kibwaADEPR ishyamba rikomeje gushya ryabuze urizimya!!!

Ikinyamakuru Ingenzi cyongeye kwihurira n'akarengane kavugwa muri ADEPR ubwose ko bacaga ibikuba none nabo bakaba biyemereye ko bugarijwe barabigira bate?ntawavuga itorero ry'Imana tuvuga abarizambya,tuzabavuga kuko nicyo dushinzwe.

Bazatanga ruswa dutange ukuri batsindwe.

 Pasiteri Kaboyi Hagayi kwamburwa ururembo rwa Gasabo muri ADEPR

Hagayi ati:Ntawuhaye ashobora kunyirukana mugihe uwacu Sebagabo Leonard ariwe wansabiye  guhabwa akarere ka Gasabo ntanze ifaranga ryanjye!!! Hagayi we yasizoye ngo n'ubwo bashyizeho itsinda ry'Abapasiteri bo kumusuzuma mu makosa akora ngo ntabwo ashobora kwemera kwegura kuko amakosa ye ntabwo arenze ayabamukuriye.

kibwa

Hagayi Kaboyi yari asinziriye abeshya abantu ntabwo yasengaga Imana

Nyirarunyonga baramubwiye ngo akunda abagabo arangije ati:Ahaaa!! ubuse niyo umuntu atoye biba ikibazo kokoooo!!!!Ubu noneho ikinyamakuru ingenzi kiyemeje guhera mu mujyi wa Kigali kikazenguruka intara kuko kunyereza ifaranga no gukumira abagenzuzi byateje ishyamba.

Abakamiye nyobozi ya ADEPR nabo batangiye kwamburwa imyanya baganishwa mu mashuriatunguranye.Ubwo rero wowe Sibomana  bwira Hagayi nabandi muzinge utwangushye mtange imyanya.

Ubwo inkuru yabaga kimomo nahamagaye Pasiteri Hagaye ngo mubaze ukuntu yataye inshingano zo kuvuga ijambo ry'Imana? ambwira ko ari mu masengesho.

Mpamagara Pasiteri Rurangirwa Emmanuel uyobora umujyi wa Kigali mubaza ku bibazo bivugwa mu karere ka Gasabo mu itorero rya ADEPR?Pasiteri Rurangirwa aho yabereye naramushimye kuko twavuganye kuri telefone ye igendwa ariyo  0788302557 hari tariki ya 10ukwakira 2015 sa mu nani zuzuye,ubundi yajyaga yanga kuvugana n'itangazamakuru.

Twamubajije ikibazo kigendanye n'amabaruwa yandikirwa aregerwa Hagayi Kaboyi?Rurangirwa yagize ati:Ubu twashyizeho itsinda ry'Abapasiteri bo kugenzura amakosa ya Kaboyi Hagayi.Twamubajije icyo bazakora nibiramuka bimuhamye ibyo aregwa?Rurangirwa yavuze ko bizigirwa hamwe muri nyobozi agafatirwa ibihano.Hagayi yagabiwe akarere ka Gasabo mu itorero rya ADEPR avuye mu karere ka Rulindo nabwo akemangwa.

Hagayi aregwa kurya amafaranga amaparuwase yo kubakira abacitse ku icumu akayarya,kandi avuga ko Sebagabo azakoresha biro ikamukingira ikibaba.Hagayi aregwa kurenyanya abapasiteri no kubarenganya.Wagaya se uyobora akarere ugasiga uyobora ADEPR ku rwego rw'igihugu.

Ikindi kibazo kiri mu mujyi muri ADEPR ni uwitwa Ntakirutimana Frorient uyobora akarere ka Nyarugenge ukurikiranyweho ubuhemu yakoze mu karere ka Ngoma mu murenge wa Jarama.Ahandi ruzingiye rutazanazinguka muri ADEPR ni hagati ya Demobu Pasiteri Karangwa na Mutuyemeriya ushinzwe ubutunzi bwa ADEPR.Karangwa nakugira inama yo kuba umugabo kuko niwotswa igitutu ukamera nka perezida Habyarimana wari waranze amashyaka menshi nyuma akaza kuyemezwa no gukunda intebe nyobozi usahasiga ibaba.

Karangwa yareze ikinyamakuru Gasabo umunsi wo gutekinika biranga kuko nyiri ikinyamakuru Gasabo yari yacanye ku maso abwira RMC ko adashaka uwitwa Bahati umwe mu bagize ruriya rwego ,kuko iteka akemangwa na bagenzi be b'abanyamakuru.Isi ntisakaye buri wese yanyagirwa .Ivugabutumwa ryubakiye ku bihuha n'ibinyoma ntiriramba.

Umushumba uragira inka mu rwuri nuragira abakirisitu mu rusengero uba afite akazi gakomeye ninde?kwibeshya cyane nibyo byubatse Hagayi bituma akora amakosa.Niba Hagayi yiyambaza Sebagabo Leonard nawe wiruka atazi iyo ava niyo ajya biramumarira iki?Twiyemeje kuvugira abakirisitu barengana .none inkuru ibaye impamo.amakosa yugarije ADEPR.

Ikinyamakuru ingenzi cyakunze kuvugira abakirisitu bo mu itorero rya ADEPR kubera ibibazo batezwa na nyobozi yabo ,nyuma bakiyamamura ngo bararengana none byageze aho nabo bemera ko uburo buri kumwe n'urumafu.Iyi nimwe mu ntwaro izakiza ADEPR .

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *