mukasongaNyarugenge abamotari baratabaza

Rusimbi Charles yanze kurekura na n'ubu aracyategeka ko amashyirahamwe y'abamotari agomba kumutura nko mu gihe cya Simoni.Umwenda wambarwa nutwaye moto utangwa na Tigo nicyo gisasu kuri Rusimbi.Yigize umukuru w'amashyirahamwe cyangwa amakoperative yose kugeza no ku bana bacuruza ibinyamakuru. Itangazamakuru ryo rirasanga Rusimbi agomba kureka kwivanga mu micururize yabyo akajya kuzunguza abatwara za moto gusa.

mukasonga

                                   Mukasonga yatereranye abamotari

Gutabaza n'ijambo rikomeye cyane .Umuntu wese aho ari ku Isi iyo yatuye akavuza induru aba ashaka umutabara. Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto babarizwa muri zone ya Nyamirambo baratabaza kubera akarengane bakorerwa na bamwe bitwako bashinzwe umutekano wabo cyangwa kurba ko basoze.

se                      nguwo Rusimbi ikibazo mu makoperative

Ntarinjira mu nkuru nyir'izina nagirango mbamenyeshe ko hari amwe mu makoperative yandi atwara abagenzi kuri za moto yamaze gutera imbere no gutuza kubera uko bayobowe.Iyo n'iyitwa Abahuza ibarizwa Kicukiro.Ahari ikibazo gikomeye ni ahazwi ku izina rya ERP.iyi parikingi ihura n'ikibzo gikaze kuko abo biyise inkeragutabara bazengereje abamotari babaka ruswa babona polisi ishami rya Trafic bagahita bashaka uwo bapakirira moto ngo berekane ko bakora neza.

Ruswa yo bayigize icyayi n'aho kurenganya babigize ifunguro rya sasita na n'ijoro. Abo ba motari bigeze kugira ikibazo batezwaga na Rusimbi yitwaje ko ashinzwe urubyiruko mu mujyi wa Kigali kandi ari umusaza urimo ujya muri pansiyo.Ubu rero hakaba havugwako abo bitwa inkeragutabara bafite za moto zabo zitagira ibyangombwa zikorera ERP zikamanuka Rwarutabura zigakomeza Mageragere.Izi zaba ntawazikoraho nta n'ubwo zisora nta n'ubwo uzitwara agira permis bitwa ba sakintu!!.m2                                                

Mu gitondo abo bitwa ko bashinzwe umutekano baba bawuhungabanyije kuko baza bagurukira hejuru kugirango umumotari atangire akazi abanza kubaha igihumbi. Nyabugogo ho wagirango ni murutumva amategeko kuko babwira umumotari ko bazamuzanira ibyangombwa muri RURA ukwezi kugashira ukundi kugataha ntagikozwe  bamubwira ngo bizaza akamera nk'aho yikopesha yaratanze aye.

m3

m1

Nyabugogo babashyize mu kaziga kugirango babashe kubishyuza.Umumotari we ati:Twe ntabwo twanga kwishyura umusoro cyangwa gutanga umusanzu ,ahubwo ni uburyo batwishyuzamo.Umumotari ati:Twarasakuje ngo badukize Rusimbi nyuma umujyi wa Kigali utubwira ko atazagarukamo ,ariko n'ubu Rusimbi yariziritse yanze kuva mu b'abamotari. Abavangira Leta ntibabura koko na Rusimbi akomeze azunguze abakora imirimo itandukanye ajijisha.

Ubu rero umwambaro utangwa na Tigo unyura kwa Rusimbi nta n'ubwo haramenywa icyo uwambaye agomba guhabwa. Abashinzwe abamotari ni mutabare.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *