ADEPR: Agatsiko kigometse kagiye kuganishwa mu butabera

 Abakirisitu bati:bikura inkuni bakazikunika abandi!!kirya abandi bajya kukirya kikishaririza. Bakoze amakosa birukanywe barajijisha bayashyira kuri nyobozi ya ADEPR.Buriwese mu bapasiteri birukanywe yabanje kugirwa inama.Kwinangira  bitera gukora amakosa.U Rwanda kirazira kikaziririzwa kwigomeka cyangwa kugumura abanyarwanda. kukiiiii

Kayitare umucuramugambi mubisha wo kwangisha abakirisitu ADEPR

Ubu birashyushye hagati muri ADEPR ,aho bivugwa ko hari abashaka impinduramatwara nk’izo ku ngoma ya MDR Parimehutu.Urugiye kera ruhinyuza intwari!!umuntu ku giti cye yagirwa inama ,naho abantu bigometse baganishwa mu butabera. Amadini ari mu Rwanda yugarijwe n’inyota y’icyacumi. Ingoma ya Rev Usabwimana Samuel yavuyeho. Ubu rero byacicikanye ngo nyobozi ya ADEPR iveho. Amakuru dukesha bimwe mu bitangazamakuru byahano mu Rwanda arashinja bamwe mu bigometse ku itorero rya ADEPR kugumura abakirisitu no kubangisha igihugu. Ubu mu Rwanda hari igikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu.Abasesengura basanga hadakumiriwe kare ibi bikorwa byo kwigomeka byakwangiza ubumwe bw’abanyarwanda.

Abapasitoro n’abashumba bo mu karere ka Gasabo bo mu itorero rya  ADEPR bakoze inama biyemeza kwitandukanya no kwamagana abashaka kubagusha babazanamo impinduramatwara.Mu ibaruwa iriho imikono y’abapasitoro 18 mu bagize Paruwasi 20 zibarizwa mu karere ka  Gasabo mu itorero,ariko ukuyemo abashumba 2 aribo Rev.Gratien Mitsindo na Rev. Kayitare Vedaste bombi bifatanyije na Pasiteri Modeste iyi baruwa yamagana ibikubiye mu ibaruwa yanditswe Tariki ya 26 Nzeri 2016, n’abarwanya ubuyobozi buriho bayobowe na Pasiteri Modeste ndetse na Karisimbi J.Bosco.

Ibaruwa y’abashumba babarizwa mu Karere ka Gasabo ADEPR banditse bamagana abasebya ubuyobozi bwabo

inama wwwww

 

 

Muri iyi baruwa y’aba Bashumba babarizwa mu itorero ry’Akarere ka Gasabo muri ADEPR bavuga ko bamaganye imyitwarire y’abashumba babiri Rev.Gratien Mitsindo na Rev. Kayitare Vedaste bifatanyije n’abasebya itorero aho banditse bamenyesha ubuyobozi bw’Ururembo rw’umujyi wa Kigali ko babajije aba bashumba nabo bakemera ko imikono ari iyabo koko bityo bakaba babasabye kuva mu byo barimo, ko abagize akarere ka Gasabo ADEPR batari kumwe nabo nkuko iyi baruwa banditse ibivuga

 

Ibaruwa yanditswe n’abashaka impinduka muri ADEPR yahawe inzego za Leta zitandukanye

Inzego zitandukanye nizo zashyizeho ubuyobozi bwa ADEPR.Ubwo twari ku Gisozi ku nyubako ya ADEPR twahahuriye na bamwe mu bayobozi bakuru b’inzego za Leta tuganira ku ibaruwa bandikiwe nabashaka impinduka muri ADEPR. Tuganira banze ko amazina yabo twayatangaza kuko ataricyo cyabazinduye,ariko badutangariza ko ibaruwa ya Pasiteri Modeste nabagenzi be bayibonye,ariko bagasanga atahora ayobora imvururu. Pasiteri Modeste we avuga ko hakenewe impinduka kuko harimo akarengane?Ajya kudusubiza yadutangarije ko bagana inkiko zikaba arizo zibakiriza urubanza.  Pasiteri Kayitare Vedaste we   bite bye? Kayitare yumvikanye muri ADEPR aza kwirukanwa na Rev Usabwimana Samuel kubera amakosa atandukanye,nyuma yaje kugana mu itorero rya EDNTR naho yavuzweho ko yagurishije urusengero rwa Ngororero.

Kayitare yaje kugaruka muri ADEPR. Ubu Kayitare azwiho mu kwezi kwa gatandatu (6)2009 yarimo abazwa amakosa atandukanye mu itorero rya EDNTR. Kayitare  avugwaho gutanga  cheque zitazigamiwe. Kayitare aravugwaho kujya muri banki Rambert. Kayitare yafashe ideni muri Sasco y’umurenge wa Gikomero. Kayitare yatanzeho urusengero ingwate kandi abamukuriye batabizi.  Kayitare Vedaste : Iryo ideni rya Sasco-Gikomero yafashe  ku giti cye ringana na miriyoni ebyiri(2.000.000 frws),atanga ingwate y’icyangombwa cya ADEPR nta burengenzira abifitiye.Abonye bimukomeranye  atangira kwandika impapuro zirwanya ubuyobozi. Kayitare we  yirengagije byinshi mu makosa ye.

Mitsindo Gratien nawe yari Pasiteri yitwaje ko yagiye mu gihugu cy’ubufaransa gushinja .Ubu rero bamwe mu bakirisitu baramagana Mitsindo warishaga ko yahishe abatutsi (300)mu gihe cya jenoside.Abatuye Nyabubare bo baravuga ngo azaze abihavugire niba yarabahishe anaberekane.   Bamwe mubazi Mitsindo bumvise yirukanywe mu murimo w’imana baravuze ngo n’ubwo bari baratinze. Ibi babivugiye ku makosa atandukanye yagiye amuranga nkaho yigeze gukubitira umukirisitu mu rusengeri i Kayenzi. Yabonye byamenyekanye aza kwihisha mu murwa mukuru wa Kigali.Ariko  ngo birangira yiswe interahamwe na  Twagirimana Charles, kuko ngo yakoraga ibikorwa bisa n’ibya giterahamwe.

Bamwe mu bakristu barokokeye i Nyabubare, badutangarije ko kuvuga ko yabarokoye ari kubakomeretsa ngo niba ibyo avuga bifite ishingiro azaze abivugire mu ruhame hari abarokotse b’ i Nyabubare na Mwurire.Ngo ayo ni amaco y’inda ye!Pasiteri Kalisimbi Jean Bosco we yaragumutse atabanje kureba amakosa yakoze atandukanye. Kalisimbi yafungiwe i Kabuga. Kalisimbi yariye IPG igihe yayiyoboraga i  Gisenyi.

Kalisimbi yayoboraga ADEPR Ruhengeli ahavanwa n’amakosa  none ubu aragumuka binyuranije n’ihame rya Bibiliya.Kalisimbi Jean Bosco :Ni iyihe mpamvu ituma arwanya itorero yigeze kubera umuyobozi agahirikwa ku bwa Samuel nyuma abamugaruye akaba ari kubarwanya?Pasiteri  Karisimbi yabaye umuyobozi w’ururembo rwa Cyangugu aza no  guhagarikwa na Rev.Usabwimana Samuel ashinjwa kwiba amabati, muri 2012 yaje guhabwa imbabazi n’ubuyobozi bwa Bishop Sibomana Jean na Bishop Tom Rwagasana ariko nabwo yaje guhagarikwa azize gufata umukozi ku ngufu wiwe mu rugo aza no gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi i Kabuga.Uyu nawe akomeje kumvikana mu itangazamakuru avuga amakosa y’ubuyobozi bw’itorero,ibi byanatumye yirukanwa mu nshingano muri uyu mwaka wa 2016 ashinjwa gusebya itorero.Mu kiganiro n’umunyakuruamafaranga12

Uwo wambaye amarinete niwe Mitsindo wataye ijambo ry'Imana

ku umurongo wa Telefone yagiranye na Pasiteri Karisimbi mu ijwi ririmo agasuguro n’ubwirasi yabanje kwakira umunyamakuru amubajije niba bavugana arabyemera nyuma yo kubazwa ikibazo kijyanye nibyo avugwaho yahise atangira kubwira nabi umunyamakuru amubaza niba yabanjje kumenya ko atari ku meza undi nawe yamubajije niba yatanga undi mwanya, asubiza agira ati: “nzakubwira ntamwanya mfite”.

 

Amakuru aturuka mu rurembo rw’umujyi wa Kigali ADEPR bavuga ko iyi nyandiko abenshi mu basinyeho baba ari abahimbano kuko ntaho bazwi muri iri torero

Usibye abashumba bagize akarere ka Gasabo bagize icyo batangaza kubivugwa ku buyobozi bw’itorero, aho babyamaganiye haracyategerejwe niba hari icyo abayobozi bakuru b’itorero bazabivugaho.Bamwe mu bakiristu basengera muri  ADEPR, barasaba leta kwima amatwi no kubakiza agatsiko  gashaka guhoza itorero mu makimbirane.Ibi bije nyuma yaho, aka gatsiko karimo gukwirakwiza inzandiko mu gihugu hose zihamagarira bamwe mu bakisistu kwamagana ubuyobozi  bwa ADEPR.

Bikaba bigaragara ko ikibazo bagihinduye icya politiki aho kuba icyi jambo ry’Imana.Bamwe muri abo bakiristu batangaza ko abanditse izo mpapuro n’abazihishe inyuma bafite ibibazo byabo bwite , kuko birukanwe mu itorero ry’ADEPR, bakekwaho ibyaha bitandukanye  birimo  ubusahuzi n’ubusambanyi .

 Abarwanya ADEPR ko ari abapagani bakibaza impamvu badakurikiranwa. Amakuru dukesha ikinyamakuru bitandukanye kivuga ko hari bamwe  bafata  bariya pamvu ADEPR itabaciye cyera.Umwe yagize ati: “ Aba bose bandika bakuyeho Rev Samuel twafatanije urugamba nibarekere aho.Bamwe mu bakurikiranira amakuru yo muri ADEPR ,bibaza impamvu bamwe muri aba bantu  bakekwaho kurusha amakosa abo mu bihe byo hambere batatanga umutekano.

Biragaragara ko bariya bagabo bafite gahunda yo kujijisha rubanda bababuza kwikorera bitwaje itorero rya ADEPR.Ese kuba birirwa mu baturage babasinyisha ibipapuro bya baringa ntacyo byakwangiza kuri gahunga y’imiyoborere myiza abaturage bari bagezeho mu gihe bitegura no kongera kwitorera Nyakubahwa Paul Kagame ngo yongere atugezeho ibyiza byinshi.Bibaye ngombwa RGB, nikurikirane bariya bagabo kuko barimo kubuza abaturage umutekano.Urabe birenge niwowe ubwirwa. !

Twabamenyesha  ko hafi aba bashumba tuvuze haruguru bakundaga kuzana amakuru  atubaka. Ikinyamakuru Ingenzi kirasanga hakwiye ingamba nshya zo kugenzura abashaka impinduka muri ADEPR.

Murenzi Louis

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *