kinyarwandaMenya inkomoko yÔÇÖimigani Nyarwanda” Yaje nkÔÇÖiya Gatera”.

Mu bihugu byose bigira imigani mu ndimi zabo no mu muco wabo, iyo migani ikaba ifite icyo isobanura naho ikomoka. Ni muri urwo rwego urubuga ingenzinyayo rwiyemeje kugeza ku basomyi barwo inkomoko y’imigani nyarwanda.

Uyu mugani bawuca iyo hagize ikigwa umuntu gitumo kikamukoresha amarorerwa, ni bwo bagira ngo: Cyaje nk’iya Gatera! Wakomotse ko bantu babiri: Gatera k’i Tanda na Ruzizi mu Buganza  na Gatera k’i Gasoro na Mutende mu Nduga. iby’abo bagabo bombi babitekereza ukubiri, ariko indunduro ikaba imwe: igahurira ku bakazana b’ibirongore naba nyirabukwe, bakorewe amarorerwa na ba Gatera abo bombi.kinyarwanda

                                                                        Inzu zo mu Rwanda rwo hambere

Gatera k’i Tanda yari atuye mu buganza bwa ruguru ya Muhazi, mu cyahoze ari komine Giti ya kera, ubu ni mu Karere ka Gatsibo agakunda abagore byamushajije. Umugore we bwite yari uw’i Bumbogo bwa Nkuzuzu mu Bwanacyambwe mu cyahoze ari (Komine Gikomero) ubu ni mu Karere ka Gasabo. Bukeye Sebukwe wa Gatera ararwara araremba bamutumaho n’umugore we babibamenyesha.

 Gatera ahaguraka iwe, ajya kureba sebukwe yambuka Muhazi akomeza urugendo. Ageze I Gacaca ashaka kunywa itabi. Areba ahantu hari agacucu arahicara, atuma umugaragu bari kumwe ngo ajye kumutekerera. Uwo mugaragu ajya gutekerera itabi mu rugo rwari hafi y’aho bari bageze. Urwo rugo rwarimo umugeni umaze gutinyuka abantu ba hafi. Yari amaze kujya yiririrwa mu nzu yarongorewemo, atakirirwa kwa nyirabukwe na sebukwe. Iyo nzu yarimo umuriro kuko bayicanagamo kugirango umuswa utazayirya.

Uwo muhungu abonye akotsi  kava muri yanzu, agenda ariho agana. Inzu yari yase inkike yo haruguru, ifite n’igikari cyayo. Ageze mu muryango, abona umukobwa w’inkumi wicaye mu mfuruka aboha. Uwo yumvise umuntu winjiye, abanza kugirango ni mubo basanganywe. Umuhungu amuhereza intoki bararamukanya. Asaba umugeni igishirira, undi aramubwira ati; “tambuka ku rubumbiro”.Aratambuka atekera itabi, arahaguruka amusezeraho aragenda.

Amaze kugenda nyirabukwe w’umugeni amukurikiza amaso agirango amumenye ariko ntiyamumenya, asigara yibaza ati; “uriya muntu umviriye mu nzu y’mwana nu wahe?” Uwo muhungo ageze aho Gatera ari amuha itabi, amushimira n’uwo mukobwa  ati; “muri ruriya rugo hari umukobwa mwiza cyane , kandi aracyari umugeni kuko nabonye yitwikiriye mu maso.”

 Gatera ati; ari munzu wenyine sha? Uwo muhungu ati ari munzu iri mu nkike yo haruguru yase urugo arabohera mu mfuruka. Gatera ati; mfasha iri tabi! Arahaguruka nawe ajya mu rugo, aboneza uko wa mugaragu yamubwiye. Nyirabukwe w’umugeni arareba .Gatera  yinjira mu nzu. Umukobwa abonye ko ari umugabo ufite icyubahiro arahaguruka yigira mu kirambi, Gatera amusanga mu kirambi vuba. Umukobwa agira ubwoba amuhungira ku buriri.

Gatera akubita inyegamo amusanga yo. Wa mukecuru agira amakenga, aribwira ati; uriya muntu watumye umwana aho ntafitanye amasezerano n’umukazana wanjye? Ati; henga jye kureba. Ubwo rero Gatera amaze kugera ku buriri, afata wa mugeni baragundagurana. Gatera amurusha amaboko aramsambanya.

Igihe batararangiza, wa mukecuru aba ageze mu muryango arabumva, ntibyatinda Gatera arangije amanuka n’igihunga  cyinshi , apfa kwihangana amuhereza ukuboko bararamukanya, Gatera ariyandurukira. Uwo mukecuru atambuka agana mu kirambi, ahura n’umukazana ava ku buriri afite ipfunwe ryinshi, aramukoba, aramukwenura, ati; ye we ga nyabu,yewe bakosha badahannye we! Yewe wo kanyagwa we, kugaragaza ingeso zawe utarakizwa n’amasunzu!

Umukobwa ati; mukecu urandenganya! Uriya muntu simuzi aje atyo nk’uko umubonye! Umukecuru ati urambeshya! Yohereje umwana aza yitekereza itabi, muravugana asubirayo ajya kuvuga ubutumwa, amaze kubumubwira undi araza mujya ku buriri, ntiyagufatiye mu muryango, ntiyagufatiye mu kirambi, ahubwo wamunshyiriye ku buriri bw’umwana! Mukecuru arashega, ati Henga inka zikuke mbivuge usendwe izo wakowe zikobwe undi!

 Ubwo Gatera aho wa mwana bari kumwe ari, asanga igishirira cyazimye, arongera atuma uwo mwana ngo ajye kumushyiriraho ikindi. Umwana ageze inyuma y’umuryango yumva uwo mukecuru akwena umukazana we. Arahagarara akomeza kumva uko amukoba, yumva n’uko umukazana amwihohoraho amusaba imbabazi. Undi aho kuzimuha akamutuka. Byose amaze kubyumva ati; nimunyongere igishirira ikindi cyazimye.

Uwo mukecuru ati; uwo utekerera itabi ninde? Undi ati ni Gatera wo hakurya ya Muhazi. I Tanda rya Ruzizi na Giheta, umukecuru ati; murajyahe? Undi ati; turajya i Bumbogo bwa Nkuzuzu . Bamuha igishirira ashyira ku nkono ashyira Gatera. Amutekereza ibyo yumvise umukazana akorerwa na nyirabukwe.

 Ati; wagize nabi cyane! Ati uriya mwana agiye gusendwa kubera wowe kandi bambajijje izina ryawe n’aho utuye byose ndabibabwira, none rero uriya mukobwa nabwira bene wabo ko ibyo wamukoreye aribyo bimusendesheje bazakwitura ibihwanye nibyo wakoreye umwana wabo, ati kandi nibura ntumujyanye ngo akubere umugore, cyangwa se ngo umuhe umwana wawe akubere umukazana.

Gatera amaze kubyumva, ati;  mfasha iyi nkono, umwana aramufasha. Gatera asubirayo. Ageze ku muryango yumva umukecuru ariyasira,  yumva umukazana arira. Yinjira mu nzu vuba, babona ageze mu kirambi, afata wa mukecuru, aramuterura amucana mu nyegamo amuta ku buriri. Bagigirayo gato, Gatera amurusha amaboko, na we aramusambanya.

Umukecuru akagumya kumutuka, ati wagisazi we ndekura nirenganyirizaga umwana wo gatsindwa we! biba  iby’ubusa Gatera aramwihorera, aritonda biratinda. Umukazana aho yibereye agasekera mu gipfunsi. Amaherezo Gatera ararangiza amanuka ku buriri, asezera ku wa mbere, undi ati urabeho kandi urakoze kuko unkuye mu cyaha wari unshyizemo, Gatera arigendera, umukecuru amanuka ku buriri n’ikimwaro kirengeje icyo umukazana yari afite mu kanya.

Nuko umukazana abaza nyirabukwe amwishongoraho ati, “mbe mukecu, ko numvaga unihagira wari ufashwe ute?” mbese aho wowe ntumuhaye? Undi ati, mwana wa! hora mpore ceceka nceceke, ubunye ishyano mbona irindi, ati mbese harya uriya mugabo ngo yitwa nde? Ati, numvise wa muhungu atubwira ngi yitwa Gatera.

Uwo mukecuru ati,“bamera nyinshi  iya Gatera yo yaje ari sinsiga n’indamyi.” Umukazana ati, ntabwo mbiceceka jye sindabyara nzagomba gusaba amasubyo, nyirabukwe, ati; mwana wa! Uramenye uba unyambuye, n’isazi ntizagwe ku munwa! Nayo masubyo nzayagushakira nyaguhe.

Nuko barigorora birashira kandi bombi bakomeza kuba inshuti za Gatera. Ubwo ni bwo buryo bumwe batekereza iby’iya Gatera k’I Tanda na Ruzizi bisa n’ibya Gatera k’iGasoro na Mutende nawe wakundaga abagore byasaze akaba yarasambanyije umukazana na nyirabukwe.

Ngiyo inkomoko y’umugani “yaje nk’iya Gatera”

Gawandi James

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *