Rayon sport na APR FC bikomeje gututumba

Ibihe bishyira ibindi birerekana ko Leta nitirukana De Gaule muri Ferwafa hashobora kuba amakimbirane mu mupira w’amaguru. Ibi nibyo tujya dukunda kugarukaho ko amatiku yica umupira w’amaguru.p1

                      De Gaule ntuzirengagize ko ikipe zose zinganya ububasha muri Ferwafa

Ikipe ya APR FC yatwaye  abakinnyi ba Rayon sport aribo Mwiseneza Djamal hamwe na Usengimana Faustin nta ndezo yigeze itanga. Rayon sport mu mateka yayo ntabwo irakina umukino wa gicuti n’ikipe za gisirikare kuva kuri Garde national ukaza kuri Panthere noire no kuri APR yubu. ka1

                                    Camarde ateje Apr Fc ibibazo by'ingutu

Ikivugwa rero n’uburyo Rayon sport yatwaye umukinnyi Rwatubyaye Abdoul wakiniraga APR FC . Ikindi kitaricyo APR FC igomba kudashyira ahagaragara n’ikibazo cya Rwatubyaye ntabwo yabaye mu Academy kayo.  Rwatubyaye yatangiriye umupira Tapi rouge mu ikipe y’abana batozwaga na Rurangwa Nuru nyuma yerekeza muri junior ya Kiyovu sport ahava ajya mu Ikipe y’Isonga agiye hanze aratoroka,agarutse mu Rwanda akinira APR FC .ya1

                                          Umusaza Yawunde ntazamara kabiri mu ikipe ya APR FC

YA2

Yawunde yinjiranye amagambo yo gusebanya muri shampiyona y'u Rwanda kandi azayisohokamo nabi

Rwatubyaye Ferwafa yanze ko akinira Rayon sport ishobora kutitabira shampiyona yaba iyobowe na De Gaule kuko byaba ari ukuyibuza uburenganzira bwayo. Umunyamabanga wa APR FC Canmarade Adolphe Kalisa akomeje kuvanga vanga ashaka ikibazo hagati y’izi kipe zombi kandi bizamugirira ingaruka.Kanyankore yananiwe na Shsmpiyona y’u Rwanda,none aje ahakishwa amwe mu makipe yigeze kumuha akazi bikamunanira. Kanyankore we azamara ukwezi kumwe gusa mu ikipe ya APR FC ahite yirukanwa.8-92

Rwatubyaye umukinnyi uvuzweho amagmbo menshi kubera kuva muri APR ajya muri Rayon sport

10

                                  Rwatubyaye asinyira Rayon sport

51

                           Kuburyo budasubirwaho Rwatubyaye yahawe nimero azajya yambara

48

                                 Rayon Sport iciye agahigo yanze guhora itwarwa abakinnyi na APR Fc

Kalisa Adolphe Alias Camarade akomeje kuba ikibazo muri APR FC  ,aho kuba igisubizo.Ikipe y’ingabo z’igihugu ikoemeje kugira umunyamabanga witwa Camarade uyizambya we abeshyako ayubaka. Ubu rero bizwiko ikipe ya APR FC ariyo yonyine mu Rwanda ifite ubushobozi bwo guhemba abakinnyi buri kwezi. APR FC yatangije gahunda yo kugira ishuri cyangwa academy kugirango igire abakinnyi bayo itiriwe igura mu Rwanda. Ikindi APR FC niyo yafashe icyemezo cyo kudakinisha abanyamahanga.yy1

                         Mwiseneza Djamal umwana warezwe na Rayon sport agatwarwa na APR Fc

Inkubiri ikomeje kuba yose niri hagati y’abakinnyi na Camarade hamwe n’uwitwa Nshutinamagara Ismaile Alias Kodo  wasezerewe akavuga ko yabujijwe amahirwe yo gukina n’umutoza Rubona.. Ibi bivugwa na bamwe twagiye tuganira bakanga ko amazina yabo yatangazwa. Ikindi cyaranze Camarade nikibazo cye n’abatoza batandukanye. Umutoza wese w’umunyamahanga ava mu Rwanda atanze raporo ku mikorere mibi ya Camarade.91

                            Usengimana Faustin APR Fc yamutwaye ntandezo ihaye Rayon Sport

Ubu rero  nyuma y’abanyamahanga n’abanyarwanda yagiye abirukana urugero:Gatera Alphonse yavuye mu ikipe ya APR FC wongereho  na Eric Nshimiyimana kugeza n’ubwo amuteranya na Afande ngo ajya mu bapfumu; Ibi byemejwe na Gen Kagame Alexis wari Perezida wa APR FC ,ubwo yasezereraga Eric ku mirimo yo gutoza APR FC. Ubu  rero amakuru twakuye mu bakunzi b’ikipe ya APR FC ngo Camarade yashakaga kwirenza umutoza Rubona Emmanuel biramunanira.

Ibi  abo twaganiriye badusabye ko amazina twayagira ibanga kubera impamvu z’umutekano wabo bagize bati:Rubona yageze mu ikipe ya APR FC Camarade ntiyamwishimira kuko nta komisiyo yamufasheho. Ikindi ngo ni uko umutoza Rubona yamubangamiraga mu gusahura umutungo w’abana bo mu Academy.  Ubu biravugwa ko Camarade aca hirya no hino ngo yangishe Rubona  abantu bose. Tukimara kumva inkuru twagerageje gushaka Rubona telefone ye ntiyadukundira.

Naho Camarade we yavuze ko afite abanyamakuru be azajya aha amakuru ye  nashaka kugira icyo atangaza. Camarade yakanze benshi ko ari umusirikare ko uzamutangazaho amakosa akora azamurasa. Ibi rero n’ikinyoma kuko nta n’ubwo yigeze aba umukada.Undi ati:ko wanditse ko Yves Rwasamanzi azaza mu ikipe yaAPR FC none akaba yaje urumva Camarade atagushije ikipe mu bibazo.

Yves Rwasamanzi urwego rwe si urwo gutoza ikipe ishaka gusohokera igihugu. Camarade yazanye umutoza Kanyankore Gilbert alias Yaunde. Umutoza Kanyankore yageze mu Rwanda mu ikipe ya AS Kigali avamo aza mu ikipe ya Rayon sport biramunanira arirukanwa  yambutswa akanyaru. Kanyankore yagarutse mu ikipe ya Kiyovu sport nabwo ananirwa kuyitoza.

Niba Camarade akunda APR FC nigute yayizanira umutoza wananiwe na Kiyovu sport. Ubu rero bamwe mu bafana b’ikipe ya APR FC twaganiriye badutangarije ko Camarade abiciye ikipe kubona abazanira abatoza bananiwe muri Kiyovu sport. Ikindi gikemangwa n’igura ry’abamwe mu bakinnyi bazanywe muri APR FC mur’iyi shampiyona igiye gutangira. Ubu Camarade na Kanyankore bazanye umukinnyi w’umurundi ngo asimbure Rwatubyaye. Ubu rero bariho baramushakira ibyangombwa by’umunyarwanda.

Ikindi ni uko ubu Camarade  akomeje kwerekana intege  nke mu kubaka ikipe ,ahubwo yerekana igura ry’abakinnyi badashoboye.

Murenzi Louis

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *