Eto Gatumba iriba rivomwamo ubumenyi ngiro

Amateka atwigisha byinshi kugirengo dusesengure tuvumbure dushunguremo ejo hazaza. Iyo umunyarwanda yumvise Gatumba ya Gisenyi  yumva aho abazungu bacukuraga amabuye y'agaciro bayitwarira iwabo. Ubwo rero ni muri y'amateka nerekanaga haruguru tugomba gushunguramo ahazaza.Rwamukwaya-Olivier

Rwamukwaya Olivier umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y'uburezi

Nyuma y'ubukoroni abanyarwanda banze ko inyubako zipfa ubusa bashyiramo amashuri.Ubumenyi buvuye mu ishuri ni umusemburo w'ubuzima bw'igihe kirambye. Eto Gatumba ibarizwa mu karere ka Ngororero ho mu ntara y'iburengerazuba.

Ubuyobozi bw'ishuri bwa Eto Gatumba bwanze ko abana b'u Rwanda batabashije kugira amahirwe yo kwiga amashuri y'isumbuye bo guheranwa n'agahinda babashyiriraho  ishami rya TSS kugirango nabo bige bamenye. Ibi rero ishuri rya Eto Gatumba babigezeho bafashijwe na Perezida w'inama y'ababyeyi ariwe Nikobasnzwe Ntwari Gerard.

Umushinga wa TSS Gatumba watewe inkunga na WD/SDF.Umushinga wafashije abanyeshuri bagera kuri 40 bakoraga ubufundi (Ubwubatsi) batarabwize. Ubusanzwe ishuri rya Eto Gatumba ryatangiye 1988 -1989 ryigisha amashami abili gusa.

Inkuru yacu iribanda kubyiza irishuri ryatangije byo kwigisha abana batabashije kujya mu mashuri yisumbuye. Icyambere kibandwagaho ni ugushyira gahunda ya Leta y'ubumwe yo gukura urubyiruko mu muhanda rukigishwa umwuga. Perezida w'inama y'ababyeyi ati:Buri wese agomba gushyira itafali k’umusingi w’uburezi kugirango abana b’u Rwanda bagire ubumenyi .

Perezida w’inama y’ababyeyi we yakomeje abwira abanyeshuri barangije ko ubumenyi bahawe bagomba kububyaza umusaruro ,ikindi bakaba intangarugero ahobatuye.Umuyobozi w’ishuri rya Eto Gatumba nawe yashimiye ababyeyi bafatanije kurerera  mu ishuri  ayobora kandi anashimira umuterankunga wabo ariwe WD/SDF wabafashije kwigisha bamwe mu bana b’u Rwanda batabashije kwiga amashuri yisumbuye.

Ikindi umuyobozi w’ishuri yatangarije imbaga yari yaje muri ibyo birori ko bahawe ibikoresho bihenze  bizakoreshwa n’igihe kirekire ,bityo bakaba biyemeje kuzakomeza kwigisha n’abandi mu mwaka utaha. Umunyeshuri waruhagarariye abandi nawe yatanze ubutumwa agira ati: Turashimira ishuri rya Eto Gatumba ishami rya TSS ryadukuye mu bwigunge rikatwigisha umwuga w’ubufundi cyangwa w’ubwubatsi. Ibi rero uy’umunyeshuri Kabera Alexis yabivuze muri ay’amagambo: Alexis ati: Twari twaraheranywe n’agahinda kuko tutarangije amashuri yisumbuye nyuma dutangira kuba abafundi ku mazu tutazi iyo biva niyo bijya.

Aha rero ngo bagiye kumva bumva inkuru nziza ibakangurira kujya kwiga umwuga w’ubwubatsi bakawukora barawize. Abanyeshuri bose muri rusange barangije  kwiga muri TSSL Gatumba bashimiye ubuyobozi bw’ishuri banashimira abarimu babigishije bakaba bahakuye impamyabumenyi zizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi. Wowe ufite ishuri  kuki Eto Gatumba itakubera urumuli rwo kwigisha abana b’u Rwanda.

Thomas  Banganiriho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *