Umuhanzi ntapfa ahora yumvikana igihe cyose

 Guhanga biba kwinshi. Umuhanzi w’uy’umunsi ni Rugamba Cyprien. Amateka yo guhanga kwa Rugamba Cyprien  ni maremare ,gusa ikiriho turakora inkuru twifashishije bamwe mu bamuzi cyangwa abo yatoje guhamiliza no kubyina tudasize kuririmba bya gihanga. Rugamba Cyprien yavutse 1935

avukira mu Bufundu nyuma biza kwitwa Perefegitire Gikongoro Komine Karama  Segiteri Kibingo ahazwi ku izina rya Kiraro. Ubu byabaye intara y’amajyepfo akarere ka Nyamagabe. . Rugamba yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi, aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka. rugamba

                           Umuhanzi Rugamba Cyprien

Amakuru twagiye dukusanya tuyahabwa nabamuzi batandukanye ngo Rugamba amashuri abanza yayize  muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.umugore

                                            Rugamba nuwari umufasha we Mukansanga Imana ibakire mubayo

Rugamba yaje gukunda umukobwa witwa Mukangiro Saverina, akaba yaramuhimbiye imitoma myinshi amurata imico n’uburanga. Uretse ko uyu mukobwa yaje kwicwa aroshywe mu mazi mu mwaka w’1963, ibi bikaba byaramubabaje cyane, ariko yaje kwishumbusha undi witwaga Mukansanga Daforoza wari ubereye nyina wabo wa wundi wa mbere. Ni kuri izo nshuti ze ebyiri Rugamba yatangiriyeho guhimba ibisigo, twavugamo amibukiro, cyuzuzo n’ ibindi byinshi. bizimana   '

                                               Bizimana Nello nawe yemera ko Rugamba yari umuhanzi ukomeye

Nyuma Rugamba yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), bashakana mu mwaka w’ 1965. Rugamba Cyprien yakoze ibikorwa byinshi bitandukanye byo kuzamura umuco nyarwanda. 1976 Nibwo Rugamba yahinduye amateka ahitwaga ARISAKE ahita INRS .Ubwo nibwo yashingaga itorero Amasimbi  bari abakobwa n’Amakombe bari abagabo. Amakuru twabashije kumenya ni uko muri abo bagabo barimo: Manzi Jean Damescene na muru munawe Kanyambilili Damien hakazomo Rucyahana, Manyurane ,Ngerageze, Macari n’andi makombe atandukanye. Indilimbo zaririmbwaga n’amakombe n’amasimbi zarimo umuhamilizo,umuco gakondo ubuzima busanzwe kongeraho izisingiza imana Nyagasani.rugam

                                                                Aha bibukaga umuhanzi Rugamba

Bamwe bati: Rugamba yakoze imilimo itandukanye mu nzego za Leta ,gusa yaje kwamburwa uwo mwanya igihe kitaragera. Abibuka indilimbo jyumenya gusaza utanduranije cyane. Umwe mu bantu babaye mu makombe yantangarije ko Rugamba yajyaga ashishikariza buri wese kuba inyangamugayo aho yabishyize mu nganzo ye agira ati: Amacumu y’inda ntashira igorora. Kuba yarabwiraga buri wese kugira indangagaciro zigira kirazira kugeza ubwo azishyize mu nganzo agira ati:Uwampa ingufu ziruta iz’uburusiya n’Amerika nahana aburugomo nk’Afurika yepfo.igit

                                                         Iki cyari igitaramo cyo kwibuka Rugamba

Indilimbo za Rugamba ntawuzi umubare wazo gusa abagenekereza bavuga ko zaba ziri hagati ya 400 na 500. Ibihangano bya Rugamba byaba ibyo yashyize ahagaragara cyangwa n’ibigenda bihashyirwa n’abandi buri wese ubyumvise yumva ari byiza cyane. Umuhanzi w’umusizi wanditse ibitabo byinshi afatwa nk’uwagize umurage mwiza yasize.Mukansanga Daforoza  yashakanye na Rugamba yarigishaga mu rwunge rw’amashuri yisumbuye i Save. rururu

                                                  Uyu ni umwe mubana bigishijwe na Rugamba guhamiriza

Umuhanzi Bizimana Emmanuel Alias Nero nawe baramubajije bati:Umuhanzi wemera mu Rwanda ninde? Nero ati:Uwambere ni Rugamba n’uwa kabili ni Rugamba kugeza nitabye rurema nemera Rugamba ko yabaye indashyikirwa mu bahanzi. Rugamba yashakanye na Mukansanga 1965. Mukansanga yabaye  ikiraro cy’ubuzima bwa Rugamba kugeza bahura n’abicanyi muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Biravugwa ko Rugamba azajya mu batagatifu byaba bigeze he?Amasimbi_nAmakombe

                                      Aya ni Amasimbi n'amakombe byatozwaga na Rugamba

Rugamba yapfuye azize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri jenoside bapfanye n’abana babo 6, ubu hasigaye abana bane. Ubu Rugamba yibukwa nk’ umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwacu rwubakwa.Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakristu yabasigiye ibihangano by’ indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse.amabbb

                                 Amasimbi n'amakombe azahora yibuka Rugamba n'umufasha we Mukansanga

Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato. Andi mateka twakuye kuri bamwe mu babaye amakombe n’amasimbi ngo Rugamba yajyaga ababwira ko uzamena amaraso azagwa ishyanga cyangwa akazajya aho izuba rirasa atareba. Umwe mu bo yabihanuriye ariwe Manzi Jean Damascene afungiwe i Mpanga akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi.Umuhanzi Rugamba ibihangano bye biracyakunzwe.

Kalisa Jean de Dieu

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *