twaGitifu wÔÇÖumurenge wa Gatenga Manevure Emmanuel aravangira Leta

Manevure yabaye umukozi wa Twagirimana amutegeka gufunga urusengero no kumena ibiryo by’abakirisitu.

Umuyobozi utarengera rubanda aba akwiye kweguzwa amazi atararenga inkombe.Inkuru turiho iri mu itorero rya EDNTR aho Manevure Gitifu w’umurenge wa Gatenga yafunze iryo torero yirukanyemo abakirisitu akanamena ifunguro ryera bari bateguye gusangira amafunguro arangiye amasengesho arangiye. Inzego zose zatabajwe na Bishop Nyirinkindi nk’umuvugizi w’itorero zaramutereranye guhera kuyobora umujyi wa Kigali hamwe n’akarere ka Kicukiro bakingira ikibaba Manevure murugomo ndengakamere rutemewe muri Leta y’ubumwe.twa

          nguwo Twagirimana Karoli wirukanywe mu itorero EDNTR none akaba akoresheje amakosa Gitifu Manevure yo kudumbanya abakirisitu

Twagirimana Charles yahagaritswe kubera amakosa ahanitse yakoreye itorero.Gitifu Manevure ntabwo ari urukiko ngo arafunga urusengero ,ikindi Manevure ntabwo asimbura RGB ntanubwo yagombaga gufunga urusengero kuko nta kibazo nagito cyari gihari.Ubu biragaragara ko Manevure atafunze urusengero munyungu z’umutekano ahubwo yarufunze munyungu za Tagirimana nk’uko abyivugira.Ikindi kivugwa ni uburyo Twagirimana yafunze konte y’itorero muri banki kandi yaraciwe.Manevure yarivanze cyane kuko yirengagije uruhande rufite ibyangombwa ajya kuruhande rutabifite.Manevure akwiye gufungura urusengero akareka kuvangira Leta.Umuyobozi utujuje inshingano atuma umwenegihugu ahunga.1 2 4 5

Izinyandiko mubona zirerekana ukubogama kwakozwe na Mnevure.Abakirisitu ba EDNTR  bati: Niba abayobozi bose bakora nka Manevure turajyahe turavahe?igitugu cyari gikwiye gucika hadakoreshejwe inyungu za gatsiko.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *