kayijukaBuri munyarwanda wese arasabwa gushyigikira Bibiliya kugirango itazabura mu Rwanda.

 

Mu gihe  Bibiliya ari igitabo gisomwa cyane mu Rwanda ndetse no kwisi muri rusange, umuryango wa Bibiliya mu Rwanda(BSR) ufite impungenge ko hatakize igikorwa mu maguru mashya, iki gitabo cyaba kitakibasha kugaragara muri iki gihugu cy’ u Rwanda.

Mu itangazo umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wageneye abanyamakuru  uremeza ko abaterankunga bafashakaga uyu muryango kugeza mu Rwanda Bibiliya bagenda bagabanuka bikaba bigaragara aho mu myaka itatu ishize amwe mu mafaranga yageraga muri uyu muryango yamanutse cyane aho yavuye ku bihumbi maganatandatu y’amadorari(600.000 $) akaba ari ku mafaranga ibihumbi Magana atatu by’amadorari(300.000 $) mu mwaka.

kayijuka

          umunyamabanga mukuru wa BSR Bwana Kayijuka Emmanuel yasobanuye byinshi kugiciro cya za Bibiliya

Kugabanuka kw’inkunga bikaba ngo byaratewe ahanini nuko hamwe na hamwe mu bihugu byabo ukwemera gushingiye k’ubukirisito kugenda gukendera gahoro gahoro , bamwe bagahitamo gutera inkunga ibindi bitari Bibiliya cyangwa inkunga batanga zigaherekezwa n’amategeko adashyigikira Bibiliya.

Nyuma yo kwiga no gusesengura ibi , Umuryango wa Bibiliya wasanze ari ngombwa guhamagarira mu maguru mashya abakunda Bibiliya bose kugira uruhare mu kuyishyigikira badategereje ko ibura ngo babone guhaguruka.

Ubu abanyarwanda bose bakoresha itumanaho ritandukanye yaba MTN, TIGO ndetse na AIRTEL bafite gutera inkunga uwo muryango aho inkunga yawe uyitanga ukoresheje ikoranabuhanga aha wakwandika *533*1 umubare w’amafaranga wiyemeje gutanga# maze ugakanda YES ubundi ugakwirikiza amabwiriza.

Ubusanzwe intero y’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) ni ukugeza ibyanditswe biziranenge kuri buri muntu mu rurimi n’imyandikire ashobora gusoma no gusobanukirwa kandi ku giciro kimushobokeye , ushishikariza buri wese gushyigikira Bibiliya kugira ngo itazigera ibura mu gihugu cy’ u Rwanda.

U Rwanda nta bushobozi ruragira bwo kwikorera Bibiliya dore ko ubu Bibiliya ziva mu gihugu cya Koreya y’amajyepfo bityo Bibiliya ikaba iba iri ku giciro cyo hejuru cyane. Niyo mpamvu buri munyarwanda wese inkunga ye ikenewe.

BISERUKA jean damour

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *