngali.

Izo ngabo zari zageze mu gace ka Rilima mu birometero 7 (7 km) by’ikigo cya gisirikare cya Gako.Tariki ya 19/05/1994: Mu mugoroba Lieutenant Colonel BEM Ndengeyinka amaze kuvugana na 3 muri 4 bategekaga za Bataillons zari zigize OPS Bugesera, Inzirabwoba zavuye mu kigo cya Gako cyarimo kuraswaho ibisasu bya Mortier/mortar 60 mm n’Inkotanyi, ubuyobozi bwa OPS Bugesera bwimuriwe ku Ruhuha muri komini Ngenda.

Abasirikare bamwe na bamwe b’Inzirabwoba bari bataye ibirindiro cyabo ku buryo buri bataillon yari isigaranye nk’abasirikare 50 gusa. Inzirabwoba nta morali zari zifite.Tariki ya 20 na 21/05/1994: Inkotanyi zatangiye kohereza amabombe kuri Ruhuha hari icyicaro cya OPS Bugesera, Inzirabwoba zasubiraga inyuma zitarwanye, kuko Inkotanyi zarasiraga kure zikoresheje za mortiers/mortars na mitrailleuses/machine guns, mu gihe Inzirabwoba nta mabombe n’amasasu y’imbunda nini zari zifite.Byabaye ngombwa ko OPS Bugesera yimura ikicaro ijya hafi y’ibiro bya komini Muyira, hakurya y’Akanyaru muri Perefegitura ya Butare.Ku kiraro cya Rwabusoro hari akaduruvayo, hari impunzi nyinshi zahungaga imirwano, zivanze n’amatungo, abasirikare… bose bashakaga kwambuka.

Hari hageze abasirikare bo muri Compagnie Génie bari bahamaze icyumweru biteguye guca ikiraro cya Rwabusoro bibaye ngombwa.

Abo basirikare baciye icyo kiraro ku ya 21/05/1994, ariko byagenze nabi kuko hakurya y’umugezi hari hakiri Bataillon y’Inzirabwoba yari iyobowe na Major Paul Himbana. Abasirikare bagerageje kwambuka n’umugozi, bamwe bararohama.Abasirikare bo muri Compagnie Génie bari bafite amato mato ahagwamo umwuka, bashobora kwambutsa abasirikare b’Inzirabwoba n’abaturage bari basigaye hakurya y’Akanyaru mu Bugesera.Hagati ya tariki ya 22 na 23, Lieutenant Colonel BEM Edouard Gasarabwe yagizwe S3(ushinzwe imirwano) wa OPS Bugesera.


Mu ijoro ry’uwo munsi Inkotanyi zashoboye kwambuka Akanyaru zari zihanganye na Bataillon y’Inzirabwoba yari iyobowe na Major I.G Mudacumura. Bukeye Inzirabwoba zagerageje kwiyegeranya ngo zishobore kugaba igitero zisubize Inkotanyi hakurya y’Akanyaru mu Bugesera. Ariko ntabwo byashobotse kuko Inzirabwoba nta masasu zari zifite ahagije. Ibyo byatumye Inkotanyi zishobora kwegera imbere mu karere ka Mayaga.

Abenshi mu basirikare bari bavuye mu Bugesera banze kurwana ndetse benshi baratoroka barigendera.Kuri uwo munsi Général de Brigade I.G Gratien Kabiligi, G3 (ushinzwe imirwano) muri Etat-Major y’Inzirabwoba yageze ahari icyicaro cya OPS Bugesera hafi y’ibiro bya Komini Muyira.Ku munsi ukurikiyeho Bataillon Para-Commando iyobowe na Major CGSC Aloys Ntabakuze yasesekaye muri Muyira ivuye i Kigali nyuma yo kuva i Remera, Kanombe iciye Kicukiro na Kabusunzu.

Ariko Inkotanyi zari zimaze kwegera imbere igice kimwe kimaze gufunga umuhanda Muyira-Nyanza, ikindi gice cyaciye ku rundi ruhande cyari kigeze nko muri Metero 500 z’uwo muhanda. Ni ukuvuga ko Inzirabwoba zari zigiye kugotwa ku mpande zombi.


Lieutenant Colonel BEM Balthazar Ndengeyinka yahise yimurira icyicaro cya OPS Bugesera i Nyanza, asiga Bataillon Para-Commando inyuma yonyine. Mu mirwano y’uwo munsi Jeep radio ya Bataillon Para-Commando yaratwitswe, kubera ko yarimo amabanga menshi ya gisirikare, byatumye Inzirabwoba zihindura uburyo bwo gutumanaho (SOI).

i Nyanza, hari himuriwe Ishuli Rikuru rya Gisirikare (ESM) byabaye ngombwa ko umukuru waryo Général de Brigade Léonidas Rusatira ahita aryimurira ku Kigeme ku Gikongoro.Bamwe mu basirikare bakuru b’Inzirabwoba batangiye kuganira bibaza amaherezo y’iyo ntambara kubera ko inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi (Conseil de sécurité) yari imaze gutora umwanzuro 918 wo ku ya 17 Gicurasi 1994 wabuzaga kugurisha intwaro ku Rwanda (Embargo) ariko kuri FPR siko byari bimeze yakomezaga kubona intwaro zivuye muri Uganda, hakoreshejwe umuhanda Kigali-Gatuna na Kigali Kagitumba. Abenshi muri abo basirikare batangiye gutekereza ko basubira inyuma bakava mu gihugu bityo bigaha agahenge abaturage bari bakomeje kumererwa nabi kubera intambara.Nyuma y’ifatwa rya Muyira n’Inkotanyi, Inzirabwoba zagerageje kwiga uburyo zakwirwanaho i Nyanza.

Ariko ntabwo byari byoroshye kubera kubura amasasu. Inkotanyi nazo zari zamaze kumenya ko Inzirabwoba zifite ikibazo cy’amasasu zikegera imbere gusa zitarasaInkotanyi zakomeje kwegera imbere zifunga umuhanda wa kaburimbo Nyanza-Ruhango mu majyaruguru ya Nyanza n’umuhanda wa kaburimbo Nyanza-Butare mu majyepfo.Kurwana ku Nzirabwoba byari bigoye kubera kubura amasasu zakoreshaga amayeri yo gukerereza Inkotanyi mu gusubira inyuma. Ibyo byari ukugira ngo Leta y’u Rwanda yari iyobowe na Ministre w’Intebe Jean Kambanda ishobore kureba uburyo amasasu yaboneka cyangwa hakabaho imishyikirano yo guhagarika imirwano.

Inzirabwoba zatakaje umujyi wa Nyanza tariki 28/05/1994. OPS Bugesera yimuriye icyicaro cyayo i Murama ihita inakurwaho hajyaho OPS Nyanza ihabwa kuyiyobora Lieutenant Colonel BEM Edouard Gasarabwe.Tariki ya 2/06/1994, ubuyobozi bw’ingabo bwafashe icyemezo cyo urengerazuba ihabwa Colonel BEMS Muberuka.Kigali y’Uburasirazuba yari igizwe na Bataillon Para Commando ya Major CGSC Ntabakuze yari i Remera ahaga ku giporoso, centre ya Remera na Centre Christus, Bataillon Police Militaire ya Major BEMS Joël Bararwerekana yari ku Kimironko aho yashinze ibirindiro imaze kuva mu kigo cyayo cya Kami, 3ème Bataillon Muvumba, 74ème Bataillon, 94ème Bataillon, Compagnie 1 ya 81ème Bataillon, na 51ème Bataillon ya Major Claudien Karegeya yari imaze kuva i Kabuga nyuma y’imirwano ikomeye yo kuyitabara aho yari yagotewe n’ingabo za FPR.

i Kanombe kandi hari imitwe y’ingabo itandukanye yari ishinzwe akazi ka Tekiniki nka Base AR ya Lieutenant Colonel JMV Ndahimana, Compagnie Génie ya Major Munyampotore, Batîments Militaire ya Major Ir Ntibihora, igice cya Bataillon LAA ya Lt Col CGSC Hakizimana n’iyindi.

.Bagombaga guhagarara gato Kicukiro Centre muri ETO Kicukiro ahari hashinze ibirindiro 1er Bataillon Muvumba ya Major BEM Neretse yari ihanganye bikomeye n’ingabo za FPR zashakaga gufata ako gace ariko 1er Bataillon Muvumba yari yashoboye gukomeza kuzisubiza inyuma inshuro nyinshi ku buryo ibibuga by’umupira byo kuri ETO Kicukiro byari byabaye isibaniro.

Ku itariki ya 21 Gicurasi ahagana mu mugoroba igihe igikorwa cyo gushaka inzira cyari kigiye gutangira ingabo za FPR zahise zigaba igitero simusiga, kuri izo ngabo zari kumwe n’abasivire benshi bari bavuye mu duce twa Kanombe, na Kigali yose y’Uburasirazuba na za Kibungo.

Inzirabwoba zirangajwe imbere na Bataillon Police Militaire zashoboye gufungura inzira ya Gatenga na Gikondo benshi bashobora guhita, ariko kubera ukuntu imirwano yari ikomeye cyane ingabo za FPR zirimo gutera ziturutse mu mpande zose zohereza na za bombe nyinshi zo mu bwoko bwa mortier/mortar 120mm bose ntabwo bashoboye guhita. Kubera uburyo imirwano yari ikomeye abantu bakwiriye imishwaro ndetse bamwe bagera no ku i Rebero. Muri icyo gitero cya Kicukiro Centre hafi ya ETO Kicukiro haguye abantu benshi abasiviri n’abasirikare babarirwa mu bihumbi.

Aha bizwi ko Interahamwe n’Inzirabwoba zahiciye Abatutsi benshi kugeza FPR ibarokora.Colonel BEM Nkuliyekubona yari yasabye ubuyobozi bw’ingabo ko za 1er Bataillon Muvumba yari Kicukiro Centre, 3ème Bataillon Muvumba yari ivuye i Kanombe na Bataillon LAA yari i Gahanga ya Kicukiro (station terrienne) zaguma inyuma kugira ngo abandi basirikare b’imitwe y’ingabo yindi ishobore guhita n’ibikoresho byari bipakiye amakamyo.

Siko byagenze kuko mu ijoro ryo ku ya 21 rishyira 22 Gicurasi 1994 abo basirikare bari Kicukiro bavuye mu birindiro byabo bagana muri Kigali y’uburengerazuba kubera imirwano yari ikomeye cyane mu gace ka Kicukiro Centre na Gatenga.

Ubuyobozi bwa OPS Kigali y’uburasirazuba n’imitwe y’ingabo y’abatekinisiye yari isigaye yonyine kuko imitwe y’ingabo yari ibarinze yari yabasize inyuma. Bashatse gutera ngo bashake inzira ariko biranga kuko ingabo za FPR zari zamaze gufunga inzira ya Gatenga ari nyinshi, kandi zirimo kubagabaho ibitero umusubizo byabaye ngombwa ko bareka inzira ya Gatenga bakarwana bazamuka umusozi wa Gahanga bakamanuka berekeza ku kiraro cya Kanzenze aho baraswagaho n’ingabo za FPR zari muri Kanzenze bagaca inyuma y’umusozi wa Rebero kugira ngo bahinguke muri Kigali y’uburengerazuba, ntabwo bari bonyine bari kumwe n’abaturage benshi cyane nabo bahungaga. Barabishoboye bahinguka i Butamwa na Nyamirambo.

Ku ya 1 Nyakanga 1994, mu gihe imirwano yakomezaga ahagana i Nyamirambo, FPR yateye agace k’amajyepfo k’umusozi wa Mont Kigali. Icyo gitero cyasakiranye bwa mbere n’abasirikare ba Bataillon Commando Huye bagera kuri 20 bari barakomerekeye ku rugamba bari bari muri iryo shyamba bategereje gutora agatege ngo basubire ku rugamba.(Inzego z’ubuvuzi za gisirikare zari zimaze kurengerwa n’inkomere nyinshi, kandi imirwano yaberaga ku nzira yonyine yari isigaye isohoka muri Kigali yacaga i Runda na Taba, yatumaga bigorana kujyana inkomere mu Ruhengeri na Gisenyi.

Amabataillons yarwaniraga mu mujyi wa Kigali yari yaragiye atunganya ahantu ashobora kwegeranyiriza abarwayi bitewe n’uko urugamba rumeze).Kurasana hagati y’abarwaza b’izo nkomere n’abasirikare ba FPR byatumye bimenyekana ko aho hantu hatewe.

Hakurya ya Nyabarongo muri Gitarama, guhera mu minsi mike imirwano yari imaze kwegera impinga za Runda na Gihara. Inzirabwoba zarwanaga inkundura ngo umuhanda Runda-Gihara ukomeze kuba ufunguye kuko niyo nzira yonyine yahuzaga Kigali no hanze yayo. Uwo munsi tariki ya 1 Nyakanga 1994, FPR yari yashoboye gushinga ibirindiro ku mpinga za Gihara no kohereza bamwe mu basirikare bayo ahagana kuri Nyabarongo, hakurya yo kwa Muvoma no mu Nzove.

Ni ukuvuga ko umugezi wa Nyabarongo wonyine n’igishanga cyawo ari byo byonyine byatandukanyaga ingabo za FPR zari muri Gitarama n’izari muri Kigali. Ni ukuvuga ko umujyi wa Kigali wari umaze kugotwa. Bishatse kuvuga ko Inzirabwoba kugirango zisohoke muri Kigali zagombaga kubikora zirwana. Etat-major y’Inzirabwoba yateguye igikorwa cyo gusohoka mu mujyi wa Kigali. Icyo gikorwa cyagombaga gushyirwa mu bikorwa mu ijoro ry’iya 4 rishyira iya 5 Nyakanga 1994 cyahawe izina rya OPERATION CHAMPAGNE.

Abayobozi bakuru b’ingabo b’ingenzi bahawe amabwiriza n’uburyo icyo gikorwa cyagombaga kugenda kuva tariki ya 2 Nyakanga 1994. Icyo gikorwa cyateganyaga gupfumurira ahantu habiri. Aha mbere h’ibanze hari guca ku kiraro cya Nyaruteja ugana Runda-Gihara na Taba.

Aha kabiri hari uguca ku kiraro cya Nyabugogo ukerekeza i Rushashi uciye mu Nzove. Kuri buri nzira hagenewe imitwe y’ingabo yagombaga gupfumura mu birindiro by’Inkotanyi igafungura inzira n’indi mitwe igomba gusigara inyuma ngo ikingire abaturage bashobore guhunga.

Icyo gikorwa kandi cyateganyaga ko ingabo ziri muri icyo gikorwa zisuganya zimaze guca mu birindiro bya FPR zigashinga ibirindiro zikurikije ibirindiro by’izindi Nzirabwoba zari muri Gitarama mu burengerazuba bwa Nyabarongo no mu gace k’imirwano ka Rulindo mu burasirazuba bwa Nyabarongo.. Kuri Mont Kigali ho imirwano yarimo kubera ku muhanda uva i Nyamirambo ugana ku kiraro cya Nyaruteja.

Ku rundi ruhande rwa Nyabarongo, ingabo za FPR kuva nyuma ya saa sita tariki ya 2 Nyakanga 1994 zakoreshaga uko zishoboye kose ngo zifate Runda ahahuriraga umuhanda ujya i Gitarama n’undi ugana i Gihara na Taba uvuye ku Rugarika. Inzirabwoba zakomeje kwihagararaho kuri iyo nzira ndetse hari n’ibihumbi byinshi by’abaturage bari babuze aho bahungira. 

Muri uwo mugoroba w’iya 3 Nyakanga 1994 yari ishinze ibirindiro ku mpinga ya nyuma y’uwo musozi hejuru ya Giticyinyoni. Naho Compagnie ya 52ème Bataillon yo yari mu Nzove ahari umuhanda wa kera ujya i Shyorongi. Abagombaga gusohoka muri Kigali bose bagombaga guca aho hantu.) FPR yari ifite ibirindiro byarimo abasirikare wagereranya na Compagnie imwe (barenga ijana gato) imbunda zabo nini zari zitunze ku muhanda wagombaga gukoreshwa mu ihunga ry’Inzirabwoba. Iruhande rwaho haragenzurwaga ku manywa ariko nijoro habaga hari abasirikare. Ibindi birindiro by’ingabo za FPR bijya kungana na Compagnie byari  muri 6 Km ku kiraro cya Nyakabingo kuko akarere k’imirwano ka Rulindo bari bashinze ibirindiro ku kigo nderabuzima cya Rutonde muri 1 km uvuye ku kiraro cya Nyakabingo.

FPR kandi yari ifite abandi basirikare benshi ku musozi wa Kanyinya hatari kure y’aho Inzirabwoba zagombaga guca zihunga Runda no kuri Mont Kigali, bamwe muri bo bafashe umwanya wo kwitegura no gutanga amabwiriza. Nyuma baza kubangamirwa n’uruvunganzoka rw’abantu ntabwo bashoboye kugera ku basirikare babo ku gihe.) Icyari gisigaye cyari ukuvugana n’abandi  kuko Leta yiyise iy’Abatabazi yari imaze gutsindwa itangiye kubwira abaturage kuyiherekeza bagahunga Iyenzi Nkotanyi.

Gen Kabirigi wo mu Nzirabwoba ati:. Abasirikare banjye b’imbere bari barangije guhura na bagenzi babo bo mu karere k’imirwano ka Rulindo. Icyari gisigaye byari ugushinga ibirindiro kuri icyo kiraro inzira ikaba irafunguwe. Nagumye mu birindiro byo kuri icyo kiraro ntegereje umushoferi wanjye n’abakuru ba za Compagnies banjye ntari nahaye amabwiriza y’ibiza gukurikiraho.

Ikivunge by’abantu cyakomeje kwisuka ubudatuza ijoro ryose. Mu rukerera urusaku rw’imbunda ziremereye ruvugira kure rwatangiye kumvikana, urusaku rw’ibisasu biturika rutangira kumvikana mu ijuru rya Kigali. Urundi rusaku rw’amasasu na za mitrailleuses rudafite ubukana bwinshi rwumvikanye hafi yacu. Ingabo za FPR zari zitangiye kugaba ibitero ngo zikurikire cyangwa zitangire abahunga.

Nagumye hafi y’ikiraro cya Nyakabingo kugeza saa tatu z’amanywa igihe imodoka za mbere zazaga. Muri icyo gihe imirwano yari yakwiriye hose mu nzira isohoka mu mujyi wa Kigali. Umunsi wose wo ku ya 4 Nyakanga 1994, abaturage ba Kigali bikoreye utwangushye bafite ubwoba babyiganaga muri iyo nzira itari irengeje metero 6 z’ubugari.

Bose berekezaga i Muhondo na Rushashi muri Kigali Ngali. Kuva mu 1990 kugeza mu 1994, Ingabo za FPR Inkotanyi zakomeje urugamba rwo kubohora igihugu, ndetse tariki ya 4 Nyakanga zibohora Kigali, zikiza abicwaga hirya no hino, zikomereza mu bindi bice nka nka Kabgayi yabohowe tariki ya 2 Kamena, Gitarama ku ya 13 Kamena na Butare hagati y’itariki 3-4 Nyakanga 1994.Ruhengeri ifatwa.

Ingabo  za MRND zari zimaze kuneshwa muri Kigali zarombereje inzira iziganisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zashakaga ubuhungiro n’amikoro yo kuba zakongera kwisuganya.Mu nzira aho zacaga zahitanaga abo zisanze, ariko Jenoside ikomeza nubwo muri rusange yasaga n’iyahagaritswe. Ingabo z’Inkotanyi zakomeje urugamba zibakurikirana kugeza ubwo zibohoje Ruhengeri,kuko yaje kubohorwa tariki ya 14 Nyakanga 1994, urugamba rwerekezwa ku kubohora iyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Tariki ya 17 Nyakanga 1994 nayo yaje kubohorwa, hasigara igice cyiswe “Zone Turquoise” [Perefegitura za Gikongoro, Cyangugu na Kibuye] cyari mu maboko yingabo z’u Bufaransa. FPR Inkotanyi ntiyari ifite intwaro zihambaye ahubwo yitwaje umuhate no guharanira ishema ry'igihugu z’Abafaransa zageze ku mipaka y’u Rwanda na Zaire mu gice cyiswe “Zone Turquoise”.Ku itariki ya 28, i Genève mu Busuwisi , Loni yashyize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda harimo gukorerwa Jenoside y’Abatutsi.

Ku itariki ya 19 Nyakanga: Hashinzwe Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.Ibi nibyo bikorwa bitandukanye by’ingenzi byaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda. Kwikubira igihugu no gukandamiza bamwe mu banyarwanda hashingiwe ku bwoko ,nibyo byatumye FPR ifata intwaro ikarwana na MRND itarashakaga  gusangira ubutegetsi.

Kubura ubumwe, kwimiriza imbere inda za bamwe, urwangano rurenze,ninabyo byatumye mu Rwanda habamo jenoside.  

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *