Barambiwe guhora bakubitwa nabo batazi,kwakwa amafaranga nÔÇÖibindi bibagirirwa bitaremewe ikiremwa muntu

Umuturage w’urwanda umutungo wa mbere w’igihugu urupfu rwe igihombo gikomeye cyane ku gihugu,Dasso izina rikomereye abacuruzi bo mu muhanda gukubitwa kwamburwa ibyabo,kwamburwa amafaranga nibyo bikorwa abashinzwe umutekano wo mu muhanda batari Police cyangwa ingabo z’igihugu bakora.ikimenyetso cy’ubwihebe ingaruka ikomeye ku muzunguzagi,bityo urupfu, ubumuga kubura ibye bigakwega ubucyene bwa hato na hato.zungu

Buri mubyeyi afite nibura umwana umwe yaje kumva niba inkunga babemereye yabonetse

 

Ese leta y’u Rwanda irahangana ite ni iki kibazo? Umuzunguzayi inyuma ye uwushinzwe umutekano kamera y’umunyamakuru  imbereye niyo yari ishusho ku munsi wejo kuwa  kabiri tariki ya 10/05/2016 hibazwa ikiri bukorwe kugirango ihohoterwa,impanuka,gukubitwa,no kwica ,umubyeyi na gatoro ku mutwe umwana mu mugongo undi imbere ntibizongere kumvikana mu mugi wa Kigali ndetse no mu Rwanda hose intero yabayobozi kumunsi wejo,ikifuzo gifite amahirwe macye yo gushoboka.impavu ituma akajagari mu muhanda kadashobora gucika ruswa ivuza ubuhuha kubashinzwe umutekano nkuko byakomeje kugarukwaho nabamwe mubo twaganiriye batashimye ko amafoto yabo yifashishwa mu nkuru yacu. Uyu yitwa Musabyemariya cluadete ati:dufite amikoro macye umuntu yaba afite ibihumbi bitanu agahitamo kubikoresha nibura ngo arye inyungu ari bubone naba maze gucuruza nkajya kubona umuntu ntazi iyaturutse angwiriye nk’igisiga agahita atwara ibyo ndi gucuruza.abazunguzayi_umuyobozi_w_ingabo_mu_karere_ka_nyarugenge_abihanganisha

Birengagije imibabaro bahura nayo marare yri yose hamwe ni uwuhagarariye ingabo mu mugi wa Kigali

Yakwigira imbere gato nka mukurukira nka mupfumbatisha bibiri muri bitanu narimaze gucuruza akaba aragiye gushaka undi ni ubwo buzima twiberamo.naho Tewodoziya we ati:duhora dukubitwa bavuga ko twariye amafaranga kandi mu by’ukuri ayo mafaranga yaraje ahabwa abishoboye,nawe se ngo yitwa gira ubucuruzi munyarwanda ibaze ko gira inka yahabwaga uwutayigenewe kubera ko iri ku musozi bakayimwambura bakayiha uwuyikwiye none gira ubucuruzi ko amafaranga atagaragara wa menya ubariza he?nibatureke twipfire.aho kugirango twicwe ni nzara.mu ijwi rituje ryabayobozi bari bahari Ministri w’iterambere n’umuryango,meya wa karere ka Nyarugenge uwuhagarariye ingabo mu mugi wa kigali bose uko bafataga ijambo babanzaga kwihanganisha abo bazunguzayi bati

dr_gashumba

Mbere na mbere tubafashe mu mugongo kubyabaye kuri mugenzi wacu watakaje ubuzima kubera gukora ubucuruzi butemewe

:twifatanyije namwe mu rupfu rw’umuvandimwe wacu wabuze ubuzima kubera gukora ubucuruzi bwo mu muhanda butemewe.none mureke dushakire hamwe igisubizo kirambye,bamwe mu bari bicaye aho bati:wasanga batuzaniye amafaranga batwemereye bamwe bavugako atakiriho kuko inzego z’ibanze  zaba zarayakomye umufuka kera.

abazunguzayi_bari_bakereye_kubaza-2 UYu musore asobanura akarengane bahuye nako aho umushinga wita Get Rich wabariye akayabo kangana ni ibihumbi 190000 bya manyarwanda

Ikibazo cyakomeje kugarukwaho nabari aho ntikibonerwe igisubizo.Ministri w’iterambere n’umuryango ati:ni mureke twibumbire mu ma koperative tugire aho tubarizwa. Akibivuga haboneka amakoperative arengag 5 yabayeho ariko abura gikurikirana ahubwo n’amafaranga bari maze kwegeranya haboneka abatekamutwe bakayabarya buburo buhoro.ni ubwo bwose abayobozi bari bitabiriye kuza kumva ibibazo byabaturage ariko nta gisubizo babasigiye nkuko  bavugako baje gufata umwanzuro w’ikibazo gihari.umwe muri bo abaza meya ati:ko nshimye  ko mutubwiye ko isoko ritaruzura mu gihe tukiritegereje turaba dutuzwe ni iki?yavugaga ko bagiye gusubira mu muhanda nta kabuza,meya ntiyabonye igisubizo kicyo kibazo.inama ikaba yarangiye hakiri urujijo kubucuruzi bukorerwa mu muhanda dore ko bubangamiye cyane gahunda y’umugi wa Kigali yitwa smart Kigali.

BANGANIRIHO Thomas

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *