rutabingwaUrugaga rw’Abavoka ruratabaza Perezida Kagame

Me Rutabingwa Athanase yanze kurekura intebe nyobozi y'urugaga rw'Abavoka mu Rwanda.

Inkuru ikomeje kuba kimomo ko bamwe mu bavoka bagize urugaga mu Rwanda batishimiye ukuntu habayemo Coup d'etat kandi bari bitoreye umuyobozi wabo.Abo twaganiriye bagize bati:Nigute tuzahagarara imbere y'umuntu tumwigisha amategeko natwe tutayubahiriza?Ikibazo cyavutse

 ku itariki 12/06/2015 ubwo habaga amatora y'umukuru w'urugaga rw'abavoka mu Rwanda. Abavoka bamwe twaganiriye bagize bati:Ayo matora tukaba twarayitabiriye tukanakurikira imigendekere yayo; Dukurikije uko ayo matora yabaye mu mucyo, Umunyamabanga w'Urugaga ahamagara umwe ku wundi, uhamagawe agahabwa ikarita y'itora, agatorera imbere y'abavoka bose bari mu nama, nyuma amajwi akabarirwa aho imbere yabose. Uwatsinzwe agashimira uwatsinze akanashimira n'abavoka bose bamutoye nabatamutoye.Abavoka bati:Tumaze kubona nyirabayazana y'intugunda ari inyandiko mvugo yasohowe n'umunyamabanga w'urugaga, Me Bimenyimana Eric ikubiyemo ibinyoma bidahuje na gato n'uko amatora yagenze, kuko mu byukuri yabaye mu mucyo no mu bwisanzure.Bakomeje bagira bati:

rutabingwa

                                Me. Rutabingwa ucyuye igihe

Tumaze kubona ko iyo nyandiko mvugo ariyo yabaye intandaro yo gushora urugaga mu manza hagahita hatangwa ibirego RAD 0006/15/HC/KIG na RAD 0007/15/HC/KIG zaciwe n'urukiko Rukuru/Kigali, urwa mbere kuwa 09/07/2015 naho urwa kabiri kuwa 06/08/2015 abo mur'izi manza Me Rutabingwa Athanase, wari umukuru w'urugaga wanayoboye amatora yashakaga ko ibyavuye mu matora y'umukuru w'urugaga rw'abavoka byaseswa. Me Rutabingwa kuki bagenzi be bamukemanga?kuki ari nawe wayayoboye, akanasaba ko urugaga rwatsindwa kandi ariwe wari umuyobozi warwo.

 Ibi byose ni akagambane kari hagati y'umunyamabanga w'urugaga na, Me Bimenyimana Eric wakoze inyandiko mvugo, abatanze ibirego bayishingiyeho, n'uwari umukuru w'urugaga Me Rutabingwa Athanase waje kwemera amakosa ye mu rukiko bose bagambiriye ikintu kimwe gusa, gusesa amatora.Icyatunguranye ni uko mu rubanza RAD 0007/15/HC/KIG rwaciwe n'urukiko rukuru/Kigali kuwa 06/08/2015 ko urugaga rutsinzwe n'amatora asheshwe nk'uko byasabwaga na Me Mugisha Richard waregaga, binashimangirwa na Me Rutabingwa waregwaga. Abavoka bati:

Tumaze gusesengura ibyo urukiko rwashingiyeho ruvuga ko urugaga rutsinzwe ko n'amatora agomba gusubirwamo, tumaze no gusuzuma amategeko urukiko rwashingiyeho rufata iki cyemezo;

Tumaze kubona amategeko atemera ko uru rubanza rujurirwa, nk'uko urukiko ubwarwo rwabishimangiye mu gika cya nyuma cy'uru rubanza, nyamara twe tukaba kitaratunyuzwe turasanga nta buryo twagaragazamo inenge tubonamo usibye mur'iyi nyandiko.Abavoka bati:Mbega akarengane gakabije.Abanyamategeko bishe amategeko nkana pee!! ubuse amatora aseswa ate kandi yarabaye ku mugaragaro?Iyo dusuzumye impamvu ikirego cyatanzwe, n'uwagitanze dusanga urukiko rwaranyuranyije n'itegeko rishyiraho urugaga rw'abavoka mu Rwanda aho rwemeye kwakira ikirego cya Me Mugisha Richard aregera ko hari amategeko atarubahirijwe nyamara kandi ibi bitari mu nshingano ze, kuko nk'uko bigaragara, mu ngingo ya 4 y'iri tegeko urugaga nirwo rufite inshingano yo kureba ko amategeko yubahirizwa, si avoka kugiti cye;Uru rubanza runyuranyije n'ingingo ya 62 y'amategeko ngengamikorere y'urugaga aho urukiko rwemeje ko Me MUGISHA Richard afite inyungu mu gihe atigeze agaragaza ku giti cye uburenganzira bwe bwirengagijwe muri aya matora. aho yashatse kugaragaza ko hari uburenganzira bw'abandi butubahirijwe avuga ko babujijwe gutora nk'aho bo batari bafite uburenganzira bwo kubyivugira ngo babiregere.

 

Uretse kandi kunyuranya n'ingingo ya 62 tumaze kuvuga haruguru, urukiko rwirengagije ibiteganywa n'ingingo ya 2CPCCSA. Aha tukibukiranya ko inyungu igomba kuba ari y'umuntu ku giti cye atari iyabandi muri rusange (Interet personnel et direct) kandi tukanibukiranya ko itegeko riri hejuru y'amabwiriza cyane ku kibazo cy'ububasha n'inyungu by'urega ari ikibazo kijyanye na "procedure" bityo itegeko rigena imiburanishirize y'imanza ariryo ryagombye gushingirwaho.

 

 Hari amakosa yakozwe na Me Rutabingwa Athanase waje kwishinja abigambiriye mu rukiko, ariko ntibyagombaga kuba impamvu yo gusesa amatora mu gihe abakandida ubwabo nta kibazo bafite, ndetse n'urugaga nta kibazo rufite.Urukiko rwaraciye urubanza rumeze nko guhana urugaga n'abavoka muri rusange kuko kugaruka mu matora bizateza igihombo kandi mu by'ukuri nta makosa yakozwe yatuma bazongera kugira ibyo batakaza mu gihe hazaba habaho andi matora;

Nk'uko kandi twari twabisobanuye n'iyo hari kuba amakosa muri rusange, ntabwo Me Mugisha Richard ku giti cye yari kugira uburenganzira bwo kurega ngo amatora aseswe mu gihe nta kibazo ku giti cye yagize mu matora, kuko ibirego birebana n'inyungu rusange (interet collectif) bitangwa n'abahagarariye amashyirahamwe bireba, nk'uko n'abahanga mu mategeko babisobanura.

Dukurikije ko umushingamategeko yashyize ibyemezo by'urugaga mu byemezo by'ubutegetsi (decisions d'ordre administratif) kuko yategetse ko biseswa bigomba kuburanishwa mu manza z'ubutegetsi, twumva ibiteganywa n'ingingo ya 336 y'itegeko rigena imiburanishirize y'imanza zimbonezamubano,iz'ubucuruzi, iz'umurimo n'iz'ubutegetsi bigomba gukurikizwa.

Twe tubona kuba amategeko ngengamikorere y'urugaga rw'abavoka anyuranyije n'ingingo ya 93 y'itegeko nshinga kuko avuguruza itegeko, aha mu ngingo ya 62 ateganya iminsi itanu yo kuregera urukiko mu gihe itegeko rigena imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'umurimo n'izubutegetsi mu ngingo ya 336 itegenya igihe cy'amezi atandatu cyo kuregera urukiko mugihe utishimiye icyemezo cy'ubuyobozi, kandi abanje gutakamba.

Twe dusanga uru rubanza runyuranyije n'itegeko rigena imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi,iz'umurimo n'izubutegetsi mu ngingo ya 7 niya 8 kuko urukiko rwaciye urubanza ku kitaregewe aho rwemeje inzibacyuho bitarigeze biregerwa cyangwa ngo biburanweho.Ibi biba bifite ingaruka zo kuba urukiko rwayigena ku buryo budatunganiye urugaga, nyamara iyo biza kugibwaho impaka aribwo urukiko rwari guhabwa umucyo w'igihe gikwiriye.Kimwe  n'ibyo tumaze kuvga mu ngingo ibanziriza iyi, ibyakozwe n'urukiko rukuru tubona binyuranyije cyane n'amategeko ngengamikorere y'urugaga kuko icyemezo urukiko rwafashe cyo gushyiraho ugomba kuyobora inzibacyuho mu rugaga mu gihe cy'amezi atatu kugirango ategure amatora nticyaregewe ngo kigibweho impaka.Ibi rero tubona bishobora kubangamira imikorere y'urugaga rw'abavoka mu Rwanda kuko gushyirirwaho uruyobora  n'urukiko bitasabwe,bitanagiweho impaka n'impande zose byatumye twe nk'abarugize tubona ko uwashyizweho nta kizere cyane ko tunenga imyitwarire yagiye agaragaza mu nzego zitandukanye z'urugaga,aho yagiye agaragaza agasuzuguro gakabije no kubogama mu buryo bugaragara.

 

Ingero z'ibi tuvuga ni nyinshi, ariko cyane cyane twavuga nk' abavoka mu nama rusange,n'imyitwarire yagaragaje muri comission de dicipline ayoboye nkuko byagaragajwe nabayigize .Mu rwandiko rwabo rwo kuwa 11 Gicurasi 2015 bandikiye uwari umuyobozi w'urugaga Me Rutabingwa Athanase bamusaba gushyikiriza icyo kibazo inama rusange y'abavoka, ariko we arugira ibanga kugeza kuri uyu munsi, bikaba bitumvikana rero ko uwo ariwe muyobozi washyira ibintu mu buryo.Dukomeje kuvuga kur'izi nshingano Me Mugeni Anita yahawe n'urukiko zo kuyobora no gutegura amatora mu gihe cy'amezi atatu, dufite impungenge zikomeye ko mu gutegura aya matora kubera ko yamaze kugaragaza ko afite ibyo apfa n'umwe mu ba kandida, nk'uko bigaragarira mu rwandiko rwanditswe na comission de discipline twavuze haruguru, bityo hakaba hari impungenge ko mu gutegura amatora ashobora kubogama,bikongera gushora urugaga mu manza zitari ngombwa.Ibi bifite ingaruka z'uko Me Mugeni Anita kuba yaravuzwe mu izina rye, aramutse agize ikibazo aricyo cyose mur'iyinzibacyuho gituma adakora izo nshingano yashinzwe n'urukiko byasaba urugaga gusubira mu rukiko gusaba undi muyobozi wamusimbura.Gutumiza inama rusange y'amatora y'umukuru w'urugaga mu gihe cy'iminsi cumi n'itanu giteganywa n'itegeko ( ingingo ya 8 y'amategeko ngengamikorere y'urugaga rw'abavoka) kugirango tuve mu gihirahiro, twirinde andi makosa ashobora gukorwa mur'iyi nzibacyuho hagendewe ku marangamutima y'uwo muyobozi urukiko rukuru rwashyizeho, inyungu bwite ya bamwe, no kudashyira imbere inyungu z'urugaga. Gushyiraho ingamba zose zatuma amatora aba mu mucyo, ku mugaragaro kandi mu bwisanzure, haba mu kuyategura ndetse no mu kuyayobora.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *