Urusimbi mu mupira wÔÇÖamaguru:Camarade wa APR FC na Gacinya wa Rayon sport baracyemangwa

Inkuru zikomeje gucicikana ko mu mupira w’amaguru hakomeje kubamo indonke zigurishwa ry’abakinnyi.Urugero:Umukinnyi Rwatubyaye Abdoul wakiniraga APR FC nyuma umunyamabanga wayo Kalisa Adolphe alias Camarade akamugurisha n’ikipe ya Rayon sport .Ibi byaje gusakuza kumva Rwatubyaye avuye mu ikipe ya APR FC akajya mu ikipe mukeba yanamutsinze inshuro ebyeri mu mwaka umwe bitarigeze bibaho.gakin

                                       Gacinya arasabwa gusobanurira aba Rayon ibya Rwatubyaye

Umukino umwe wa shampiyona wabonetsemo ibitego bine kubusa,ariko icyababaje APR FC nugutsindwa ku gikombe cy’Amahoro. Amakuru ava ahizewe ngo Camarade yapanze na Gacinya Perezida w’ikipe ya Rayon sport amuha Rwatubyaye kugirango azajye gukina i Burayi ariyo kipe avuyemo.Amakuru akomeza kuva ahizewe mu bizerwa b’ikipe  zombi ngo Camarade yabonye byamukomeranye yabuze igisobanuro apanga na Gacinya bamwohereza mu gihugu cya Kenya. Andi makuru yizewe  bivugwa ko ngo Rwatubyaye yibereye muri Kigali,aho yihishe kugirango bibanze birangire asubire muri APR FC.Ikibabaje ni uko Camarade ariho akorana na Olivier Karekezi bakoresheje bamwe mu bantu kugirango Rwatubyaye ajye i Burayi bikaba byabananiye.Kalisa-APR                                       Cammarade Rwatubyaye natagaruka muri APR Fc arirukanwa

Amakuru ava ahizewe mu bigererayo aravugwa ko ngo  Camarade yaba yaragiriwe inama kenshi akanga kwikosora none ba Afande bakaba barambiwe igura ry’abakinnyi batarenze miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda,kongeraho ikibazo cya Rwatubyaye.Ibi rero ngo nibiramuka bigaragaye ko Camarade yabigizemo uruhare arerekwa umuryango usohoka mu ikipe ya APR FC.Ikipe ya Rayon sport yo ngo itegereje Rwatubyaye binyuze mu buyobozi bw’Imena ziyobora umuryango.APR-Abdul-Rwatubyaye-300rwatubyayerayon42

Nguwo Rwatubyaye ukomeje kuba igisasu hagati ya Cammarade wa APR na Gacinya wa Rayon Sport

Rayon sport yo ntabwo izemera guhabwa miliyoni icumi nk’uko Camarade ariho abisaba kugirango Rwatubyaye asubire muri APR FC. Andi makuru yemeza ko niba APR FC ishaka gusubirana Rwatubyaye yazatanga ifaranga ritubutse kuko ariyo yamwirukanye. Karekezi_Olivier_ni_we_mukinnyi_wenyine_wakinnye_CAN_ya_2004_ugikina_i_Burayi-d64b2                                                                     Karekezi Olivier

Umunsi Rwatubyaye azava mu bwihisho aho ari bizaba biciye ibibazo. Amabanga azamenwa nyuma yuko Rwatubyaye azaba yagaragaye mu ikipe ya Rayon sport.Ibi byose biraterwa nababa mu makipe bashaka indonke batayakunda. Urusimbi rukomeje kuvugwa mu mupira w’amaguru rugomba gucika,rutacika umupira ukaba urangiye burundu. Ephrem Nsengumuremyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *