APR FC na Rayon sport ishyamba siryeru!!!

Kurega APR FC muri Ferwafa iyobowe na  De Gaule ntacyo yakumarira. Ohh !!! Rayon bakuziza iki ?

Impamvu inga ururo. Ikipe ya APR FC ubuyo na mukeba wayo Rayon sport bararebana ay’Ingwe, kubera umukinnyi Imanishimwe Emmanuel wakiniraga ikipe ya Rayon sport. Ubu rero biravugwa ko Imanishimwe Emmanuel yararangije amasezerano mu ikipe ya Rayon sport ,nyuma bakumvikana ko yakongera akabakinira imyaka ibili. Ibi rero byaje kurangira uy’umukinnyi asinyiye Rayon sport imyaka ibili.karisa

                                                         Camarade APR Fc

Ikipe ya APR FC nayo iza kumusinyisha . Amakuru acacaracara hano mu Rwanda mu mupira w’amaguru ni uko ikipe ya Rayon sport yatanze ikirego mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa irega ikipe ya APR yayitwariye umukinnyi. Ibi biramutse byakozwe byaba ari igitugu . ol

                                                                    Gakwaya Olivier Rayon Sport

Ibi biheruka ku bw’ikipe ya Kiyovu sport yambura abakinnyi ikipe ya Amatare fc ya BNR ,aho yayitwaye abakinnyi byarangira uwari Guverineri wa BNR agasezererwa kukazi kuko atubashye Kiyovu sport ya Habimana Boneventure alias Muvoma. manashimwe

                           uyu uri muruziga niwe Manishimwe ugiye kaba ikibazo hagati ya Rayon Sport na APR Fc

emmanuel

Abandi bati: Emmanuel yakarebye ko guhemukira Rayon sport  bitaba byiza Usengimana Faustin akareba Bizimana Jihadh,Mwiseneza Djamal. Abakinnyi batangiye kwishyira ku isoko ry’igura n’igurisha. Umunyamabanga wa APR FC yaje kubeshya ko ngo Rayon sprt yari itwaye Bigirimana Issa.amasezerano

Abasesengura bakanaba hafi y’ikipe ya APR FC twaganiriye bakanga ko amazina yabo yatangazwa,badutangarije ko Umunyamabanga wayo Kalisa Adlophe alias Camarade ku kibazo cya Bigirimana Issa cyo gutwarwa na Rayon sport ko yar’imitwe kuko ariwe wamuzanye.Ibi rero Camarade yabikoze kugirango Bigirimana yongererwe amasezerano muri APR.ifoto

                                   Isinywa ry'amasezerano hagati ya Rayon sport na Imanishimwe Emmanuel

Indi nkuru igitohozwa neza ni uko bamwe mubashinzwe kugurira abakinnyi amakipe batyaje amanyo yo kurya ifaranga. Ubu ngo bahindutse abakomisiyoneri .Umukinnyi baramubwira akavuga menshi nabo bagafataho. Umukinnyi arahabwa cheque agahemba uwamurangiye ikipe. Abatoza benshi rero nimugwa mu mutego w’ubukene mugatoza abakinnyi batabizi muzarwigendeho. APR FC nidasezerera Camarade ishobora kuzisanga mu manza zikaze.Ikindi yakarebye abakinnyi batatu cyangwa bane ku mwanya umwe biba bivuze iki nib anta bukomisiyoneri burimo.

Ubu twagerageje guhamagara muri Ferwafa ngo twumve ikibazo cya Rayon na APR uko gihagaze tubura n’umwe watwitaba. Tuzakomeza gukurikirana  twumve niba De Gaule bizwiko yanga Rayon sport ko haricyo yayimarira. Kimenyi Claude
 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *