Gakenke : Ababyeyi barishimira Aheza Fortified food Ltd kuko yahinduye ubuzima mu mikurire y’abana babo
Abaturage bo mu karere ka Gakenke mu murenjye wa Ruli barishimira uruganda rwitwa Aheza Fortified food Ltd rukora ifu y'igikoma ihabwa abagore batwite ndetse n'abana bakiri bato aho bavuga ko urwo ruganda rwaje ari igisubizo kuribo kuko ngo abana babo bari mu mutuku, bigaragara ko batari bafite ubuzima bwiza nyamara kuri ubu abana babo ngo bakaba bameze neza babikesha ifu y'igikoma uru ruganda rukora.
Uru ruganda nubwo bigaragara ko rutangiye vuba rukizamuka ariko ibikorwa byarwo birigaragaza, rukorana n'ibitaro bya Ruli n'ibigo nderabuzima 9ndetse rukanafasha abatishoboye badafite ubushobozi bwo kwigurira iyofu, hariho abagore batwite abana n'abafite ubwandu bw 'agakoko gatera Sida, rukabasha kubaha ifu ifasha abana mu mikurire yabo kubuntu, ari naho bamwe mu babyeyi bafite abana bahera bashishikariza ababyeyi batwite n'abonsa kuyoboka iyofu y'igikoma kuko ari ingirakamaro kuribo.
Ati" Mbyara umwana wambere ntabwo nari narakamenya iyifu ikorwa n'uruganda aheza fortified food ltd nakoreshaga amafu nguze kw 'isoko, ariko ntwite uyu mwana mubona mpetse nibwo natangiye kujya nywa kino gikoma cyaramfashije ubu meze neza nta n'indi fu y'igikoma numva nkunze nk'iyi kuko yampinduriye ubuzima kuri njye ndetse no kubana banye ubu barakura neza nta kibazo ".
TWIZEYIMANA Etienne ni umwe mu bakozi bo mu ruganada Aheza Fortified Ltd akaba ari nawe utunganya iyi fu ikorwa nuru ruganda nawe yemeza ko iyifu ari ingirakamaro kubana kuko ituma bagira ubuzima bwiza.
Ati " Abana banjye najyaga mbajyana ku munzani nabapimisha ibiro nkabona nta gihinduka batiyongera, ntangira kujya mbagurira ifu y'igikoma ikorwa n'uru ruganda dore ko itanahenda nyuma nje kubasubizayo ngo ndebe ibiro byabo nsanga byariyongere ye nkaba nsanga iyifu ari ingirakamaro ku mikurire y'abana ubu bameze neza. "
MUSABYEMARIYA Clementine ni umubyeyi ukora akazi ko gutunganya imyaka muri Aheza Fortified Food Ltd avuga ko uru ruganda rwa mufashije rukamuha akazi bigatuma abasha kubona ibitunga abana be bakaba bakura neza.
Ati" Ntaraza gukara hano ntaho narimfite nakura amafaranga yo gutunga umuryango none ubu ndahembwa neza umwana wanjye w'imyaka itatu ntiyiyongeraga kuva namuha iyifu ariyongera ubu ni umusore, kera nabyumvaga kuri radio bavuga za sosoma tunywa igikoma cy 'amasaka gusa twahinze, none ubu abana bacu baranywa ifu nziza ikorwa n'uruganda Aheza Fortified Food Ltd".
NKORERIMANA Jean Christophe uhagararire koperative z'abahinzi zigemurira uru ruganda ibigori avuga ko ubu umusaruro wiyongereye kandi ko bishimira ko babonye aho bawuzana bakawubagurira ntibatahire kurya gusa.
Ati "Twarishimye cyane tubonye uru ruganda rwa Aheza Fortified Food Ltd kuko umusaruro wacu ntaho twabonaga tuwugurisha twahingiraga kurya no kunywa igikoma ariko nta mafaranga ahubwo igihe cyo kongera guhinga cyagera ugasanga turi gushakira mu rugo amafaranga yo guhinga nyamara ntayo twajyanyeyo, rero uru ruganda rwaradufashije cyane ubu tubona amafaranga kandi batugurira ku giciro gishimishije. "
HAKORIMANA Diane ni Agronom ukorana n'urugana Aheza Fortified Food Ltd ushinzwe gukurikirana abahinzi ndetse n'amakoperative, avuga ko bizeye umusaruro abahinzi bajyemurira urugana kuko abakurikirana umunsi ku wundi mubuhinzi bwabo kugeza basaruye.
Ati"Kubona ibigori byujuje umuziranenjye bw 'ibyo dushaka biragoye, bisaba ko twigira aho abahinzi bari, bagahinga tukabakurikirana tukizera ko umusaruro batuzanira ari mwiza wizewe kandi wujuje umuziranenjye ".
Umuyobozi w 'uruganda Aheza Fortified Food Ltd UWAMAHORO Diane avuga ko uruganda abereye umuyobozi rwibanda cyane mu gukorana n'abagore batwite n'abonsa kurinda umwana agize imyaka 2 bakimwitaho bityo bikarinda abana imikurire mibi.
Ati " Tubakurikirana kuba umubyeyi atwite kurinda umwana agize imyaka 2 tureba umunsi kuwundi uko ubuzima bwabo buhagaze kandi kuri ubu hari impinduka kuko hari imikurire yahindutse kuri abo bana bitewe n'ifu y'igikoma dukora ".
Akenshi usanga inganda zikora amafu n'ibindi bitandukanye inshingano zabo ari ugucuruza ibikorwa byabo gusa, ariko uruganda Aheza Fortified Food Ltd rukaba rufite umwihariko wo gufasha ndetse no gukurikirana abagore batwite ndetse n'abana mu buzima bwabo bwa buri munsi by'umwihariko bakita ku mikurire y'abana ngo bagire ubuzima bwiza. "
Abajyemurira umusaruro w 'ibigori Aheza fortified food ltd bavuga ko yaje ari igisubizo Ku bahinzi baburaga aho bagurisha umusaruro wabo ukabahombera
Ababyeyi batunganya imyaka imyaka ikorwamo ifu muruganda rwa Aheza fortified food ltd bashimira akazi bahawe ndetse ko n 'imibereho myiza y'abana babo babikesha uru ruganda
Marie Louise MUKANYANDWI