ga1Ndahimana Gaspard Rwiyemezamirimo ufite icyerecyezo.

Enterprise Rwiyemezamirimo Gaspard n’imwe mu makampani  y’intanga rugero akorera mu Karere ka Nyarugenge, mujyi wa Kigali, ikaba yariyemeje gukora imirimo yose igendanye no kurwanya kwangirika kw’imihanda, n’isuku mu biro. kubera ibikorwa by’indashyikirwa imaze kugeraho no ubunyangamugayo buyiranga mu bakozi bayo ni byo bituma igira icyerekezo.ga1

                  Umuyobozi mukuru wa (ERG) Bwana Ndahimana Gaspard

Nyuma yaho Perezida w’Igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame atangarije ko abantu bagomba kwihangira imirimo mu rwego rwo  kwiteza imbere, no guca ubushomeri  bwiyongera buri mwaka bakareka no guhanga amaso Leta  bashaka akazi kandi nayo ubushobozi  bwo guhaza isoko ry’umurimo mu Rwanda itabufite, izi nama akenshi umukuru w’igihugu yazigiraga urubyiruko kuko umubare munini w’abashomeri ariho ubarizwa kandi ukaba wiyongera buri mwaka.ga2                

Aha niho hagiye hagaragara ba Rwiyemezamirimo bihangira icyo gukora cyabateza imbere, kigateza imbere, abaturage kandi kigagirira akamaro na Leta muri rusange. Leta kandi yagiye yunganira aba ba Rwiyemezamirimo ibashyiriraho ikigega PDF kugirango kibafashe mu kunoza imishinga yabo.

ga3

Ni muri urwo rwego Barwiyemezamirimo bagiye bigaragaza mu kwihangira imirimo inyuranye igikuru aruko ibateza imbere bakava mu bushomeri. Ariko muri bamwe ba Rwiyemezamirimo bagiye babyitwaramo nabi akenshi ukumva mu itangazamakuru ngo Rwiyemezamirimo runaka ,watunganyaka cyangwa wubakaga, wakamuraga igishanga se ngo yambuye abo yakoresheje dore ko babaga bakoresheje rubanda rugufi, aha byagezeho Barwiyemezamirimo umuntu akabafata nk’abambuzi.

 Ngo umukobwa akora amakosa ari umwe ariko agatukisha abakobwa bose, Muri uku kwambura no kwitwara nabi, hari na Barwiyemezamirimo bagiye bitwara neza muri iyo mirimo yabo bakuzuza inshingano baba basezeranye mu gihe baba bapiganira isoko. Iyo bapiganira isoko baba berekanye amafaranga bazacyenera harimo nayo guhemba abakozi.

  ENTERPRISE RWIYEMEZAMIRIMO GASPARD ni kampani ifite ikicaro mu Karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali ikaba n’imwe mu ma Kampani yitwaye neza kuva yatangira kuko nta kibazo cy’ubuhemu byaba mu bakozi, cyangwa abayikoresha cyagaragaye ikaba arimwe mu ma kampani yitwara neza mu mirimo yayo iba yatsindiye kandi ikarangwa n’ubunyangamugayo.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi mukuru w’iyi kampani ariwe NDAHIMANA Gaspard  tumubajije ibanga akoresha ryo kuba inda shyikirwa, yadutangarije ko icya mbere ni kubaha akazi uba watsindiye  ukagakora neza, ikindi ukubaha nabo ukoresha kuko aribo batuma agazi kagenda neza, ati iyo wubashye abakozi bagukorera neza wazanasaba ni soko rindi ukabasha kuritsindira kuko nta manyanga aba akuvugwaho, ati ibanga ni ukunyurwan’ibyo urotse.

 Yakomeje adutangariza ko iyo Kampani yatangiye 2006 itangirana abakozi 2 bakora ibijyanye no gutwara ubutumwa (courier) ikabugeza aho bugomba kugera mu gihe gito kandi bufite umutekano  kandi bagakora n’isuku (Cleaning).muri za Biro zitandukanye.

 Mu mwaka wa 2012 baje kubona amasoko menshi kubera ikizera bagiye bagirirwa n’abakiriya babo bagashobora gutsindira amasoko, akazi kariyongereye bituma n’abakozi biyongera bava kuri babiri bagera kuri mirongo irindwi ari nabo akoresha kugeza ubu.

Kampani Enterprise Rwiyemeamirimo Gaspard (ERG) Ubu ikora imirimo ingendanye na za office nko gutwara ubutumwa gusukura office, gutubura inyandiko (fotocopy) no gutunganya ibitabo (Binding) n’isuku ku bitaro, ikindi kandi no mungo basukura amakaro,bahanagura amatapi bakanatunganya za Garden.

Mu bitaro nk’uko umuyobozi abivuga bakora  amasuku ku Bigo Nderabuzima byo mu Karere ka Nyarugenge aribyo, Ikigo Nderabuzima cya Muhima, icya Kabusunzu n’icya Butamwa.

Mu rwego rw’ibidukikije: iyi Kampani itera ibyatsi byo mu bwoko bw’inteja ku mihinda bikayirinda  isuri itengura imihanda ikangirika, bagasukura za rigore, bakanakubura, imwe mu mihanda bakoze hari RP- Miduha I Nyamirambo na Avenue Mutwe – Gereza na Gereza – Marato ariho twabasanze bakora.

Umwe mu bakozi b’iyi Kampani twazanze mu kazi, twamubajije ibyo iyo Kampani ya mumariye adutangariza muri aya magamb; ati uyu Rweyemezamirimo aragahoraho yadukuye mu bushomeri aduha akazi, ubu tubashe kwicyemurira ibabazo by’ubuzima busanzwe ntawe dusabye, aha batanze urugero rwa Mutuelle de Sante, kwiyambika, guhaha n’utundi tubazo tuba mu miryango.

Mu gusoza twamubajije Intego ye uko yifuza Kampani ye urwego yageramo, yadushubije agira ati; intego yanjye nuko iyi Kampani yagira ibikoresho bihagije ikajya ijya ku isoko mpuzamahanga, ikagira n’abakozi bafite ubumenyi ikaguka ku buryo yajya ijya mu ipiganwa mu gihugu cyose agaha abantu benshi akazi.

Ikindi yifuza kugeraho n’isuku muri rusange aho yifuza  ko imijyi yacu yasa neza ifite isuku nk’iyo mu mijyi yo hanze no kurinda kwangirika ku imihanda  n’ibidukikije.

Gakwandi James

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *