Hakenwe kureba kure

Ubukungu mu'igenamigambi ry'amajyambere buhagaze gute? Uwo bireba ninde?uwo bitareba ninde? uzabikemura ninde?utazabikemura ninde?

 Umugambi w'amajyambere uri hafi gucuka. Umugambi wavugwaga  ubu turawugerereye ngo tuwusoze dutangire undi.Ikivugwa ni uko n'amahari atigeze acika kuko imigambi yose y'amajyambere yabayeho yakomeje kubangikana n'ibikorwa byinshi bitigeze bitegurwa kuri gahunda,kugeza igihe abahanga mu by'ubukungu bibaza niba imigambi ya Leta,cyangwa ubwayo nagereranya n'umusifuzi mu kibuga cy'umupira w'ubukungu bitagomba kumenya igikorwa runaka kigomba gukorwa cyangwa igitangirwa n'abantu  ku giti cyabo. Abagiraneza bashyira hamwe kuko baba bunganira Leta mu bikorwa bitandukanye.

Iyo bashakira ibisubizo by' ibibazo biba byabaye inganzamarumbu biba byaratewe na bamwe mubigira abavuga rikijyana cyangwa banigererayo ,kuko baba bibwira ko amakosa yabo ntawayabahanira.Ay'amakosa yose niyo yagiye abuza ibikorwa bimwe na bimwe gukorwa cyangwa ibindi bikadindizwa ,cyane nko kuva mu myaka yashize hari ibikorwa remezo byaheze mu kabati k'abanyabubasha. Imishinga yigwa neza gushyirwa mu bikorwa hakazamo ibibazo.Urugero:Umushinga wa Rukarara kugeza na n'ubu waracecetse. Amazu y'abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’ubu aravugwamo ikibazo cyo gusenyuka. Icyagaragaye kindi gihangayikishije n'iyimurwa ry'abaturage mu duce dutandukanye ku mafaranga make kandi ikibanza kigahenda hakanashira igihe harabaye ikigunda ntawurahatura ,urugero:Kiyovu ya Rugenge imwe yitwaga iy'abakene.

Abasesengura basanga hari ibindi bidindiza ubukungu bw'igihugu kuko biba byateguwe bitamenyekanishijwe mu mutungo rusange. Abandi bavuga ko hari ibyirengagizwa mu nyungu za bamwe cyane nk'iyo babona iyo mishinga ntacyo bazayiryamo. Ubu Minisitiri w'imali Gatete Claver yari mu nteko ishinga mategeko umutwe w'Abadepite avuga ko ubukungu bwazamutseho 6% naho umwaka utaha bukazaba bugeze kuri 6,5% ibi yabitangaje tariki 29/04/2016.

Abanyarwanda batandukanye bumvise ko hari inkunga iva muri FMI ntabwo basobanukirwa niba ari impano cyangwa niba ari imirunga  y'imyenda igihugu kirundaho,kandi mu gihe bivugwa ko hari inzobere ziga imishinga. Aha rero iyo usesenguye usanga rimwe na rimwe hari igihe za nzobere ziyiga neza ikanigwa n'abanyabubasha cyangwa nazo nta bumenyi  buhagije zifite ,ahubwo zarahawe na bene wabo bigererayo kugirango nabo bigwizeho ifaranga.

Ahavugwa ko inzobere mu byo kwiga imishinga nazo zinengwa ni aho usanga bize ukuntu hagiye gukorwa umuhanda kandi uzatwara akayabo ,kandi yenda kavuye muri wa murunga w'amadeni bwacya ukabona bariho barawushwanyaguza bashyiramo izindi nsinga,ubwo hatangira gutangwa isoko ryo kuwusana bigahora mururwo rukururano.

Iyo ubajije impamvu hatangiye ibikorwa byangiza ibindi,aho kugusubiza bakubwira ko ari bwo bushobozi bwabo ko  nabo babahaye isoko bazi ko babizi. Ikindi gihombo kiboneka ku mashyamba aterwa ku misozi ihanamye kugirango akumire inkangu bwacya ugasanga hari iryasaruwe ritarakura ukibaza uwatanze uburenganzira bikagusiga.

Umuyobozi ahagarara mu nama ati: Twese turwanye akajagali,bwacya ugasanga bafashe amafaranga atubutse bimuye rubanda rwagiseseka ,abanyabubasha bajya kubaka ugasanga ahagenewe umuhanda bawufunze bawunyujije aho utapimwe. Amafaranga yo kwishyura abangirijwe imitungo aba agendeye iki? Ikindi cyagaragaye ni uburyo bamwe mu banyabubasha iyo bamenye agace  bagiye kwimuramo rubanda rwagiseseka bo bahubaka amazu ahenze kugirango azahabwe ifaranga ritubutse ,ibi byabaye mu murenge wa Kinyinya aho banki y'imiturire yimuraga abaturage. Abagaragayemo icyo gihe harimo  abakozi  ba banki yo yari ibifite mu nshingano,kongeraho abayoboraga akarere ka Gasabo n'inshuti zabo.

Isesengura twakoze twifashishije abaturage batandukanye twaganiriye  bakanga ko amazina yabo yatangazwa batangiye batwereka ko ubukungu  bukomeje kuba ikibazo kuri rubanda rwa giseseka muri izi nzira: Abatungwaga no gutunga Taxis bo bararize barihanaguye kuko byabaye koperative. Ubucuruzi nabwo bararira kuko abantu bishyira hamwe bakubaka amazu bakabigirizaho nkana babaca ayo bashatse kugirango bibere abakire mu rwego ruhambaye. Umwe ati: Leta  yagurishije amasoko yayo yose none umushoramari arifuza ku kibanza nacyo kidashinga. Undi nawe ati:Ubu abari bafite amaduka tugiye guhinduka abazunguzayi kuko ntawabasha kwishyura amafaranga yifuzwa muri ariya maduka mashya yuzuye aha hoze Eto Muhima.

Umwe mu bashoramari we twaganiriye akanga ko amazina ye yatangazwa  yadutangarije ko iyo  bajya kubaka inyubako bibatwara anmafaranga menshi kandi aba ari inguzanyo ya banki igomba kwishyurwa mugihe basezeranye. Twamubajije ikibazo kigira kiti  abo mwizera ko bazagana amazu yanyu banze kuyajyamo mwayakoresha iki? Yadusubije ko byaba ari igihombo ko ubwo banki yayiteza cyamunara ikiyishyura. Ikindi kibazo kigoye ni amakoperative nayo agomba gutuma buri munyamuryango wayo areba kure kuko amagorofa barundanije ashobora kuzatezwa cyamunara umunsi bazananirwa kwishyura ideni rya banki. Twanyarukiye mu Gakiriro ka Gisozi ya Gasabo tuganira na bamwe  mu banyamuryango bamwe mu makoperative ahabarizwa. ADARWA nimwe mu makoperative yugarijwe n'ibibazo bishobora no gutuma itezwa cyamunara.

Abanyamuryango bayo ubu barimo ibice bibili ubwo Mugabo Damien ushinzwe amakoperative ku rwego rw'igihugu natabare.Ese Mugabo Damien cyangwa abanyamuryango bayo barareba kure?. Copcom nayo iri mu manza z'urudaca ishobora  kuba yarananiwe kwishyura ideni rya BRD. Copcom  yo umuriro uyirimo uzakizwa n'inkiko.Ubu se barareba kure?Kureba hafi byo n'igisasu kuri bamwe mu bafashe ideni.Abashoramari bakomeje kutavugwaho rumwe kuko bubaka  amazu  byabashobera bagatangira kwiyambaza banki n'abanyabubasha ngo babashakire abajya mu mazu yabo.

Urugero: Ku Mulindi wa Kanombe huzuye isoko ryabuze abarijyamo none umujyi wa Kigali watangiye guhiga bukware abacururiza imyaka Nyabugogo ngo bimukireyo ku ngufu. Nganira nabo bacuruzi b'imyaka ba Nyabugogo ku kibazo cyo kwimukira ku Mulindi bantangarije ko batazajyayo kuko nta nyungu bazabona.  Umwe witwa Chantal uhacururiza tuganira yagize ati: Isoko ryo ku Mulindi barishyizemo abaturage bo muri Gasabo na Kicukiro babura abakiriya ,twe rero barashaka kuduhombya. Chantal yakomeje atangariza ikinyamakuru Ingenzi ko ahita areka ubucuruzi bw'imyaka akazunguza agataro nk'abandi. Twamubwiye ko agataro Leta ikarwanya. Adusubiza yagize ati: Abahemukira umuturage baba bahemukiye umukuru w'igihugu.amb-claver-gatete1

                                                                           Gatete Claver minisitiri w'imari

Amarira niyose rero  ku bacuruzaga imyaka Nyabugogo ,gusa itegeko rirusha ibuye kuremera. Mu Rwanda havutse ibigo by'imali biciriritse ,igitangaje ni ukuntu byavutse byihuse bikanahomba bitamaze kabili.  Abareba kure basanga uretse n'ibyo bigo bito byahombye  namwe mu ma banki y'ibigugu nayo yarahombye anavaho burundu. Banki y'imiturire y'u Rwanda yo ntikivugwa yaribagiranye. BCDI yahinduye izina. BCR nayo yahinduye izina n'igihombo kiremereye.muso

                                                              Musoni james Minisitiri w'ibikorwa remezo

BACAR nayo ihinduye izina kabili kubera igihombo cyayibasiye. Hibazwa byinshi kubigendanye n'ubukungu bw'u Rwanda,gusa akaboko karekare mu mutungo w'igihugu ko kamaze imyaka irenga mirongo itatu karanze guhagarara.Umugenzuzi w'imali ya Leta Biraro Obadiah yatangarije inteko ishingamategeko umutwe w'Abadepite uko igihombo gihagaze mu bigo bya Leta. Abanyarwanda bibaza uzagaruza uwo mutungo waburiwe irengero?Abandi bati:Umutungo ntabwo waburiwe irengero kuko hari aho wavuye harazwi n'uwo bawuhaye arazwi ,ahubwo nagaragaze icyo yawukoresheje?kanimba

                                                    Kanimba Francois Minisitiri w'inganda n'ubucuruzi

Biraro we ati:Amafaranga y'u Rwanda angana na miliyali maganabili na cumi n'icyo gihombo kigaragara mu bigo bya Leta n'ibindi biyishamikiyeho. Niba ingengo y'imali ingana na 12% yarakoreshejwe nabi ,turavahe ?turajyahe?Biraro ku isonga yatanze ikigo gikwirakwiza amazi n'amashanyarazi mu Rwanda. Abasesengura iby'iki kigo bavuga ko abanyabubasha iyo bagihombeje bahita bagishakira irindi zina.Ingomero cumi n'eshanu ntabwo zikora. Amafaranga y'amafagitire ntahwana ni uko abayakoreshejwe. Ubu  bigaragara ko miliyari makumyabili n'umunani arizo zaburiwe irengero muri icyo kigo.RSSB :Ikigo cy'ubwitegenyirize  cyashoye amafaranga menshi mu mishinga itagira gikurikirana.rwang

                                                                    Rwangombwa John Guverineri wa BNR

RSSB yahinduye izina ubundi yitwaga CSR niyo yatangiye igura ubutaka butandukanye yimura abantu nko mu Kiyovu kizwi nko muri Rugenge ubu ni amatongo n'ahandi. Iy'imishinga ntiyamenye niba yarungutse cyangwa niba yarahombye.RRA:Nayo yatunzwe urutoki kuko hari abasoreshwa bagaragara k'urutonde nyuma bikagaragara ko bakuweho.Ahakenewe kureba kure ni nko mu ishoramari rya Leta ryashowemo miliyari ijana na makumyabili(Public investiment)yashyizwe mu mishinga mirongo irindwi n'irindwi hafi yayose yaratangangaye ntiyakoze ibyo yateganyirijwe.

Imishinga yaje kuba ijana na mirongo itatu n'umwe. Iyi yaje kugenerwa na miliyari ijana na mirongo itanu n'eshanu. Umuhanda Ruhengeli Kigali waratagangaye uzabazwa nde?utawubazwa ninde?hakenewe kureba kure.Inzu grand pension plaza,kongeraho ibitaro bya Nyagatare byose byaratagangaye.Ibi rero bitwikirwa n'indi mishinga iba imaze igihe itarangira yaratagangaye. Igihombo cya miliyari umunani cyo kizabazwa nde?guhimba amasoko yo kugura ibikoresho bidakenewe nabyo byarengeje igihe bihita byangirika. Aho uzasanga mu biro bagura intebe bwacya ukazisanga ku mbuga zaracitse.Prof-Shyaka-Anastase

                                                                        Shyaka Anastase SG RGB

Ibi byo kugura ibikoresho mu manyanga bigaragara henshi ariko RSSSB niyo iza ku isonga.Mu buzima naho ntibatangwa kuko Minisiteri y'ubuzima ivugwaho miriyoni magana arindwi na cumi n'enye zaguzwe imiti na za mudasibwa. REB nayo yasanze isigaye idateye abana b'u Rwanda igihombo yaba ikosheje kuko abagera ku gihumbi magana ane makumyabili n’abatanu barahawe mudasobwa satanu zigapfa sasita.Uyu wari umushinga wiswe Laptop per child warariwe abawugenewe amaso ahera mu kirere. Niba miriyari zirenga eshatu hafi enye ziburirwa irengero murumva hari ukureba kure guhari.RBC nayo yanze kuba ikigwari yibikaho uko yumva ibishaka.Major.-Patrick-Nyirishema

                                                                       Maj.Patric Nyirishema DG RURA

 Ubu polisi irafunga abo mu bitaro igasiga abo muri za Minisiteri n'ibigo biyishamikiyeho?nibyabindi se ngo ifi nini? Imirenge barafungwa ,ariko mu turere hafungwa uwo systeme yakuyeho icyizere. Ibi se nabyo ni ukureba kure. Minisitiri w'imali Gatete niwe uhanzweho kureba kure? Abanyereje hari itegeko ribahana?abanyereje bakoze ikosa?bibazwe nde?Ese ni isiha rusahuzi?Ese bikoreramo?ese n'impano bahabwa mubundi buryo butaziguye? Tubitege amaso.

  Nsengumuremyi Ephrem

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *