mave1Menya kandi usobanukirwe umuziki nyarwanda na Ingenzinyayo com

Umuziki nyarwanda ugira byinshi wigisha hafatiwe kucyo umuntu akunda cyangwa kucyamubayeho cyaba cyiza cyangwa cyibi.

Ubu turi k'umuhanzi w'umunyarwanda witwa Mavenge Sudi.Uy'umuhanzi wamamaye mu muziki nyarwanda,ubu ngo yongeye yagarutse mu nganzo ye yanyuze benshi.

mave1

                        Umuhanzi nyarwanda Mavenge ataramiye abakunzi be

Mavenge yatangiye kwinjira mu muziki nyarwanda mu 1986.Mavenge mu kiganiro n'ikinyamakuru ingenzinyayo.com yatangaje ko indirimbo ye ya mbere yayisohoye mu 1997.Indirimbo ye ya mbere ari nayo yakunze cyane yayise KUMUNINI''' Iy'indilimbo murayibuka aho urukundo rwamukuye ku Rwesero rukamujyana Kumunini.

mave2                                           Mavenge akora mu nganzo

 Ibihe bitandukanye by'umuziki wa Mavenge byibandaga kuguha agaciro abakunzi be. Ingenzinyayo com Mavenge umuziki w'ubu n'uwo hambere nibimwe cyangwa hari itandukaniro?Mavenge ati:Umuziki wa kera wabaga urimo byinshi kandi icyerekana ko ntaho bihuriye abubu ntabwo bazi gucuranga gitari,ikindi umuziki wabo urangira vuba.

Indirimbo zo hambere zabaga ari igihangano cyimbitse ,ikaba ari nayo mpamvu ziramba zigakomeza zigakundwa n'umukuru ukanasanga n'umuto nawe yazikunze. Ingenzinyayo.com ko abantu bavuga ko indilimbo zo hambere zabagamo ubutumwa bwimbitse nawe niko ububona cyangwa ni uko ubyumva?Mavenge ati: Nanjye ni uko mbyumva kuko abo hambere binjiraga mu nganzo  bityo bigaha agaciro abo baha ubutumwa. 

Mavenge we asanga abo uhangira ari abanyagihugu kandi ninabo baba barebwa n'ubwo butumwa.ingenzinyayo kuki utagitanga ibitaramo kandi wari ufite abakunzi benshi?Mavenge ati: Ubu ndategura ibitaramo ,kandi  buri mukunzi wanjye wese ndamutumiye.

Ubuhanzi bwa Mavenge  bubamo ibihangano byimbitse niyo mpamvu bwagize abakunzi benshi.Ubu Mavenge  ubu arategura gushyira ahagaragara indilimbo yise Rwanda -Kimararungu avugamo Rugamba Cyprien ukumvamo Sebanani Andre hamwe n'abandi benshi bakunzwe mu Rwanda.

Abakunzi ba Mavenge bamenye ko inzitizi zimubuza gushyira hanze ibihangano bye ,ko bamufasha akazabereka  ibyo bihangano mu minsi ya vuba. Mavenge yahimbye iyitwa Simbi nayo yarakunzwe yongeraho Gakoni k'abakobwa n'iz'indi nyinshi.

Abakunzi ba Mavenge mu mufashe kugirango abereke ibihangano ababikiye mbere yuko uy'umwaka urangira .

ingenzinyayo.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *