Airtel Toushing lives, yongereye ubushobozi association TUBAHUMURIZE yita ku bagore n’abakobwa bÔÇÖabanyabibazo

Kuri uyu wa Kane,taliki ya 6/Ukwakira/2016,Airtel Rwanda yatanze inkunga y’imashini zo kudoda ku basaga 387 bagize association Tubahumurize iherereye mu murenge wa Remera mu Karereka KICUKIRO,mu rwego rwo gufasha guhindura ubuzima bwabo,mu gikorwa yise “AirtelToushing Lives.”

TUBAHUMURIZE (1)

                                       Abagenerwabikorwa bambikwa n'abakozi ba Airtel Rwanda umwambaro w"akazi

Umwiririza Jeanne, umuhuzabikorwa wa Association TUBAHUMURIZE,avuga ko inkunga bahawe na Airtel Rwanda izongera  ubumenyi n’imbaraga mu bikorwa byabo.

Yagize atiIyi nkunga ni inkunga ikomeye cyane.Dushimiye Airtel cyane tubivanye ku mutima.KukoTwari dusanzwe dukora,dufite amamashini,murabona ibi ni ibikorwa twari dusanzwedukora,ariko hari imashini tutari dufite.Nka ziriya za broderie ntazo twagiraga,nka ziriya za surfureuse ntazo twagiraga. Tukaba rero tunezerewe cyane ko iyi nkunga igiye kongera ubumenyi no kongera imbaraga mu bikorwa byacu.”


airtel imashini                                      Abakozi ba Airtel bamurika inkunga bageneneye Association tubahumurize

Bamwe mu bagenerwabikorwa ba Association TUBAHUMURIZEyahawe imashini zo kudoda na AirtelRwanda,bavuga ko bishimye cyane,kandi bakaba bashimira igikorwa Airtel Rwanda yabakoreye mu Gikorwa cya AIRTEL TOUCHING LIVES.Iki gikorwa bavuga ko kigiye guteza association yabo imbere,bityo ngo n’abatari bafite ubumenyi babashe kubwunguka.

Munganyinka Liliane umukozi wa Airtel,asanga iki gikorwa cya Airtel Touching Lives gikwiriye kubera urugero abantu bose,asanga mu byo babona,bakwiriye guhindukira ngo bafashe abakeneye ubufasha.kkkkaaaa

                                                ÔÇïLiliane umukozi wa Airtel

Yagizeati”Abantu twagiye tugeraho,ntabwo aribo bonyine mu Rwanda,harimo abantu benshi cyane bakeneye ubufasha.Icyo twabwira abantu bakurikiranye Airtel Touching Lives,byabera abantu bose urugero kugirango bahaguruke mu cyo babona ,bakwiye guhindukira bakagira nabo abo bafasha”.niyishakaga

                                               Umuhuzabikorwa wa Association Tubahumurize ashyikirizwa inkunga 

Association TUBAHUMURIZE yashinzwe mu 2009,ibaye iya kabiri mu guhabwa inkunga ,igizwe n’abana b’abagore n’abakobwa bavuye mu mwuga w’uburaya,abahoze muhanda,ndetse n’abandi bafite ibibazo by’uburyo butari bumwe nk’ubukene,n’ihungabana.Iyi nkunga ikaba igiye  kubafasha  kwiteza imbere binyuze mu bikorwa bibazanira inyungu,kuko imashini nshyashya bahawe zifite ubushobozi izo bari basanganywe zitari zifite.

Clementine NYIRANGARUYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *